RUHAGOYACU.com

Ijabo Ryawe Rwanda: Rusizi-Nyamasheke ni bo batahiwe guhigana ubutwari

Mu irushanwa ‘Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament’, abana bo muri Zone ya Rusizi na Nyamasheke ni bo batahiwe guhigana ubutwari, dore ko mu mpera z’iki cyumweru ari bwo hazaba umukino wa nyuma muri icyo gice cy’u Rwanda, hakamenyekana iyegukana igikombe.

Rusizi United Academy na Cimerwa FTC yo mu Bugarama ni zo zihanzwe amaso mu mukino wa nyuma w’iryo rushanwa rihuza abana batarengeje imyaka 13, uteganyijwe kuba kuwa gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018 guhera saa ine za mugitozondo kuri Stade ya Rusizi.

Rusizi na Nyamasheke na bo bari bakeneye irushanwa ryatuma bahatana na bagenzi baboRusizi na Nyamasheke na bo bari bakeneye irushanwa ryatuma bahatana na bagenzi babo

Eulade Hakizimana, Umuyobozi wa Zone ya Rusizi na Nyamasheke muri Ijabo Ryawe Rwanda akaba n’umutoza wa Rusizi United Academy yatangarije RuhagoYacu ko imyiteguro imeze neza kugeza ubu, kandi ko hari icyizere cyinshi cy’uko umukino wa nyuma uzaba uryoheye ijisho.

Ati “Imyiteguro imeze neza nta kibazo, amakipe azakina umukino wa nyuma yaramenyekanye, mbese igisigaye ni uko isaha igera maze abana bakerekana ubuhanga bwabo bwatumye bahigika abandi bakagera ku mukino wa nyuma.”

Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament yatangirijwe i Huye kuwa 26 Ugushyingo 2017Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament yatangirijwe i Huye kuwa 26 Ugushyingo 2017

Yakomeje avuga ko nta bibazo byihariye abana bo muri Rusizi na Nyamasheke bigeze bahura na byo mu irushanwa Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament, ahubwo ngo ryagaragaje ko hari abana benshi bafite impano n’ubwo kuziteza imbere uko bikwiye bikiri ingorabahizi.

Ati “Nta kibi cyagaragaye mu irushanwa, gusa icyagaragaye ni ko hari abana benshi bafite impano uretse ko ubushobozi mu bigo bitorezamo ari ntabwo ngo izo mpano zirusheho gutezwa imbere.”

Nyuma y’uyu mukino wa nyuma muri Zone ya Rusizi na Nyamasheke hazakurikiraho icyiciro cy’imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu, aho amakipe abiri ya mbere muri buri Ligue azahura agakuranwamo kugeza habonetse amakipe abiri azahatanira igikombe cya Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament 2017, iyo ikazaba ikoze amateka yo kuba ari yo yegukanye icyo gikombe bwa mbere mu mateka.

Ab'inkwakuzi bamaze gushyikira ibikombe byabo ku rwego rwa Ligue, hatahiwe icyiciro cyo ku rwego rw'igihuguAb’inkwakuzi bamaze gushyikira ibikombe byabo ku rwego rwa Ligue, hatahiwe icyiciro cyo ku rwego rw’igihugu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru