RUHAGOYACU.com

Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament: VJN FTC Essa yegukanye igikombe cya Ligue1

Mu irushanwa ‘Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament’, VJN FTC Essa y’i Rubavu yegukanye igikombe cya Ligue 1 itsinzwe Musanze Youth kuri penaliti 4-2 mu mukino wa nyuma.

Ni mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ririmo rihuza abana baterangeje imyaka 13 ryateguwe na Ijabo Ryawe Rwanda, ihuriro ry’ibigo bitorezwamo abana gukina umupira w’amaguru, irushanwa ryatangiye kuwa 26 Ugushyingo 2017.

Igikombe cya Ijabo Ryawe Rwanda muri Ligue1 mbere y'uko cyegukanwa na VJN FTC EssaIgikombe cya Ijabo Ryawe Rwanda muri Ligue1 mbere y’uko cyegukanwa na VJN FTC Essa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukuboza hari hatahiwe umukino wa nyuma muri Ligue 1 igizwe n’ibigo bitoreza abana mu Turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu, aho hari hasigaye amakipe abiri ari nay o azahagararira iyo Ligue mu cyiciro gikurikiyeho, ariko akaba yaragombaga kwishakamo iyegukana igikombe cy’iyo Ligue ikazaba ari nay o iyisohokera ari iya mbere.

Muri uwo mukino wa nyuma wahuje VJN FTC Essa na Musanze Youth warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, biba ngombwa ko hiyambazwa penaliti nk’uko amategeko y’irushanwa abiteganya, birangira VJN FTC Essa yegukanye igikombe itsinze kuri penaliti 4-2.

VJN Football Training Center Essa hamwe n'abayobozi ba Ligues zigize Ijabo Ryawe RwandaVJN Football Training Center Essa hamwe n’abayobozi ba Ligues zigize Ijabo Ryawe Rwanda

Kimwe no mu zindi Ligues uko ari eshanu zigize Ijabo Ryawe Rwanda, hamaze kuboneka amakipe azahagararira buri Ligue mu cyiciro gikurikiyeho, kizaba ari imikino ibanziriza iya nyuma ku rwego rw’igihugu.

Iri rushanwa rizajya riba buri mwaka mu biruhuko by’iminsi mikuru, rikaba ryitezweho kuzajya rifasha abana kubona imikino myinshi yo gukina no guhatana, bikazatuma umubare w’abakinnyi kandi bashoboye urushaho kwiyongera.

Mu irushanwa rya Ijabo Ryawe Rwanda hazaba hatahiwe abana bitoreza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, aho na bo bazaba bishakamo igomba kwegukana igikombe muri ako gace.

Musanze Youth yazamukiyemo abakinnyi nka Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports na Nshuti Innocent wa APR FCMusanze Youth yazamukiyemo abakinnyi nka Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports na Nshuti Innocent wa APR FC
Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana ashyikiriza VJN FTC Essa igikombe cyayo yegukanyeUmuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana ashyikiriza VJN FTC Essa igikombe cyayo yegukanye
VJN Football Training Center Essa yegukanye igikombe cya Ligue1VJN Football Training Center Essa yegukanye igikombe cya Ligue1

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mutima Jean Baptiste

    Kuya 24-12-2017 saa 17:29'

    Aba Bana Ba #rubavu Barakosora Narabirebeye Niba Komeza Kwitabwaho Bazavamo Abakinnyi Bez


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru