RUHAGOYACU.com

Ikipe ya Centrafrica na yo yategewe akayabo ngo itsinde Amavubi

Centrafrica nitsinda u Rwanda mu mukino wo kuwa 11 Kamena, buri mukinnyi w’ikipe y’icyo gihugu ashobora kubona amafaranga ayingayinga miliyoni ebyiri (2.000.000) tugenekereje mu manyarwanda nk’uko babyemerewe mu ntego bahawe na Guverinoma y’icyo gihugu.

Ikinyamakuru Centrafiqueactu.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko Guverinoma ya Centrafrica yateguye miliyoni zisaga 160 z’Ama sefa (CFA), ni ukuvuga ayingayinga miliyoni 200 tugenekereje mu manyarwanda, azifashishwa muri uwo mukino uzaba mu mpera z’iki cyumweru.

Icyo kinyamakuru kivuga ko buri mukinnyi azahabwa nibura miliyoni imwe n’igice (1,500,000) y’Amasefa, ni ukuvuga hafi miliyoni ebyiri (2,000,000) z’Amanyarwanda nibaramuka batsinze Amavubi, aya akaba yenda kungana n’azahabwa buri mukinnyi w’u Rwanda nibaramuka bawutsinze, dore ko bisanzwe bimenyerewe ko bahabwa ibihumbi bitatu (3000) by’Amadolari, ni ukuvuga asaga miliyoni ebyiri z’Amanyarwanda ku mukino batsinze.

Centrafrica yaba yaramenye ko Amavubi iyo yatsinze buri mukinnyi ahabwa asaga miliyoni ebyiri?Centrafrica yaba yaramenye ko Amavubi iyo yatsinze buri mukinnyi ahabwa asaga miliyoni ebyiri?

Ikipe ya Centrafrica itozwa n’umusuwisi Raoul Savoy, yatangiye imyitozo ku itariki ya 29 Gicurasi 2017, itangirana abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Ikipe yitegura gukina n’Amavubi irimo abakinnyi cumi na batatu (13) bakina mu mahanga, batanu bamaze kugera mu mwiherero, abandi umunani (8) ari bo Enzayamissi Eloge, LembetGeoffrey, Anzité Franklin, Youga Amos, Mafouta Louis, Dertin Amores, Foxi Kéthévoama na Zimbori Nicaise, bategerejwe kugera mu mwiherero basangayo bagenzi ba bo kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Kamena.

Centrafrica nta bigwi byinshi izwiho mu mupira w’amaguru, icyakora intsinzi ikomeye yagize ni iyo yatsinzemo Tchad ibitego 4-1 mu mukino wa Gicutsi ndetse n’iyo yatsinzemo Misiri 3-2, mu gihe umwanya mwiza yabonye ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ari uwa 61 yagiyeho mu mwaka wa 2011.

Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Kamena berekeza i Bangui, aho bazakirirwa na Centrafrica mu mukino uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 11 kamena kuri Stade Barthelemy Boganda guhera saa cyenda (3:00pm) ku isaha yahoo, izaba ari saa munani (2:00pm) ku isaha ngengamasaha ya GMT, ubwo hakazaba ari saa kumi (4:00pm) ku isaha y’i Kigali.

Centrafrica n’u Rwanda bari kumwe mu itsinda H mu majonjora y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2019, aho bari kumwe na Guinea na Cote d’Ivoire.

Abakinnyi b'Amavubi bo basanzwe babimenyereye ko iyo batsinze bahabwa 3000$Abakinnyi b’Amavubi bo basanzwe babimenyereye ko iyo batsinze bahabwa 3000$

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Paci

    Kuya 7-06-2017 saa 17:06'

    Twebwe harabura iki kugirango Amavubi ashyirirweho prime izwi?kugirango nabo bakorere kuntego kandi izwi?Uzi gukina numuntu bahaye intego,mugihe iyawe(prime)aribanga(kuko arinkeya).Ababifite munshigano nibarebe igishoboka!

  2. ildepbonse

    Kuya 7-06-2017 saa 11:28'

    abasore bacu tubari inyuma tura
    bashigikiye

  3. cumu

    Kuya 6-06-2017 saa 21:41'

    turabiteguye hano I bangui muzisanga hariyo abavandimwe banyu ndetse ningabo na police oyeee!!

  4. cumu

    Kuya 6-06-2017 saa 21:40'

    turabiteguye hano I bangui muzisanga hariyo abavandimwe banyu ndetse ningabo na police oyeee!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru