RUHAGOYACU.com

Imana ibishatse nagaruka mu ikipe ya Rayon Sports-Ismaila Diarra

Rutahizamu ufite inkomoko mu gihugu cya Mali, Ismaila Diarra atangaza ko ibiganiro biramutse bigenze neza yagaruka gukina mu Rwanda nyuma y’umwaka umwe ahavuye akerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uyu mugabo yamaze amezi 6 yonyine mu Rwanda, ariko ahava afashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’amahoro ubwo bari bamaze gutsinda ikipe ya APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, cyatsinzwe na Ismaila Diarra, ari nawo mukino wa nyuma yakiniye iyi kipe.

" Ndaho meze neza, ubu ndi mu biruhuko i Bamako mu rugo." Ismaila Diarra aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 344.8 kb
Uyu musore mu mezi 6 gusa yakinnye muri Rayon Sports, yahavuye amaze kwemeza benshi

Uyu musore w’umubyumba uhagije yavuye muri Rayon Sports ajya mu ikipe ya Darling Club Mutema Pembe mu gihugu cya Kongo, aho atagize ibihe byiza mu ntangiriro ye, ariko nyuma aza kugenda amenyera, anatangira gukina mu ikipe ya DCMP.

" Rayon Sports yaranyegereye imbwira ko inshaka, ariko ndacyafite amasezerano mu ikipe yanjye, ubwo ibiganiro bigenze neza wenda naza mu ikipe ya Rayon Sports. Imana nibishaka nagaruka."

Ismaila Diarra utavuga amagambo menshi yakomeje abwira RuhagoYacu ko Rayon Sports ari ikipe nziza, ariko icyemezo atari we wenyine kizaturukaho, ariyo mpanvu ubu atavuga ko ari hafi kugaruka i Kigali.

Uyu musore Rayon Sports irashaka ko yagaruka agasimbura umukinnyi Moussa Camara wari waje kumusimbura muri Rayon Sports akanayifasha gutwara igikombe cya shampiyona kuko yatsinze ibitego 10 mu mikino 16, ahita ashimwa n’ikipe ya Ismailia yo mu gihugu cya Misiri.

" Ni byo koko hari ibiganiro turimo na DCMP ariko ntabwo biragenda neza ku buryo navuga ko Diarra ari hafi kugaruka muri Rayon Sports." Umuyobozi wa Rayon Sports Gacinya Chance Deny, aganira na RuhagoYacu.

" Icyiza navuga gihari kiduha n’icyizere ni uko DCMP yemeye ko tuganira uko uyu mukinnyi twakongera kumwisubiza. Urabizi ko hari n’igihe ikipe uyegera ikakubwira ko itanashaka kukuvugisha, ariko kuba bemera ko tuganira nicyo kimpa icyizere ko bishobora gukunda."

Abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu ma groupes atandukanye, bamaze iminsi barimo gukusanya amafaranga yazifashishwa hagurwa uyu mukinnyi wasije yemeje abakunzi b’iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

JPEG - 57.3 kb
Diarra ashobora kongera kwiyunga kuri Pierrot bagiranye ibihe byiza mu mwaka ushize wa 2016

Iyi kipe yari yazanye undi musore witwa Tamboura Alhassane, ariko kugeza ubu akaba atarabasha kwemeza abatoza ba Rayon Sports. Karekezi Olivier akaba avuga ko bimusaba gushaka undi rutahizamu wazagira aho abageza mu minsi iri mbere.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. serkali

    Kuya 31-08-2017 saa 04:01'

    Diarra nazeadufashe kukontarutayizamudufitepe!

  2. Onesme upright

    Kuya 30-08-2017 saa 14:37'

    Welcome Diarra we give all inorder to get all we love you : DIARRA ONE MATCH ONE GAOL,RAYON SPORTS ONE MATCH THREE POINTS

  3. ruhumuriza

    Kuya 30-08-2017 saa 13:19'

    Ubwo Jean Luc Infurayabo yateyemo, biragoye ko Diarra yazaza gukinira rayon sport pe, keretse niba azaza aje gukinira APR FC. Mwabanyamakuru mwe Jean Luc ndetse na Axcelle, mushatse mwatubabarira tukiyubakira equipe, kuko nubundi equipe yanyu APR FC ntabwo izajya yikinana. Murakoze kuba mwemeye kutubabarira natwe rayon sport tukiyubaka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru