RUHAGOYACU.com

Imanishimwe Djabel, Nshuti Savio, Nahimana Shassir na Muhire Kevin ntibajyanye na Rayon Sports i Musanze

Abakinnyi bane b’ikipe ya Rayon Sports Fc bari bamaze igihe bifashishwa ku mikino yayo itandukanye, ntibajyanye n’iyi kipe i Musanze, mu mukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro.

Nshuti Dominique Savio, Imanishimwe Djabel, Nahimana Shassir na Muhire Kevin "Rooney" basigaye i Kigali, mu gihe ikipe yabo yageze mu karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri, taliki ya 9 Gicurasi.

Nshuti Dominique Savio na Muhire Kevin bafite imvune zoroheje zatumye babasiga.

Imanishimwe Djabel na Nahimana Shassir bafite ikibazo cy’uburwayi, kuko ngo batameze neza, bitewe n’umunaniro batewe no gukina imikino myinshi.

Muhire Kevin "Rooney " yasigayeMuhire Kevin "Rooney " yasigaye

Imanishimwe Djabel (ibumoso) na Nshuti Dominique Savio (iburyo) ntibajyanye na Rayon Sports FcImanishimwe Djabel (ibumoso) na Nshuti Dominique Savio (iburyo) ntibajyanye na Rayon Sports Fc

Djabel (ibumoso), Shassir (hagati) na Savio (iburyo) bose ntibakina na Musanze FcDjabel (ibumoso), Shassir (hagati) na Savio (iburyo) bose ntibakina na Musanze Fc

Aba bakinnyi bose bazagaragara ku mukino wo kwishyura, uzabera kuri stade Amahoro i Remera, ku cyumweru taliki ya 14 Gicurasi.

Aba bakinnyi bane baje biyongera ku bandi bamaze igihe mu mvune, barimo Mutsinzi Ange wavunikiye ku mukino w’umunsi wa 25, taliki ya 29 Mata 2017 (Musanze 0 vs 1 Rayon Sports Fc), Rwatubyaye Abdoul n’abandi.

Uyu mukino ubanza urabera kuri stade ya Musanze, kuri uyu wa gatatu, uraba nyuma y’igihe kitageze ku kwezi, Rayon Sports Fc itsindiye Musanze Fc ku kibuga cyayo, igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Tidiane Kone muri shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Emmy Kuya 10-05-2017 saa 12:02'

Uyu mukino wa Rayon sport na Musanze urakaze ariko aka bukuru karakora byibura MUSANZE 0:1 RAYON SPORT Murakoze.

Emmy Kuya 10-05-2017 saa 12:02'

Uyu mukino wa Rayon sport na Musanze urakaze ariko aka bukuru karakora byibura MUSANZE 0:1 RAYON SPORT Murakoze.

dav Kuya 10-05-2017 saa 11:58'

gusa,nabandi,barabikora,nicyo,gihe.cyokwigaragaza

maso Kuya 10-05-2017 saa 10:44'

Dore abo bifashisha:
1. Bakame
2. Thierry
3. Eric
4. Mugabo
5. Fiston
6. Fabrice
7. Nova Bayama
8. Pierrot
9. Sefu
10. Kone
11.Mustapha

maso Kuya 10-05-2017 saa 10:44'

Dore abo bifashisha:
1. Bakame
2. Thierry
3. Eric
4. Mugabo
5. Fiston
6. Fabrice
7. Nova Bayama
8. Pierrot
9. Sefu
10. Kone
11.Mustapha

Musesenguzi Kuya 10-05-2017 saa 10:34'

Rayon 2_1 Musanze.
Nababwiye ko Musanze irabizi ko yatomboye nabi.

MBARUSHIMANA Corneille Kuya 10-05-2017 saa 09:51'

Rayon tuyifurije intsinzi

fffffffffff Kuya 10-05-2017 saa 09:37'

Rayon ifite abakinnyi benshi bashoboye, irabikora neza kandi turabyizeye.

mugisha Kuya 10-05-2017 saa 09:16'

gasenyi ntiribwikure I musanze murazakuba mubibwira


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!