RUHAGOYACU.com

Imbehe ya Bugesera FC koko waba ari umutego wari watezwe Rayon Sports gusa?

Mu gihe hitegurwa umunsi wa kane wa Azam Rwanda Premier League, Bugesera FC ifite amanota atatu (3) gusa yakuye kuri Rayon Sports ubwo yayitsindaga igitego 1-0 mu mpera z’icyumweru gishize, mu mukino wavugwaga ko ari wow a mbere ukaba n’uwa nyuma ukiniwe i Nyamata.

Ubwo Bugesera FC yasabaga gusubira kwakirira imikino yayo i Nyamata kandi ikabyemererwa n’Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA, bamwe batangiye guhwihwisa ko ari umutego ishaka gutega Rayon Sports ngo iyikureho amanota atatu ya mbere muri Azam Rwanda Premier League 2017/2018.

Yanabigezeho koko iyihatsindira igitego 1-0, kuva ubwo batangira guhwihwisa noneho ko Rayon Sports ari yo kipe ya mbere ariko kandi ari na yo ya nyuma yakiriwe i Nyamata, ko iki kibuga kigiye kumenwaho ibikoresho kigatangira kubakwa.

Imbehe ya Bugesera FC ntabwo iratangira kumenwamo ibikoresho nk'uko bamwe babivugagaImbehe ya Bugesera FC ntabwo iratangira kumenwamo ibikoresho nk’uko bamwe babivugaga

Icyakora ngo ibi si byo, ndetse nta n’aho bihuriye n’ukuri, kuko ngo isubikwa ry’imirimo yo kubaka ikibuga nta ruhare iyi kipe yarigizemo, ahubwo ngo yahisemo gusubira ku mbehe yayo kugirango yirindi gukomeza kuremererwa n’umuzigo w’ubukode bw’ikibuga nk’uko Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’ikipe ya Bugesera FC (Team Manager) yabitangarije RuhagoYacu.

Ati “Ikibuga cya Kicukiro twakoreragaho twagikodeshaga amafaranga y’u Rwanda 50.000 ku munsi umwe w’imyitozo (Training Session). Twumvise ko imirimo yo kubaka ibaye isubitswe, twasabye gusubira ku kibuga cyacu kugirango ayo mafaranga y’ubukode n’amatike abe yafasha ikipe mu bindi nko guhemba n’ibindi.”

Nyuma y’aho Rayon Sports itsindiwe ku kibuga cya Bugesera FC i Nyamata, intero yari uko muri iki cyumweru iki kibuga kizaba cyatangiye kumenwamo ibikoresho byo gutangira imirimo yo kubaka Stade, bityo iyo kipe yatwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize ikaba ari yo ya mbere ari na yo ya nyuma ihakiniye muri uyu mwaka wa shampiyona.

Ahari uruhara ni ho abakinnyi bakunda kuruta ahari imigunguzi n'utwatsiAhari uruhara ni ho abakinnyi bakunda kuruta ahari imigunguzi n’utwatsi

Ibyo byahagurukije RuhagoYacu isura icyo kibuga, aho twasanze ari cyo Bugesera FC ikoreraho imyitozo ndetse ari na cyo yiteguye kwakiriraho andi makipe, dore ko iby’imirimo yo kubaka Stade babyumva mu makuru ariko batazi igihe bizakorerwa nk’uko ushinzwe imibereho y’ikipe (Team Manager) yabidutangarije.

Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Silas Mbonimana yatangarije RuhagoYacu ko nta gihe nyakuri babwiwe cyo gusubukura imirimo yo kubaka Stade ya Bugesera, ariko ngo isaha n’isaha biteguye gukuraho ibikoresho byabo bagasubira mu bukode bw’ikibuga mu gihe cy’amezi 10 bakazabona kugaruka ku kibuga cyabo.

Ati “Kugeza uyu munsi ntibaratubwira igihe bazasubukurira imirimo, ariko duhora twiteguye ko igihe icyo ari cyo cyose batangira, numva ko ngo nibajya gusubukura bazatubwira gusa. Tuvugana n’ubuyobozi bw’akarere umunsi ku munsi, ariko batubwiye ko hari ibitarakemuka hagati yabo n’abagombaga gukora ikibuga mu bigendanye no gusinya amasezerano.”

Mu myitozo hagati, Umutoza atanga akaruhuko ko kubobeza mu kanwa no kumanura akavumbiMu myitozo hagati, Umutoza atanga akaruhuko ko kubobeza mu kanwa no kumanura akavumbi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire gitangaza ko imirimo yo kubaka Stade ya Bugesera kimwe n’izindi ebyiri mu Ntara y’Iburasirazuba i Nyagatare n’i Ngoma izatangirira rimwe mu kwezi gutaha, buri yose ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira nibura abantu 3000, ariko hakazasigwa umwanya ushobora kwifashishwa izo stade zikongererwa ubushobozi.

Serubibi Eric, Umukozi ushinzwe imyubakire mu kigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda yatangarije The New Times ko imirimo yo kubaka izo stade nitangira, izamara amezi 11 gusa zikaba zirangiye, zikazashyirwamo ibisabwa ngo zijye zikinirwaho umupira w’amaguru ndetse n’indi mikino nko gusiganwa ku maguru n’ibindi.

Mu mafoto menshi: Bugesera FC mu myitozo, Kanda hano

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. wangu

    Kuya 27-10-2017 saa 11:01'

    reka nivugire igitekerezo cyange , muri macye nkurikije uko ubukungu bwifashe mu gihugu cyacu ndareba nkabona iyi Stade ya bugesera itari ikenewe cyane ntirengagije ko hari equipe ikina division ya mbere. impamvu ntanga ni amastade menshi mu gace kamwe , kuko niba hari stade ya kicukiro , hakaba hateganywa kubaka indi igahanga sinumva impamvu inyamata naho hakagombye kujya indi stade. njye mbona iyi stade yari ukwiriye kubakwa ibyumba , Mutara , cyangwa se icyangugu kuko niho hari uturere twitaruye kandi tudafite amastade ya hafi ibi njye niko mbibona .

  2. Ben

    Kuya 27-10-2017 saa 08:47'

    Ubu se iyi nkuru harimo iki cyumvikana! Nugupfa kwandika gusa! Ubu se ni umunyamakuru wayanditse!

  3. Addy

    Kuya 27-10-2017 saa 07:36'

    Birababaje kabisa kubona ikibuga nkiki gikinirwa Championat première division svp.ubu ikibuga nkiki cyafasha iki mwiterambere ryumupira twirirwa turirimba nagahinda gusa

  4. gakungugu

    Kuya 27-10-2017 saa 07:09'

    ariko nukuberiki abareyo aho bavabakagera bose yaba umuto cyangwase umukuru baba barakoze umunwa? bahorana itiku urwicyekwe amahane umujinya niminkanyari mumaso nkubu koko ninde wababwiyeko gasenyi fc ariyo kipe yonyine izakirirwa kuri kiriya kibuga ese rekambabaze kuki myumvako bahabajyanye kugira ngo muhatsindirwe ubundi ntimusanzwe muhatsindira..... vrement nimugabanye ibigambo byanyu ahubwo myongere ibikorwa

  5. Nkurunziza

    Kuya 27-10-2017 saa 06:19'

    turamagana Ferwafa tuyishinja kwica umupira w,amaguru Mu Rwanda ibogamira APR FS muzi ibyabaye inyamirambo kimukino wabahuje kuri AS Kigali na APR barangije nabonye amafuti yabo nonengo bahannye umuzifuzi ukwezi 1 ibyose bivuze iki none bungo bugesera nayo bagiye kugaruka Kigali nkubwo muba muhuzagurika mudufinda ibiki niho hahandi igikona nta gikombe kizatwara Gikundiro yacu izagitwara umwana wanzwe niwe ikura Imana dusenga irakomeye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru