RUHAGOYACU.com

Imikino y’igikombe cy’Amahoro 2018 iratangira kuri uyu wa Kabiri

Imikino y’igikombe cy’Amahoro 2018 iratangirana n’ijonjora ry’ibanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama, aho amakipe atandukanye yiganjemo ayo mu cyiciro cya kabiri araza guhurira ku bibuga bitandukanye.

Mu makipe 22 akina ijonjora ribanza, abiri gusa ni yo yavuye mu cyiciro cya mbere; Kirehe FC na Miroplast FC, yombi yaviriyemo muri 1/16 mu mwaka ushize mu gihe andi makipe 20 ari ayo mu cyiciro cya kabiri.

Miroplast FC na Kirehe FC niyo makipe yo mu cyiciro cya mbere atangirira mu ijonjora ry'ibanzeMiroplast FC na Kirehe FC niyo makipe yo mu cyiciro cya mbere atangirira mu ijonjora ry’ibanze

AS Muhanga, La jeneusse na Sorwathe FC zageze muri 1/8 mu mwaka ushize ni yo makipe yo mu cyiciro cya kabiri azatangirira muri 1/16 kimwe n’ayandi makipe yo mu cyiciro cya mbere.

Sorwathe FC iri mu makipe yari yagerageje kugera kure mu mwaka ushizeSorwathe FC iri mu makipe yari yagerageje kugera kure mu mwaka ushize

Uko amakipe ahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018

  • Aspor FC vs Unity FC (Mumena, 13:00)
  • Kirehe FC vs Interforce FC (Rwamagana, 15:30)
  • Miroplast FC vs UNR FC (Muhanga, 15:30)
  • Etoile de l’Est vs SEC FC ( Rwamagana, 13:00)
  • Hope FC vs Nyagatare FC (Mumena, 15:30)
  • Heroes FC vs Gitikinyoni FC (Kicukiro, 15:30)
  • Pepiniere FC vs Gasabo United (Stade de Kigali, 15:30)
  • Vision FC vs Rugende FC (Ferwafa, 13:00)
  • United Stars vs Akagera FC (Stade de Kigali, 13:00)
  • Intare FC vs Vision JN FC (Ubworoherane; 15:30)
  • Rwamagana City vs Esperance (Kicukiro, 13:00)

Unity FC ni imwe mu makipe 20 y'icyiciro cya kabiri atangira gukina kuri uyu wa KabiriUnity FC ni imwe mu makipe 20 y’icyiciro cya kabiri atangira gukina kuri uyu wa Kabiri

Amakipe azabasha gukomeza (11 azaba yatsinze kongeraho ayandi atanu yatsinzwe neza cyangwa bidakabije), azahura n’ayasigaye yageze muri 1/8 mumwaka ushize, aya yiganjemo ayo mu cyiciro cya mbere, muri 1/16 cy’iri rushanwa.

Ikipe ya APR FC niyo yegukanye irushanwa riheruka, itsinze Espoir FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma ndetse izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup y’uyu mwaka.

APR FC yegukanye igikombe giherukaAPR FC yegukanye igikombe giheruka

Nyuma y’aya majonjora y’ibanze, bazatangira gukina imikino ya 1/16 izaba igizwe n’imikino ibanza n’iyo kiwhsyura kugeza ku muri 1/2.

1/16 kizakinwa tariki ya 3/4 Gashyantare na 6/7 Gashyantare 2018 mu gihe bazagaruka mu kibuga bakina 1/8 hagati ya tariki ya 21-22 Gashyantare na 14-15 Werurwe mu kwishyura.

Imikino ya 1/4 izaba hagati ya tariki ya 22 na 23 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura yo izakinwa tariki ya 12 Kamena 2018.

Amakipe azaba yabashije gukomeza, azakina imikino ibanza ya 1/2 tariki ya 26 n’iya 27 Kamena, iyo kwishyura ibe tariki ya 30 Kamena no ku ya 1 Nyakanga mbere y’uko umukino wa nyuma ukinwa tariki ya 4 Nyakanga 2018.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. baboi

    Kuya 31-01-2018 saa 08:35'

    degaule ahereye ku nfabusa nkuru kurusha izindi hhhhhhhhhhhhhha


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru