RUHAGOYACU.com

Imikino yanyuma y’igikombe cy’Amahoro yimuriwe amasaha

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro ya 2017 igomba kubera kuri Sitade ya Kigali, yamaze kwimurirwa amasaha n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, yigizwa inyuma amasaha 2 kuri buri mukino.

Rayon Sports FC n’Amagaju zirahurira mu kibuga ku i saa 15H00 zuzuye, aho kuba ku i saa 13H00 nk’uko byari biteganyijwe mbere, mu mukino wo gushaka umwanya wa 3, naho umukino wa nyuma uhuza APR FC na Espoir FC zize guhurira mu kibuga ku i 17H30.

APR FC yasezereye ikipe y’Amagaju mu mikino ya 1/2 cy’irangiza, iyitsinze ibitego 6-1 mu mikino yombi.

Espoir FC ikaba yarageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, isezereye Rayon Sports ifite igikombe giheruka, ku bitego 2-1 mu mikino 2 yabahuje.

Bimwe mubyo wamenya mbere y’umukino wa nyuma:

Igikombe cy’amahoro:

- Ni inshuro ya 35 igikombe cy’amahoro kiri gukinwa.

- Ikipe ya mbere yegukanye igikombe cy’amahoro (Igikombe cy’igihugu) ni Kiyovu Sport mu w’i 1975.

- Amakipe amaze kwegukana iki gikombe ni 11. (Kiyovu Sport, Rayon Sports, Panthere Noir, Mukura VS, Etincelles, Rwanda FC, Les Citadins, APR FC, Atraco FC, Police FC na AS Kigali.)

- Ikipe ifite iki gikombe inshuro nyinshi, ni APR FC na Rayon Sports zimaze kucyegukana inshuro 8.

- Ikipe itwaye igikombe cy’Amahoro, ihagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo. (CAF Confederation Cup).

- Rayon Sports ifite igikombe giheruka, aho yatsinze APR FC igitego 1-0.

- Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uba tariki ya 04 Nyakanga buri mwaka.

APR FC:

- APR FC irakina uyu mukino ishaka igikombe cya 9 muri iri rushanwa ry’igikombe cy’amahoro. Ikaba iraza guhita ishyiraho agahigo ko gutwara iki gikombe inshuro nyinshi, kurusha andi makipe ya hano mu Rwanda.

- APR FC irakina uyu mukino idafite Rugwiro Herve na Usengimana Faustin barwaye.

- APR FC igeze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Vision (4-0), ikuramo ikipe Sunrise (4-0), Bugesera FC (5-1), isezerera Amagaju (6-1).

JPEG - 94.9 kb
Jimmy Mulisa arashaka igikombe cya mbere nk’umutoza wa APR FC, nyuma yo kwegukana irushanwa ry’munsi w’intwari

Espoir FC:

- Ni inshuro ya mbere ikipe y’akarere ka Rusizi, ikina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yaherukaga ku mukino wa nyuma mu w’i 1989, aho yatsinzwe ku mukino wa nyuma na Rayon Sports.

- Espoir FC irakina uyu mukino idafite Nyandwi Saddam ufite amakarita 3 y’umuhondo.

- Espoir FC igeze ku mukino wa nyuma isezereye Esperance (7-1), Etincelles (2-1), Marines (1-1), Rayon Sports FC (2-1).

JPEG - 93.6 kb
Jimmy Ndizeye arifuza gukora amateka yo guha Espoir FC igikombe cya mbere muri 2 bihatanirwa hano mu Rwanda
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. EMANWERI

    Kuya 13-09-2017 saa 07:46'

    ABAREYOBIHANGANEKURIYO NKURUYAKABAROKANDITWEBWE AFANABA APR TWIFATIKANYIJENABO

  2. kwizera morise

    Kuya 6-07-2017 saa 22:13'

    nyanrwi sadamu ni umuhangacane amakip
    e atinya espor kuberawe

  3. umusaza

    Kuya 4-07-2017 saa 17:17'

    Ntimukavange ibintu igikombe cy’amahoro cyatangiye muri 1995 sI muri 75. Cyasimbuye icyitwaga trophet Habyarimana. Ibi bikombe biratandukanye

  4. edward

    Kuya 4-07-2017 saa 13:27'

    Ikipe ntabwo yubakiye ku muntu umwe.A.p.r iratsindwa kimwe ku buntu.Igikombe cyambutswe ishyamba rya nyungwe.Espoir Oyeee!!!

  5. Kagondi

    Kuya 4-07-2017 saa 10:38'

    ubwo Sadam wa espoir ataribukine APR turagitwara kuri 3-0.

  6. Olivier

    Kuya 4-07-2017 saa 08:06'

    None se ubwo niba nta byangombwa by’ubunyarwanda afite,asanzwe akinira urwanda yitwa ko afite ubwenegihugu ki?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru