RUHAGOYACU.com

Impamvu Nshuti Savio yahisemo gutandukana burundu n’ikipe ya AS Kigali amazemo amezi 6

Umukinnyi Nshuti Savio Dominique w’ikipe ya AS Kigali yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana burundu n’ikipe ya AS Kigali yari amazemo amezi 6 yonyine asinyiye amasezerano y’imyaka 3, ashinja iyi kipe y’umujyi wa Kigali kutubaha amasezerano bagiranye.

Nshuti Savio Dominique yasinye amasezerano y’imyaka 5 n’umuyobozi w’ikipe ya AS Kigali, wemereye uyu mukinnyi kumwubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, akanamuha imodoka ya Mercedes Benz ifite agaciro ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Savio Dominique arashinja AS Kigali kutubaha amasezerano yagiranye nayo

Dominique Nshuti Savio yumvikanye n’ikipe ya AS Kigali kuzamwubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 30 nk’uko Ricard Sport Corporation ihagarariye uyu mukinnyi mu mategeko yabyeretse RhagoYacu kuri uyu wa kane w’iki cyumweru.

“ Impamvu nyamukuru yatumye Nshuti Savio Dominique yirengangiza andi makipe yose akemera kujya mu ikipe ya AS Kigali, ni uko yemeye kumwubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda i Masaka, nta kindi cyatumye uyu musore atera umugongo andi makipe akemera kujya muri AS Kigali.” Ricard Ishimwe uhagarariye Nshuti Savio Dominique mu mategeko.

“ Iyi nzu nk’uko ubibona muri aya masezerano yagombaga kuba yahawe Savio mu gihe kitarenze amezi 4, ayo mezi 4 yaje kurenga nibwo ibibazo byatangiye kuvuka.”

“ Ubundi ndashaka kukubwira ko amasezerano twagombaga kuba twarayasheshe mu kwezi kwa 10, kuko twabibwiye umuyobozi wa AS Kigali, atubwira ko i Masaka bahabuze ikibanza, kandi twari twarasinye amasezerano na kampani yagombaga kubaka iyo nzu, batangira kutubwira ko twashaka indi nzu bakayigura.”

“ Inzu twarayishatse, dushyiraho abashaka amazu mu mujyi wa Kigali, tubona amazu menshi nka Nyarutarama, Kibagabaga, Nyamirambo ariko umunsi wo kwishyura wagera, kahavuka ikindi kintu cyatumaga batishyura.”

“ Twandikiye umuyobozi wa AS Kigali ubwo Savio yari yabonye ikipe hanze y’u Rwanda, tumumenyesha ko tugiye gusesa amasezerano Savio agahita yigendera (Hari mu kwezi kwa 10, ubu butumwa bwa Whatsapp Ricard yabweretse RuhagoYacu), umuyobozi aza kwemera ko duhura, turaganira anatubwira ko inzu tuyibona bitarenze iminsi 5, ndetse n’umukozi wa AS Kigali Yves atangira kubyirukamo, ariko nabwo inzu ntitwayibona.” Ricard uhagarariye Savio akomeza kuganira na RuhagoYacu.

JPEG - 120.2 kb
Nshuti Savio yakiniye AS Kigali imikino micye aza kuvunika

Uyu mukinnyi Nshuti Savio wakiniye AS Kigali umukino umwe gusa wa shampiyona mbere yo kubagwa urutugu yari arwaye, byashobokaga ko yari kwerekeza ku mugabane w’i Burayi mu ikipe itozwa na Jonathan Mckinstry, ariko ntibyaza gukunda kubera kubagwa.

RSC yatweretse amasezerano umuyobozi wa AS Kigali yagiranye na Savio Nshuti ndetse na kompanyi y’ubwubatsi

Nshuti Savio Dominique tariki ya 11 Nzeli umwaka wa 2017 ari kumwe na Bwana Kanyandekwe Pascal umuyobozi wa AS Kigali, bagiranye amasezerano na AREA Ltd, yo kubakira Savio Nshuti, inzu ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko iyi nzu ntabwo yigeze yubakwa.

JPEG - 179 kb
Amasezerano hagati ya Savio na AS Kigali n’ubuyobozi bwa AREA Ltd

Iyi kopi y’amasezerano Ricard Sport Corporation yayeretse RuhagoYacu.com

AS Kigali ifite andi masezerano yihariye yagiranye na Nshuti Savio Dominique

Ku rundi ruhande, amasezerano yamenyekanye mbere ya miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, Nshuti Dominique Savio yagiranye na AS Kigali mu gihe cy’imyaka 3, ahabanya n’andi masezerano twaje kubona kuri uyu wa kane.

JPEG - 40.5 kb
RSC ihagarariwe na Ricard Ishimwe ifite Savio Nshuti, yamaze gutangaza ko yasheshe amasezerano na AS Kigali

“ Ni byo koko hari amasezerano Nshuti Savio na RSC twagiranye na AS Kigali y’imyaka 3 agahabwa miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, agahabwa kandi imodoka ya Benz.” Ricard uhagarariye Savio aganira na RuhagoYacu.

“ Aya masezerano yari agakingirizo yo gushyira mu itangazamakuru kuko ukuri bari bakuzi, ari nayo mpamvu ayo mafaranga ntayo AS Kigali yigeze yishyura Nshuti Savio Dominique, kuko bari baziko bagomba uyu musore inzu ya miliyoni 30.”

“ Ibi twabikoze ari ukugira ngo haboneke amasezerano atateza ikibazo (Uko batubwiraga ko bimenyekanye mu bandi bakinnyi ko Savio yahawe inzu byabagora mu kugura abakinnyi bandi), naho rwose barabizi neza ko nta gaciro yari afite.”

JPEG - 236.4 kb
Ibaruwa RSC yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko isheshe amasezerano na AS Kigali

Savio Dominique, yamaze gufata icyemezo ko atazongera gukinira AS Kigali

“ Umukinnyi mpagarariye yamaze kumbwira ko nta gusubira inyuma, atazongera gukinira ukundi ikipe ya AS Kigali,kuko bamubeshye igihe kinini n’amasezerano twagiranye arabitwemerera, ko hagize ingingo batubaha niyo yaba 1 muri nyinshi twasinyanye, tuzasesa amasezerano, akaba ari yo mpamvu nkubwira ko twamaze kubandikira dusesa amasezerano, tukanamenyesha ubuyobozi bwa FERWAFA.” Ricard, akomeza gusobanurira RuhagoYacu.

Twamubajije ku cyo avuga ku kuba baravuje (AS Kigali) uyu mukinnyi akaba ayihembye gukora ibi, uyu musore avuga ko bitangaje kuba AS Kigali yavuga uko.

“ Kuvuza umukinnyi ni inshingano z’ikipe, kandi biri no mu masezerano.” Ricard akomeza kuganiriza RuhagoYacu.
“ Ubu se ko Barcelona yaguze Dembele amafaranga angana kuriya, yakinnye imikino ingahe mbere yo kuvunika bakamuvuza? Ibyo ntabwo nabitindaho, kuko bakoze inshingano zabo, umuntu yabashimira ko icyo gihe bubashye ibiri mu masezerano.”

AS Kigali ivuga iki kuri iki kibazo cya Nshuti Savio Dominique?

Nshimiye Joseph umunyamabanga mukuru wa AS Kigali yabwiye RuhagoYacu ko ibyo uruhande rwa Savio Nshuti ruvuga bitangaje, ariko nta kuri bafite, kuko Savio ari umukinnyi wa AS Kigali.

JPEG - 231.5 kb
Ibaruwa isesa amasezerano Savio Nshuti yandikiye ikipe ya AS Kigali

“ Ibaruwa imenyesha AS Kigali guhagarika amasezerano na Savio Nshuti, yanditswe n’abo ku ruhande rwa Savio Nshuti, yatugezeho ku wa 3 w’iki cyumweru, turayakira ariko nta kuri bafite,” Joseph Nshimiyie ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa AS Kigali, akaba n’umunyamabanga mukuru wayo.

“ Biratangaje ibyo uyu uhagarariye Savio Nshuti atangaza kuko nta masezerano AS Kigali ifitanye na Savio yigeze yica.”

Tumubajije icyo bisobanuye kuba nta masezerano bafitanye na Savio bishe, kandi ibyo bamwemereye batarabimuhaye, Joseph yagize ati, “ Hari ibyo uriya mukinnyi mu buryo bwe na Perezida w’ikipe bumvikanye, ariko ni ibanga riri hagati yabo, ibyo yumvikanye na AS Kigali yarabimuhaye.”

“ Kuba Savio yaba yaremerewe inzu na AS Kigali, byavugwaho na Perezida w’ikipe ya AS Kigali (ubu ntabwo ahari) ndetse na Savio Dominique ubwo azaba avuye mu gihugu cya Maroc muri CHAN, naho njye sinavuga ku masezerano ntigeze nshyiraho umukono.”

RuhagoYacu yabajije Nshimiye Joseph niba ibiri mu masezerano ari hagati ya Pascal Kanyandekwe na NShuti Savio Dominique nta kuri bifite, avuga ko ibyo adashaka kugira icyo abivugaho, byazatangwazwa nabo bireba, baramutse babonetse.

Ku birebana no kuba barahaye Savio Dominique ibyo bumvikanye nawe (Nka AS Kigali) bakaba bavuga ko ari kwigiza nkana, asaba ibindi batumvikanye, Joseph yavuze ko ibyo basabwa kuri uyu mukinnyi babimuhaye, kandi ari umukinnyi w AS Kigali nta kindi kibazo kirimo.

RuhagoYacu yamubajije niba barishyuye uyu musore miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda bamugombaga, avuga ko batarayamuha, ariko amasezerano ye atararangira.

“ Ntabwo miliyoni 16 twagombaga kumuha nkayo tumuguze ari mu masezerano ye, yari yayabona, ariko amasezerano ye ntabwo ararangira, ariko hari ibindi byinshi twakoze, byinshi cyane, ahubwo biradutangaza kuba uyu musore ari kugorana gutya, ajyana ibintu mu bitangazamakuru.”

RuhagoYacu yamubajije icyo bakoreye Savio kirenze, ku buryo atagomba kuba ari gukora ibi, Joseph agira ati, “ Umutima we uzi byose.”

Savio ari mu biganiro bigeze kure n’ikipe ya APR FC na Rayon Sports

RSC ihagarariye Savio mu rwego rw’amategeko, ikaba yabwiye RuhagoYacu ko uyu musore byarangiye, bazakizwa n’inzeo zibishinzwe, atazongera gukinira AS Kigali ukundi.

“ Kuba Rayon Sports yarashyize Savio ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha muri Champions League y’Africa, habayeho kwihuta, ariko ni mu rwego rwo kureba ko biramutse bikunze, yabafasha muri aya marushanwa, ariko ntabwo turumvikana.”

“ Twaraganiye ni byo rwose, kimwe n’ikipe kandi ya APR FC, nayo ibiganiro bigeze kure, nabikubwiye ko tuzakiranurwa n’inzego zibishinzwe, ariko Savio Dominique, ntazongera gukinira AS Kigali.

Shampiyona izasubukurwa tariki ya 06 Gahyantare uyu mwaka. Ese Savio azakinira AS Kigali, Rayon Sports, APR FC, azajya hanze? Iminsi izatubwira.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kaberuka jean

    Kuya 6-01-2018 saa 19:20'

    ababagabo Bose ni abanyamafuti cyane cyane SAVIO ahubwo iriya company bafitanye amasezerano yo kumwubakira igiye kumurega ukwayo na AS Kigali imurege ukwayo. Kuko niba AS Kigali yemera kumwishyura amaf. yamwemereye azasobanurira company ko impamvu amasezerano yo kumwubakira bagiranye atubahirijwe ari iyihe? oya ahubwo SAVIO yitondere abanyamategeko afite Kuko nabashaka kumuhemukira, nibampemuke ndamuke. PLEASE YITONDE YITONDE YITONDE. Nkunda kandi ngafana Gikundiro ariko sinkunda amafuti.

  2. Patosi

    Kuya 6-01-2018 saa 01:10'

    Nje mbona igisubizo cyanyuma tuzagihabwa na nyiribwite Savio avuye muri chan reaka dutegereze

  3. hary

    Kuya 5-01-2018 saa 17:05'

    Ikipe ni rayon n’abajinnyi barabizi! Ntibakababeshyeshye ibya Mirenge. Niyigarukire.

  4. Gigi

    Kuya 5-01-2018 saa 17:02'

    Icyambere AS kigali yishe amategeko ikora contract ebyiri; iya President niya Equipe kandi bose nibo barebwa nibya equipe rero amasezerano bakora mwizina rya equipe ari valid nukuvuga President yasinye kugiti cye but yongeraho ko ari president wa AS Kigali hejuru no hasi nukuvuga yabikoze mwizina rya equipe kereka iyo abikora mwizina rya gusa
    I yakabiri abahagarariye Savio na Savio ubwabo bakoze amakosa gusinya contract ebyiri zidafite agaciro kamwe bagombaga kuvuga ko savio azishyurwa 30 M ahokuba 16 M bose bakoze amakosa yo kubeshya
    AS kigali ntivuga aho yoshyuriye recruitment ( bank slip) za 16 M nukuvuga ko izi Neza icyihishe inyuma ya amasezerano ya baringa
    Rero federation ikwiye kudukiza aka kavuyo kuburyo bukurikira
    First kubaha umwanya wo kumvikana bagatandukana Neza or bagakomezanya bitaba ibyo
    guhagarika Savio nkumwaka adakina nyuma akazishakira equipe
    As kigali kubuzwa kuba yagura undi mukinnyi mugihe cyimyaka ibiri igacibwa n amande
    Ibi bizatuma ama equips yubaha za contract kandi akajya akora contract zifututse
    Naho kuvuga ko wa muvuje wamuhembaga mubwo yari kuba akiri aho wamukuye yari kuba agihembwa kuvuzwa mujye mugurira assurance abakinnyi byanyu bibarinde gutanga imirengera mubavuza

  5. JOYCE

    Kuya 5-01-2018 saa 12:43'

    ha aaaaaa! ariko abantu bazi guhirizwa numutwaro batikoreye nashake azasinyire igikona reyo yariyarabuze diyara na cabani nahubundi nyumayabakinnyi nka karebu santere zabarutanga twaritwarabuze uragiza akazi aho azajyo hosi azajye yibukako gikundiro yacu ariyo yamugize uwariwe nahubundi azajye aho ashaka

  6. JOYCE

    Kuya 5-01-2018 saa 12:26'

    Savio nagaruke muri gikundiro nubundi ntamahoro yagira nagaruke mwikipe itwara ibikombe

  7. Pamu

    Kuya 5-01-2018 saa 11:26'

    hhhhhhhh ariko narumiwe ubu savio aricyaye ngo afite amasezerano y’inzu? Njye namugira inama yo gukirikiza ariya yita Baringa kuko niyo afite agaciro kuko kuri ariya masezerano yo kubaka inzu Savio ntaho ahuriye nayo wenda yaruzuye babona itamukwiye bayigenera undi hhhhaaahhhh

  8. Pinto

    Kuya 5-01-2018 saa 11:02'

    Ariko ibi nu mwanda pee koko company igatinyuka ngo ihagarariye umuntu mu mategeko yarangiza ikicya amategeko ngo contract ya Baringa yo kwerekana mw’itangazamakuru ,birababaje cyokora Yaba Gasenyi yaba Igikona mukureyo amaso . ahubwo ndabona savio agiye kwicara imyaka 3 yarangira akigarukira murugo muri Kiyovu sports Dore ko icyo gihe izaba iryana, wowe se ubungiranye contract na company nkashyiramo inyubakira inzu nzaha umuntu Ex: kagabo, ubwo kagabo yajya kurega ko dufitanye a masezerano yo kumwubakira inzu. ibi birababaje rwose savio nave mubyo arimo akurikirane ariya masezerano arimo 16m niyo afite agaciro.

  9. wizzy shabba tshabalala

    Kuya 4-01-2018 saa 23:43'

    Savio nuwa Rayon ereg ukovyamer kose

  10. Niyongira Anastase

    Kuya 4-01-2018 saa 21:21'

    Ariko se buriya bamaze kubasinyira reception ko batibutse kureba amatariki baziko biriya aba ari official document. Dore nkaburiya bandi 3/01/2017 byakagombye kuba 3/012018.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru