RUHAGOYACU.com

Impanvu 5 zo guhanga amaso imikino y’Agaciro ku bakunzi ba Ruhago

Guhera kuri uyu wa gatandatu haratangira irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bufatanye n’Agaciro Development Fund, akaba ari irushanwa rizamara icyumweru, ribere kuri Stade Amahoro i Remera.

Ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, amezi 2 yari yihiritse umwaka w’imikino ushyizweho akadomo ubwo Rayon Sports yahabwaga igikombe cya shampiyona tariki ya 08 Nyakanga 2017 cya shampiyona yegukanye mu mwaka ushize w’imikino.

Ntabwo byari biherutse ko umwaka w’imikino suhyirwaho akadomo nyuma y’itariki ya 4 Nyakanga, ariko uyu mwaka byarabaye.

1. Niba uri umukunzi wa Ruhago, wari ukumbuye kubona amakipe ya hano yesurana

Amezi 2 ni menshi nta rushanwa ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda babona. Iki ni igihe cyiza cyo kongera kureba amakipe akomeye mu gihugu yesurana.

JPEG - 347.8 kb
Twahora twishimira buri muntu wategura irushanwa, akaduhuriza Rayon Sports na APR FC, kuko zo ntizikina u wa gicuti

Rayon Sports FC ifite isura nshya mu gihe Police FC yabaye i ya 2 itahindutse cyane, ariko uyu ukaba umwaka wo kureba niba ari ikipe yo guhatanira igikombe cyangwa gukomeza kuba ingwizamurongo.

Ikipe y’ingabo z’igihug nyuma y’ikiragano cya mbere cy’abavuye mu ishuri rya ruhago ry’iyi kipe, izamuye icyiciro cya 2. Ese kizatanga musaruro nka bakuru babo?
AS Kigali ni ikipe benshi mu bakunda umupira bifuza guhanga ijisho, kuko yagaragaje imbaraga zikomeye ku isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi.

2. Igihe cyiza kuri Karekezi cyo kugira icyo yereka abakunzi ba Rayon Sports

Ndibuka neza ubwo RuhagoYacu yatangazaga ko Karekezi ashobora gutoza Rayon Sports muri 2016, inkuru yakiriwe nabi cyane mu bakunzi ba Rayon Sports.
“ Karekezi ni igikona ntatugerere mu ikipe.” Byagarutsweho cyane mu butumwa bwaje kuri iyo nkuru.

Umwaka umwe nyuma yaho, ibintu byarahindutse. Ubwo yageraga ku kibuga cy’imyitozo ku Mumena, aje gutangira imirimo, ibishura byarashashwa atambagiraho.

JPEG - 110.7 kb
Karekezi Olivier ni we mutoza mushya wa Rayon Sports

Gusa abafana ba Rayon Sports niko bamera, bishimye barabikwereka, babaye nabwo ntibatinzamo.

Karekezi Olivier afite ikipe nziza kugeza ubu avuga ko ikibazo ari mu busatirizi harimo imbogamizi, kubera Tamboura wamupfunyikiye amazi mu mikino ya gicuti. RuhagoYacu yaje kumenya kuri uyu wa gatanu ko Diarra agera mu Rwanda ku wa 2, akaba azanakina umukino wa AS Kigali ku wa 3 nta gihindutse.

Ni ubwo ari imikino ya gicuti, ariko uko azitwara muri iyi mikino, bishobora kumworohereza gutangira shampiyona cyangwa bikamuha akazi gakomeye mu mwaka utaha w’imikino.

3. Isura nshya y’ingabo z’igihugu

APR FC ni imwe mu makipe akomeye dufite hano mu Rwanda. Ese si yo kipe ya mbere ikomeye? Ifite ibikombe byinshi, igira amafaranga menshi kurusha izindi!! APR FC irakomeye, wabyemera utabyemera.

Uyu mwaka w’imikino iritezwe cyane, iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

JPEG - 114.8 kb
APR FC yahaye amahirwe abana 10 mu bari bagize ishuri ryayo

APR FC yatunguye abantu uyu mwaka ifata icyemezo cyo kuzamura abakinnyi 10 bashya. APR FC yanatanze igeragezwa ku bakinnyi bavuye mu yandi makipe, n’ubwo itabahamagaye nka kumwe kwa Kayiranga mu itangazo, ariko ababaye inkwakuzi baraje bahabwa umwanya wo kugeragezwa.

Iyi kipe imaze kugira abafana benshi aha mu gihugu, baje kugaragaza ko bahangayikishijwe n’ibyo abakeba barimo, bagura abakinnyi benshi, nayo iza gucishamo isubiza nk’umutware.

Sugira Ernest wakuwe muri AS Vita Club (Yaje kugira ikibazo cy’invune, azagaruka mu kibuga mu kwa mbere) Omborenga Fitina wavuye ku mugabane w’i Burayi, Rukundo Denis bakuye mu ikipe ya mbere muri Uganda, ni ubutumwa bukomeye ku bakeba.

Ariko se iyi kipe bwo iratanga icyizere 100% ku bakunzi bayo? Umwanya wo kwitegereza isura ya “Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu” ni,uyu.

4. KSG (Kigali Saint Germain)

Abafana bigirira ayabo. Association Sportif de Kigali, baje gusanga bitakirya dore ko na za AS Roma zitakirumana. Ngo nayo yongeyeho Saint Germain!! (Ni ibyo abafana bivugira).

Gusa iyi kipe irategerejwe muri uyu mwaka mushya w’imikino. Yaraguze, irongera iragura, abakinnyi 14 muri rusange, isanga bidahagije, iza no kurenzaho abafana, nabo irabagura.

JPEG - 780.8 kb
AS Kigali yaguze Savio Nshuti, inamukurikizaho Rwarutabura na bagenzi be

“Mieux vaut vivre 1 jour en lion que 100 ans en mouton.” Aho kubaho imyaka 100 ukurikira abandi, wabaho wenda umunsi ubayoboye!

Ese AS Kigali ni byo yahisemo ko nabonye benshi bayitega iminsi? Ese izakomeza ibeho imyaka 100 bayikurikira?

Ibi ni ibyibazwa n’abakunzi ba ruhago, hari n’igihe umwaka nawo itawubaho nk’intare!

Iri rushanwa rije igihe cyiza kuri Eric Nshimiyimana ahe Gasopo abamushidikanyaho bose, dore ko n’ibikomerezwa byose byatumiwe muri iri rushanwa.

5. Bite ku barinda umutekano w’imbere mu gihugu?

Police FC nayo irahari. Iyi kipe iri muzikoresha amafaranga menshi aha mu Rwanda. Aba Police bishyura neza, bakagira n’akarusho ko gutanga agahimbaza uwaseye kurusha abandi bahangana.

JPEG - 131.9 kb
Seniga yahawe imyaka 3, ariko batangiye kumushinja gusaba igiturire (Igihe)

Ariko se byayigejeje kuki ku myaka 13 imaze mu cyiciro cya mbere? Igikombe cy’amahoro 1, ariko banabitse igiheruka cy’Agaciro.

Harageze ngo Police FC yiheshe Agaciro yikunkumure igisuzuguriro, ibe ikipe ihanganira shampiyona.

Uyu mwaka ntabwo yagaragaye cyane igura abakinnyi bakomeye, ariko umwaka ushize yari yiyubatse, inagumana inkingi za mwamba zayo, ukuyemo Danny wagurutse akajya kureba niba hari ahandi bejeje.

Agaciro Championship ni umwanya mwiza kuri Police FC, kuba yakwereka abahora bayishidikanyaho, icyo bayitegamo muri uyu mwaka w’imikino.

Impanvu nyamukuru ku bakunzi ba Ruhago

Agaciro Championship ni irushanwa ryateguwe n’ikigega cy’Agaciro.
Ikigega cyatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kigamije gukangurira abanyarwanda guteganyiriza ejo hazaza h’igihugu cyacu.

Mu myaka 5 kimaze, iki kigega kimaze kwinjiza arenga miliari 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ruhago ni imwe mu gice gitwara igihugu amafaranga menshi Leta y’igihugu cyacu.
Ese hari uko bias ngo abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru baze n’iyonka gutanga umusanzu muri iki kigega?

Ese si umwanya mwiza wo gushimira Leta yacu ihora ikora ibishoboka byose mu guteza imbere Siporo muri rusange!

Ndizera ko guhera ku munsi wa mbere kugera ku munsi wa nyuma, Stade Amahoro izaba nto.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru