RUHAGOYACU.com

Impinduka nshya ku mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Nyuma yo guhindura igihe imikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro yari gutangirirahomu minsi yashize, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza izindi mpunduka muri iyi mikino izaba muri iki cyumweru.

Izi mpinduka zabaye ntacyo zahinduye ku mikino ibanza mu gihe bitewe n’ibibuga bizakinirwaho imikino yo kwishyura, byatumye umukino wari guhuza Rayon Sports FC na Musanze FC kuwa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi, wimurirwa ku Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2017, uvanwa ku Kicukiro, ushyirwa kuri Stade Amahoro.

Undi mukino wimuriwe igihe, ni uwari guhuza AS Kigali na Mukura Victory Sports kuwa Gatandatu, uyu wo ukaba wajyanwe kuwa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017.

Inzira buri kipe izanyuramo kugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2017.

Uko amakipe azahura muri 1/8


Imikino ibanza

Kuwa Gatatu, Tariki ya 10 Gicurasi 2017

  • Musanze Fc vs Rayon Sports (Musanze, 15:30)
  • Sunrise Fc vs APR Fc (Nyagatare, 15:30)
  • Mukura VS vs AS Kigali (Huye, 15:30)
  • Marines Fc vs SC Kiyovu (Umuganda, 15:30)
  • AS Muhanga vs Bugesera Fc (Muhanga, 15:30)
  • La Jeunesse vs Amagaju Fc (Mumena, 15:30)
  • Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro, 15:30)

Kuwa Kane, Tariki ya 11 Gicurasi 2017

  • Etincelles Fc vs Espoir Fc (Umuganda, 15:30)

Imikino yo kwishyura

Kuwa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017

  • APR Fc vs Sunrise Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
  • SC Kiyovu vs Marines Fc (Mumena, 15:30)
  • Amagaju Fc vs La Jeunesse (Nyagisenyi, 15:30)
  • Bugesera Fc vs AS Muhanga (Bugesera, 15:30)
  • Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)

Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017

  • Rayon Sports vs Musanze Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
  • Espoir Fc vs Etincelles Fc (Rusizi, 15:30)

Kuwa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017

  • AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15:30)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. pour

    Kuya 10-05-2017 saa 19:43'

    ariko mwaretse ko uyumwaka ko ari uwa rayon sibyo ntago champion kugirango iryohe aruko Apr cg rayon arizo zatwara ibikombe nandi azage aza abitwa nibwo imikino izaryoha naho abafana ba Apr barakaye kuko banga nyije

  2. BONAVENTURE

    Kuya 10-05-2017 saa 18:08'

    rayon sport oyeeeeeeee tukurinyuma nikipe y imana

  3. annet

    Kuya 9-05-2017 saa 08:41'

    Ngo musanze irabizi ko itashobora umwami wa Ruhago, umwami waRuhago se ibikombe, amateka se, kugera kure mumarushanwa se hehe koko wa mu rayon we, ubu ko twageza muri 1/4 mumarushanwa ya CAF muzahagera, sinzozi zidashoboka kuri mwe, cyakora mutungwa na Moral nkabafana ba Arsenal FC nibo ntamenya icyo bashingiraho bahangana nanadi makipe ngo barakomeye, iryo komera ryanyu ritagira umusaruro mukuramo rishingiye kuki, nukwihagararaho gusa ngo ntimwakwemera, nimutemera iminsi izameza, dore aho nibereye.

  4. kalisa Jean Claude

    Kuya 9-05-2017 saa 07:38'

    Nizere ko nabwo igikona kizasifurirwa n’inkumi cyangwa abakecuru, kuko baba bavuye no kugura amamesa kurabemera sana, aho Gikundiro yo muyihorere izi icyo ishaka, aho kuyishyira ku Mahoro nibyo sawa ahubwo muduhe saa 18:00 urebe.

  5. Musesenguzi

    Kuya 8-05-2017 saa 23:26'

    Musanze irabizi ko itashobora Umwami wa Ruhago mu Rwanda.
    Yihangane yatomboye nabi!

  6. dav,

    Kuya 8-05-2017 saa 21:07'

    arko,kuki,reyo,burigihemuyishyira,kumahoro,mujye,kandi,natwe,kicvkiro,tuba,tuyikeneye?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru