RUHAGOYACU.com

Imurora Japhet wa Police FC yamaze kwerekeza mu ikipe yo muri Hong Kong

Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Police FC, rutahizamu Imurora Japhet bita ‘Drogba’ yamaze kubona ikipe ku mugabane wa Asia muri shampiyona ya Hong Kong, ndetse bitarenze iminsi irindwi uhereye ubu araba yamaze kurira rutemikirere yerekezayo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RuhagoYacu, Imurora yahamije ko yamaze kubona ikipe, ndetse ibaruwa imutumira arayifite, akaba ategereje ko bamuha Visa, ndetse iyo kipe ikamuha itike y’indege, ariko ngo ibyo ntibirenga iminsi irindwi bitabonetse.

Imurora yagize ati “Ubutumire ndabufite, igisigaye ni gahunda yoi kugenda gusa, mbese ni Visa n’itike igomba guturuka muri iyo kipe ngiyemo.”

Imurora Japhet asoje amasezerano y'imyaka ibiri yari afite muri Police FCImurora Japhet asoje amasezerano y’imyaka ibiri yari afite muri Police FC

Imurora agiye gukinira ikipe yitwa Eastern Sports Club, iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Hong Kong n’amanota 49 mu mikino 20 bamaze gukina, ikaba ikurikira Kitchee iri ku mwanya wa mbere n’amanota 51.

Uyu rutahizamu ukomoka ku Kabaya mu Karere ka Ngororero agiye gukina muri Asia abifashijwemo n’umwongereza umushinzwe (Agent), bahujwe n’abandi bantu ariko bakaganira bifashishije imbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo bagiranye amasezerano y’imikoranire.

Imurora yari umukinnyi wa Police FC, akaba yari amaze imyaka ibiri muri iyi kipe yagezemo avuye muri Musanze FC. Agiye mu ikipe ya Eastern SC, aho azabanza gukina amezi atandatu afite amasezerano ameze nk’igeragezwa mbere y’uko ahabwa amasezerano y’akazi.

Agiye muri Asia asangayo abandi bakinnyi nka Kipson Atuheire na Tibingana Charles bakina muri Cambodia, hakaba hari n’abandi bakinnyi barimo Haruna Niyonzima bashobora kuzamusangayo mu minsi iri imbere, dore ko amakipe yaho yamaze kubona isoko ryiza ry’abakinnyi mu Rwanda, maze akaza kurirema.

Imurora ni umwe mu bakinnyi bake mu Rwanda batigeze banyura mu makipe y'ingimbi cyangwa ay'icyiciro cya kabiriImurora ni umwe mu bakinnyi bake mu Rwanda batigeze banyura mu makipe y’ingimbi cyangwa ay’icyiciro cya kabiri

Imurora Japhet ngo ntazibagirwa umwaka wa mbere yakiniye Police FC kuko yamaze imikino ibanza yose atageze mu kibugaImurora Japhet ngo ntazibagirwa umwaka wa mbere yakiniye Police FC kuko yamaze imikino ibanza yose atageze mu kibuga

Imurora Japhet avuka ku Kabaya ho mu Karere ka Ngororero ari na ho yatangiriye umupiraImurora Japhet avuka ku Kabaya ho mu Karere ka Ngororero ari na ho yatangiriye umupira

Ariko ngo ntazanibagirwa umwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere, aho yateye umupira muri Marine FC bikamushimishaAriko ngo ntazanibagirwa umwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere, aho yateye umupira muri Marine FC bikamushimisha

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

NKUNDIMANA JMV Kuya 7-06-2017 saa 14:26'

Félicitation Japhet.Imana ijye iguhora imbere mubyo ukora byose kandi uzagere kuri byinshi.Nakundaga ukuntu twigana muri ETO GITARAMA wicishaga bugufi.Gusa Imana yakubaye hafi kuko mu bantu bakinaga umupira muri ETO ni wowe ugikina gusa.thx


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!