RUHAGOYACU.com

Imurora Japhet yatanze ishusho y’ukuntu ahagaze mu mwaka we wa kabiri mu ikipe ya Police FC

Imurora Japhet umukinnyi wo ku ruhande rw’iburyo imbere mu ikipe y’abapolisi yatangaje uburyo ahagaze muri iyi kipe itozwa na Seninga Innocent, nyuma yo kuva mu ikipe ya Musanze FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2015-16.

Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe ya Musanze FC hamwe na myugariro Mpozembizi Mohamed aba bombi bahise barambagizwa n’ikipe ya Police FC yashakaga kongeramo amaraso mashya, dore ko yari igiye kugurisha Jacque Tuyisenge muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, byabaye ngombwa ko Imurora Japhet aza kuziba icyuho cy’uyu rytahizamu wanakinishwaga imbere ku ruhande rw’iburyo, gusa agahanganira umwanya na Mwizerwa Amin ndetse na Antoine Dominique Ndayishimiye gusa byaje kurangira agiriwe icyizere n’umutoza ndetse uyu mwaka akaba amaze kubanzamo imikino umunani muri cumi n’ibiri ya shampiyona.

Imurora Japhet wa Police FC ahanganye n'umukinny wa Gicumbi FCImurora Japhet wa Police FC ahanganye n’umukinny wa Gicumbi FC

Aganira na RuhagoYacu ku myitwarire mu mwaka wa kabiri akina mu ikipe ya Police FC nk’umwaka we wa nyuma w’amasezerano, Japhet akaba yatangaje ko imyitwarire ye nta kibazo ayibonamo nubwo bimusaba gukora cyane.

Akaba yagize ati: ‘’ Imyitwarire nta kibazo nubwo binsaba gukora cyane, kuko hari byinshi nshaka kugeraho muri uyu mwaka wa shampiyona wa kabiri turimo.’’

Abajijwe niba akurikije imyitwarire ye abona ikipe ya Police ishobora kumwongera andi masezerano akaba yagize ati: ‘’Nta kibazo cy’amasezerano mfite, bitewe n’uko ibyo nkora birigaragaza, binyemerera kuba nabona amasezerano nta kibazo, gusa ntabwo ndatekereza ku masezerano cyane kuko igihe cyayo kitaragera buriya narangira nzayageraho nta kibazo.’’

Uyu mukinnyi akomeje kwigaragaza muri Police FC kuva avuye muri MusanzeUyu mukinnyi akomeje kwigaragaza muri Police FC kuva avuye muri Musanze

Nubwo ikipe y’abapolisi idahabwa amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu musore we atangaza ko nayo iri mu makipe akirwanira kandi ko no kugitwara bishoboka cyane: ‘’ Birashoboka nk’ikipe iri muri Shampiyona iba ishaka igikombe, byumwihariko nka Police FC, ni igikombe dukeneye kandi niyo mpamvu dukora cyane, amanota dufite niyo atwemerera kukibona, bizadusaba gukora cyane kugira ngo tube twakibona.”

Ikipe ya Police FC ikaba izahagurukana kuri uyu wa kane abakinnyi cumi n’umunani yerekeza i Rusizi aho kuwa gatandatu w’iki cyumweru izacakirana n’ikipe ya Espoir FC ikunze kwihagararaho kuri Stade y’i Rusizi.

Police FC muri Shampiyona Azam Rwanda Premier League y’uyu mwaka ikaba ihagaze ku mwanya wa kane n’amanota makumyabiri n’ane izigamye ibitego birindwi aho irushwa na Rayon Sport ya mbere amanota 8 ndetse iyi kipe itozwa na Masudi Djuma ikaba izigamye ibitego makumyabiri na bibiri, Police FC mu mikino cumi n’ibiri imaze gukina ikaba yaratsinze imikino irindwi, itsindwa ibiri inganya itatu, mu gihe Espoir FC yo ihagaze ku mwanya wa gatanu n’amanota makumyabiri n’atatu , mu mikino cumi n’ibiri imaze gukina ikaba imaze gutsinda imikino itandatu yanganyije itanu itsindwa umwe , imaze kwinjiza ibitego cumi na bitatu itsindwa btanu ikaba izigamye ibitego umunani

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. emamnwel

    Kuya 12-01-2017 saa 14:58'

    gikundiro nishwanyaguze turayishigikiye APER tuzayitsinda bine kubusa

  2. nimanishimwe

    Kuya 12-01-2017 saa 07:59'

    ntukuri reyonicyipe koko nkunda mubuzima naho abobamarozi bakwiye guhanwa PE

  3. nzaboni

    Kuya 12-01-2017 saa 06:28'

    nzaboni


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru