RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 24:30'  -  Murenzi Roger wahoze akinira Intare FC za Perezida wa FERWAFA Degaule yahawe Ubupadiri  |  Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 23:39'  -  Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 26:59'  -  Irebero GTC igiye gufatanya n’umutoza Marek Dragosz kuzamura abazamu mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza
Imvano y’ibyiswe ‘uburiganya’ bwari bwatumye Nyandwi Saddam abuzwa gukina na Rayon Sports
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Hari abibazaga ko Espoir FC ishobora guterwa mpaga izira gukinisha Nyandwi Saddam wavugwaga ko atemerewe gukina umukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro iyo kipe yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0 kitayibujije gukomeza ijya ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kamena ni bwo hakinwe umukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’Amaharo, aho Rayon Sports yakiriye Espoir FC ikanayitsinda igitego 1-0, ariko igahita isezererwa kuko iyo kipe y’i Rusizi yari yatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Muri uwo mukino, Espoir FC yakinishije umukinnyi Nyandwi Saddam wari wabanje kuvugwa mbere y’umukino ko atemerewe gukina kubera ko afite amakarita atatu y’umuhondo.

Nyandwi Saddam ahanganiye umupira na Manishimwe Djabel wa Rayon SportsNyandwi Saddam ahanganiye umupira na Manishimwe Djabel wa Rayon Sports

Icyakora mbere gato y’uko umukino wa Rayon Sports na Espoir FC utangira, abayobozi b’iyo kipe y’i Rusizi bahamagawe n’umwe mu bagize Komite nyobozi ya FERWAFA ababwira ko Nyandwi Saddam yemerewe gukina, Albert Mwanafunzi usinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na we abiha umugisha.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko raporo y’umusifuzi ndetse n’uwari Umugenzuzi w’Umukino wa 1/16 mu gikombe cy’Amahoro, Espoir FC yatsinzemo Esperance ibitego 4-1 ku Mumena, Nyandwi Saddam yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 75.

Ibyanditse muri iyo raporo Espoir FC yabimenyeshejwe mu gitondo cy’umunsi yagombaga gukinaho na Rayon Sports (kuwa 28 Kamena), abayihagarariye bahita bajya ku cyicaro cya FERWAFA, basanga iyo raporo ihari, maze mu guhinyuza hifashishwa amashusho yafashwe na Azam TV kuri uwo mukino, basanga ikariya y’umuhondo yarahawe Hatungimana Bazil wari wambaye nomero 13 ariko yandikwa kuri Nyandwi Saddam wari wambaye nomero 3.

Nyandwi Saddam asanzwe yambara nomero gatatu ariko mu mukino wa rayon Sports yari yambaye nomero 72Nyandwi Saddam asanzwe yambara nomero gatatu ariko mu mukino wa rayon Sports yari yambaye nomero 72

ibyo ni byo byari byatumye Nyandwi Saddam abuzwa kugaragara mu mukino wa Rayon Sports kuko iyo karita y’umuhondo yamwanditsweho mu mukino wa Espoir FC na Esperance FC, yakurikiwe n’iyo yahawe mu mukino wabahuje na Marine FC muri ¼ ndetse n’iyo yabonye mu mukino ubanza wa ½ bakinnye na Rayon Sports.

Icyakora abumvaga ko Espoir FC yaterwa mpaga basubize amerwe mu isaho, kuko nta n’ikirego Rayon Sports yigeze itanga nk’uko Umunyamabanga mukuru akaba n’Umuvugizi wayo, Gakwaya Olivier yabitangarije RuhagoYacu.

Nyandwi Saddam yari yagowe cyane na Nshuti Dominique Savio ariko akamucungira hafiNyandwi Saddam yari yagowe cyane na Nshuti Dominique Savio ariko akamucungira hafi

Nahimana Shassir yari yabujijwe amahwemo n'ab'inyuma ba Espoir FCNahimana Shassir yari yabujijwe amahwemo n’ab’inyuma ba Espoir FC

Abafana ba Espoir FC mu munyenga wo gukorera amateka kuri Rayon Sports yigeze kubatsindira ku mukino wa nyuma w'iki gikombeAbafana ba Espoir FC mu munyenga wo gukorera amateka kuri Rayon Sports yigeze kubatsindira ku mukino wa nyuma w’iki gikombe

RUTO Kuya 29-06-2017 saa 19:43'

WOWE SADURA TOKA BUMBAFU ......

SADURA Kuya 29-06-2017 saa 11:37'

Ariko abayobozi ba Rayon koko babaye bate !!!!??gusa bagira inda nini koko ntibabuze byose!!!!! babona bataduhemukira koko kumbi agakino bagakinnye kera ntitwabimenya niba ataribo babikoze abasibye umukino ubanza wa Espoir FC babakoreyiki???? ntacyo. ko Bigaragarako Nyandwi Sadamu yakinnye atemerewe cyane ko atarari no kuri line Up yabakinnyi ba Espoir ubwo kuki badashaka gutanga ikirego icyo nikerekanako byose barinyima tango iyo sinda nini gusa ,ahubwo izabata nokugasi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)