RUHAGOYACU.com

Imyaka 5 irashize Patriote Mafisango atuvuyemo-Simba yakiniraga ntirongera gutwara igikombe na 1

Wari umunsi mubi, tariki ya 17 Gicurasi 2012, ubwo inkuru mbi yasesekaraga mu karere ka Africa y’iburasirazuba ko Patrick Mafisango, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana azize impanuka mu gihugu cya Tanzania.

Ni umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, bakitanga n’umutima n’imbaraga zabo zose, bashakira Amavubi uko yakwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Patrick Mafisango yitabye Imana yakiniraga ikipe ya Simba Sport Club yo mu gihugu cya Tanzania, aho kuva yakwigendera iyi kipe byayinaniye kongera kwegukana igikombe cya shampiyona.

JPEG - 274.1 kb
Ptariote, ni akabyiniriro yari yarahawe n’abanyarwanda bakunda ruhago, kubera uko yitangaga

Mu bitangazamakuru byinshi byo mu gihugu cya Tanzania ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo i z’abakunzi ba Simba SC, zabyutse zigaragaraho ubutumwa buha icyubahiro uyu munyarwanda wahoze akinira iyi kipe ya Msimbazi.

Mafisango yitabye Imana amaze guhesha Simba SC igikombe cya shampiyona ya 2011/2012 ari nayo baheruka. Kuva u yakwitaba Imana, ikipe ya Simba nta gikombe na 1 irongera kwegukana, imyaka ibaye 5.

Patrick Mutesa Mafisango yari yarahawe akabyiniriro ka Patriote n’abanyarwanda, yavukiye muri Congo Kinshasa, mu 1980, yari umukinnyi ushobora gukina imyanya itandukanye cyane cyane hagati, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu 2007 ubwo yari umukinnyi mu ikipe ya APR FC.

Mafisango yitabye Imana ubwo yiteguraga kuza mu ikipe y’igihugu Amavubi, yari yahamagawemo.

JPEG - 55.4 kb
Yafashije Simba gutwara shampiyona 2011/2012, ari nacyo gikombe iyi kipe iheruka

Mafisango yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza mu Rwanda mu ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2006, ayikinira umwaka umwe maze ahita yerekeza muri ATRACO FC mu 2007, aho yayikiniye imyaka ibiri mbere yo kugaruka muri APR FC mu 2009, ariko akaza kuyivamo yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania mu 2010, iyi nayo atatinzemo kuko nyuma y’umwaka umwe yerekeje muri Simba SC ku masezerano y’imyaka ibiri.

JPEG - 56.9 kb
Yakoze impanuka mu rukerera rwa Tariki ya 17 Gicurasi 2012 yahise itwara ubuzima bwe
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!