RUHAGOYACU.com

Imyaka 7 irashize, umunyamakuru Shyaka Claver yitabye Imana- Bimwe mu byamuranze

Tariki ya 12 Kanama 2010- Tariki ya 12 Kanama 2017, imyaka 7 irashize, Shyaka Claver wari umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10, atuvuyemo bitunguranye.

Nk’ibisanzwe, mu gitondo kare, Shyaka Claver yari yazindukiye ku kazi, akora incamake z’imikino, zari kugarukwaho mu kiganiro kirambuye cya saa Sita z’amanywa. Mu saha ya Saa tanu (11:00), nibwo abari bakurikiye Radio 10, baje kumva inkuru y’akababaro ko Shyaka yitabye Imana.

Nibishaka Jean Baptiste, na we wari wakoze muri iki gitondo, ndetse wagombaga gusigira umwanya Shyaka Claver, amasaha y’ikiganiro cye, ageze, yatangaje ko ubwo Shyaka yageraga ku kazi, yamubwiye ko ababara mu gatuza.

Nyuma nibwo yaje kujyanwa kwa muganga, La Croix du Sud, ariko ashiramo umwuka bataragerayo.

Bamwe mu bamuzi, bavuga ko yakundaga kugira ikibazo cy’umutima kenshi.

Shyaka Claver yatabarutse akiri mutoShyaka Claver yatabarutse akiri muto

Kazungu Claver, kuri ubu ni umuvugizi w’ikipe ya APR FC, ni umwe mu bari inshuti zikomeye za Shyaka Claver, RuhagoYacu yaramwegereye imubaza uko bamenyanye ndetse n’uko bari babanye.

“Shyaka Claver twamenyanye mu 2000, duhujwe nuko twembi twari abafana ba Manchester United. Twakunadaga kujya kurebera hamwe umupira mu Giporoso. Ubucuti bwacu bwarakomeje, tumenyana birushijeho ndetse uwo natangiraga gukora kuri Contact FM mu kwezi kwa 2 mu 2005, na we yambwiye ko yatangiye gukora kuri Radio 10.”

Kazungu Claver yakomeje atangariza RuhagoYacu ko we na Shyaka Claver, uretse gufana ikipe ya Manchester United, bajyaga no kureba iyindi mikino itandukanye bari kumwe, harimo n’uwahuje Ghana n’u Rwanda i Kigali, Amavubi agatsinda 1-0 mu 2003, aha bareberaga mu 10 kuri Stade Amahoro.

Shyaka Claver (wambaye Liverpool) na Kuzungu Claver (wambaye umweru) hamwe n'abo mu muryango wa Shyaka (Gasingwa Francis na Mugabo Frank) kuri Stade mu 2003 ubwo u Rwanda rwatsindaga Ghana 1-0Shyaka Claver (wambaye Liverpool) na Kuzungu Claver (wambaye umweru) hamwe n’abo mu muryango wa Shyaka (Gasingwa Francis na Mugabo Frank) kuri Stade mu 2003 ubwo u Rwanda rwatsindaga Ghana 1-0
Christian Patos (Contact FM), Gakuba Felix Abdujabal (Contact FM), Shyaka Claver (Radio 10) na Kazungu Claver (Contact FM) mu 2005 kuri Serena hotel ubwo hatangwaga ibihembo ku bakinnyi, abatoza n'amakipe, bitwaye neza muri shampiyona Christian Patos (Contact FM), Gakuba Felix Abdujabal (Contact FM), Shyaka Claver (Radio 10) na Kazungu Claver (Contact FM) mu 2005 kuri Serena hotel ubwo hatangwaga ibihembo ku bakinnyi, abatoza n’amakipe, bitwaye neza muri shampiyona

Shyaka yavukiye mu gihugu cya Uganda ahitwa Musana mu Karere ka Luweero tariki ya 23 Ukwakira 1978. Shyaka Claver ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.

Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umwalimu mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo Radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda. Yakoraga ikiganiro cy’imikino cyakunzwe na benshi bitewe ahanini n’amakuru menshi kandi avuganywe ubuhanga yagezaga ku banyarwanda.

Shyaka Claver ntiyatinze kumenyekana cyane ndetse ikiganiro yakoraga kikamara isaha kuva saa sita kugeza saa saba nta mukunzi wa siporo wagicikwaga. Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.

Abavandimwe ba Shyaka ClaverAbavandimwe ba Shyaka Claver

Uretse kuba Shyaka Claver yibukwa n’abanyamakuru b’imikino buri mwaka, nk’umwe mu bagize uruhare ngo ikipe ya mbere y’abanyamakuru ibeho mu 2006, ndetse akaba ari mu batumye habaho fan club y’igihugu, Amavubi, Shyaka Claver yibutswe n’abakunzi bose ba ruhago mu 2011, aho habaye umukino w’abanyamakuru na Ferwafa, n’undi wahuje Rayon Sports na APR FC.

Kazungu Claver (wa 2 mu bunamye) yegeranye na Shyaka Claver (wa 3) mu 2006Kazungu Claver (wa 2 mu bunamye) yegeranye na Shyaka Claver (wa 3) mu 2006

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. shyaka irene

    Kuya 15-08-2017 saa 07:10'

    papa wagiye tukigukeneye ndetse cyane ariko buriya burikintu kigira impanvu.hari impanvu imana yakujyanye tukigukeneye gusa izaguhe iruhuko ridashira twebwe wasize nkikimenyetso tuzasoza ibyo wasize utangiye.we love papa

  2. Simbi Ngamije Aimable

    Kuya 14-08-2017 saa 13:55'

    yoo!!! simbabeshye nandaga amakur y’imikino kubera Shyaka Clever ndibuka navaga ku ishuri nkahita mfungura radiyo10 kubera weeee gusa akomeze kugira iruhuko ridashira

  3. MUSANGABATWARE

    Kuya 14-08-2017 saa 12:48'

    BAKUNZI
    IMANA IKWAKIRA MU BAYO TWAKORANYE KUVA 2005 ,NDAKWIBUKA KABISA

  4. emmy

    Kuya 13-08-2017 saa 05:27'

    imana imukomereze mu bwami bwayo kd abasigaye bakomere

  5. NKUNDA

    Kuya 13-08-2017 saa 00:33'

    UHORAHO AMWAKIRE

  6. musoni aristide

    Kuya 12-08-2017 saa 21:35'

    Ntituzibagirwa ubutwari bwawe ;ubwitange n’umurava wagaragazaga mukazi.

  7. niyo

    Kuya 12-08-2017 saa 10:37'

    yoooo iyo numvise kiriya kinanga cy’urubuga rw’imikino kuri radio 10 mpitanibuka shyaka ukuntu navaga Ku ishuri ngo mwumve.

  8. Ngendahimana

    Kuya 12-08-2017 saa 09:31'

    null

  9. Jados

    Kuya 12-08-2017 saa 09:09'

    Turamwibuka Cyane Nijwi Rye Ryiza,imana Imwakire Mubayo.

  10. UWITONZE

    Kuya 12-08-2016 saa 15:56'

    NAGAHINDAGUSAPE IMANA IKOMEZE UMURYANGOWEPE.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru