RUHAGOYACU.com

Indimi ebyiri ku kuva muri Rayon Sports kwa Rwarutabura n’abo bajyanye muri AS Kigali

Intero si imwe hagati y’abafana bahoze ari ab’akadasohoka muri Rayon Sports berekeje muri AS Kigali, aho ubuyobozi bw’iyi kipe y’Umujyi buvuga ko bizanye bataguzwe mu gihe ba nyirubwite bo bavuga ko baguzwe ndetse aho bari bakaba ari akazi aho kuba gukunda ikipe gusa.

Ubuyobozi bwa AS Kigali buvuga ko nyuma yo kugura abakinnyi benshi kandi beza, abafana bo mu yandi makipe babimburiwe n’aba Rayon Sports bahise baza kubiyungaho ngo bafatanye gushakisha ibikombe.

Abafana bashya ba AS Kigali bavuye muri Rayon SportsAbafana bashya ba AS Kigali bavuye muri Rayon Sports

Nshimiye Joseph, Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa AS Kigali yatangaje ko baguze abakinnyi ariko nta mufana baguze, ahubwo ngo iyo ikipe imeze neza barizana, bityo bon go kuba inkoramutima za Rayon Sports zarabiyunzeho ni nk’uko umuntu ahindura idini, gusa ngo si bo bonyine, n’abo muri APR FC bazaza.

Ati “Maze iminsi numva bavuga ngo twaguze abafana, twe nta mufana twaguze kandi bari hano mwabibariza, icyo tuvuga gusa ni uko iyo ikipe imeze neza abafana na bo baraza. Ni nk’uko umuntu ahindura idini, ugasanga yari Umugatulika ejo akaba umurokore, iyo bibaye bityo rero nta bibazo byinshi ku muyobozi w’iryo dini, ahubwo wenda byabazwa uwahinduye idini. Kuri njye rero nta kibazo, ahubwo n’abandi bazaza, n’abo muri APR FC bagishidikanya nab o nababwira ngo nibaze.”

Nyamara Rwarutabura wari usanzwe azwi nk’Umuyobozi w’abiyitaga Abahuliga (Hooligans) ba Rayon Sports, yatangarije RuhagoYacu ko yahawe inzu yo kubamo ndetse n’amafaranga atavuze umubare, bityo akaba nta yandi mahitamo yagombaga kugira uretse guhita yerekeza muri AS Kigali.

AS Kigali ngo ni KSG (Kigali Saint Germain) kubera ubwinshi bw'amafaranga yashoye mu bakinnyi kimwe na PSGAS Kigali ngo ni KSG (Kigali Saint Germain) kubera ubwinshi bw’amafaranga yashoye mu bakinnyi kimwe na PSG

Rwarutabura yagize ati “Rata muvandi, ari nkawe baguha akarongo ko kubamo (inzu) n’amafaranga afatika ukazuyaza? Aka ni akazi dukora kandi ikipe yanjye ndayizi, indi ku mutima.”

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’Umukino AS Kigali yari imaze gutsindamo APR FC kuri penaliti 3-2, Rwarutabura yagize ati “Imana igira neza, ubu ndishimye kuko ngeze mu rugo rushya maze kubaka ubu ngiye gushyiraho amabati. Akeza karigura, ubu turashaka ibikombe.”

AS Kigali yegukanye igikombe cya mbere nyuma yo kwiyubaka igura abakinnyi n'abafanaAS Kigali yegukanye igikombe cya mbere nyuma yo kwiyubaka igura abakinnyi n’abafana

Uwitwa Nkundamace w’i Kirinda we yemeje ko bavuye muri Rayon Sports baguzwe, bityo muri AS Kigali bakaba bari mu kazi, ari nay o mpamvu bagomba kugakora uko bikwiye nk’uko babyiyemeje, gusa ngo ikipe imuba ku mutima arayizi, ndetse ngo uburyo azakora akazi ke bizagenwa n’amasezerano azagirana n’iyo kipe y’abanyamujyi.

Ati “Nkanjye Nkundamace ikipe imba ku mutima ndayizi, njyewe hano ndi mu kazi, niduhura n’ikipe yanjye ya Rayon Sports ubwo bizaterwa n’ibizaba bikubiye mu masezerano yanjye na AS Kigali kuko nshobora no gushyiramo ingingo ivuga ngo Rayon Sports nikina bizagenda bitya.”

Rwarutabura, Nkundamace, Gacuma n’abandi ni bamwe mu bafana bazwi mu Itangazamakuru mu Rwanda ahanini kuko biyitaga aba Rayon Sports mu maraso, aho bamwe banavugaga ko amaraso yabo ashobora kuba ari ubururu n’umweru, ariko ubu bamaze kwerekeza muri AS Kigali.

Rwarutabura ni we abandi bafana bita 'Perezida'Rwarutabura ni we abandi bafana bita ’Perezida’

Kuri Rwarutabura ubu Perezida ni Pascal wa AS Kigali wamuguze amukura muri Rayon SportsKuri Rwarutabura ubu Perezida ni Pascal wa AS Kigali wamuguze amukura muri Rayon Sports

Rwarutabura ngo ikipe ni itsindaRwarutabura ngo ikipe ni itsinda

Rwarutabura ni we wajyanye Nkundamace, Gacuma n'abandi bose bajyanye muri AS KigaliRwarutabura ni we wajyanye Nkundamace, Gacuma n’abandi bose bajyanye muri AS Kigali

ABafana ba AS Kigali basigaye bashobora kuzura CoasterABafana ba AS Kigali basigaye bashobora kuzura Coaster

Nkunda match w'i Kirinda ngi ni Umu Rayon mu mutima akaba AS Kigali mu kaziNkunda match w’i Kirinda ngi ni Umu Rayon mu mutima akaba AS Kigali mu kazi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Damascene

    Kuya 5-09-2017 saa 12:31'

    yewe aba bafana ntabyabo ubyose harakekako rayon sport yaguye cyangwa bakurikiye amagaranga ? yewe ndababwirako NATO bazayabura kandi ntibabone uko bagaruka.

  2. NDUNG

    Kuya 5-09-2017 saa 06:56'

    Harya ubwo iyo umufana aguzwe, mugihe agize ikibazo asimburwanande ? Harya ubwo amafaranga yo kumuha abuze bigenda bite ? Najye guhaha nabonaihaho azagaruka.

  3. -####-

    Kuya 5-09-2017 saa 05:52'

    Ariko ubwo nabo n’abafana!ubwo se baribwira ko mu masezerano ASK yabemerera ko nihura na Rayon bazafana Rayon! Byararangiye matches nyinshi zibera rimwe nibagende n’ubundi baba bigize abakongwe who bari aha I Huye Nkundamatche nabonye aba yigize Mayweather basigaye baza bakicara muri VVIP Match generation barimo bivugiriza ingoma.nibagende nababara tubuze match generation naho na ba Kadenesi barabishoboye.ASK iransetsa iriya nitwarabigikombe Rayon izayihe nicyo yatwaye ubushize.

  4. Nzabonimpa Simon

    Kuya 4-09-2017 saa 19:49'

    Jye Mubantu N’afataga Nk’abantu Basobanutse Nkundamachi Y’ari Mubambere, Ariko Nkurikije Amagambo Avuga Wagirango Yasaze Kabs! Erega Aravuga Ntanisoni! Ubwose Arakeka ko Amasezerano Azagirana Na As Kigali Yo Kuyifana Kuyandi Makipe Yagera Kuri Rayonspors Agahindura Yaba Ameze Ate? Ntabwenge Igirase? Nkundamachi Ntabwe Agira Yewe Ntagira N’isoni, Uyu Iyo Aza Kuba Umukinnyi Yari Kurya Ruswa Agatanga Ikipeye Tu!

  5. Frank

    Kuya 4-09-2017 saa 18:24'

    Abo ntabafana barimo.

  6. ndikumana

    Kuya 4-09-2017 saa 17:31'

    Jye nta kibazo mbibonamo.Abafana barizana niba hari uwo bishyuriye inzu bazabihomberamo kuko byadaba ko uwo mufana agomba kuba kuri buried match ari my kazi.Abo so Abafana no bavuzanduru.Umufana ni uwizana akishyura amafaranga akicara kuri stade akareba umupira.ESE about nabo AS Kigali izabagura?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru