RUHAGOYACU.com

Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA, anashimira Perezida Kagame uruhare agira muri ruhago yo mu karere

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa hoteli ya FERWAFA, umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu i Remera.

Gianni Infantino akaba yitabiriye uyu muhango nyuma yo kureba umukino wahuzaga ikipe ya Police FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro, hamwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minispoc, Lt. Col. Patrice Rugambwa n’abandi bayobozi batandukanye barimo abayobora iyindi mikino mu Rwanda.

Umuyobozi wa FIFA yavuze ko uyu mushinga wa FERWAFA wo kubaka iyi hoteli, ari umwe mu yo biyemeje gushyigikira kuko bashaka ko iterambere rya ruhago rigera hose, hatari no mu Rwanda gusa ndetse bazakomeza gufasha u Rwanda kugira ngo umupira w’amaguru ugere ku rundi rwego.

"Ndashimira perezida wa FERWAFA, Vincent Nzamwita uburyo ashishikajwe no guteza imbere ruhago mu Rwanda. U Rwanda ni igihugu gifite intumbero ikomeye muri siporo ndetse hamwe n’iyi mishinga byose bizagerwaho."

"Ndashimira kandi Perezida Paul Kagame, uburyo akundamo ruhago ndetse akagaragaza urukundo ayifitiye, mu buryo ashyigikira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup."- Gianni Infantino.

Perezida wa FIFA arasoza urugendo rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda kuri iki Cyumweru, aho biteganyijwe ko asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi.

Iyi Hoteli y’inyenyeri 4 ikaba ari inkunga ya FIFA yageneye u Rwanda biciye mu mushinga w’iterambewe wiswe Goal, aho sosiyete y’ubwubatsi y’abashinwa, CCECC Rwanda Ltd ariyo yatsindiye kubaka iyi hoteli. Imirimo yo kubaka izamara igihe cy’amezi 18, ikazatwara hafi miliyari 3 na miliyoni 850 z’amafanga y’u Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru