RUHAGOYACU.com

Ingengabihe ya shampiyona yatumye Miroplast FC ibura abo bakina imikino ya gicuti

Kimwe n’abandi batoza uwa Miroplast FC, Muhire Hassan yari akeneye imikino ya gicuti myinshi ishoboka ngo abakinnyi be bagere ku rwego rwiza rwo gutangira guhatana muri shampiyona, ariko ngo yabuze amakipe yo mu cyiciro cya mbere bakina, kubera imiterere y’ingengabihe y’imikino ya shampiyona.

Nyumayo gutsindwa ibitego 2-1 na Musanze FC, Umutoza wa Miroplast FC yatangaje ko ari wo mukino wa mbere wa gicuti akinnye n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere, bivuze ko agiye gutangira shampiyona ikipe ye ibonye isuzuma rimwe rikomeye bitewe n’uko abo yashoboraga kwaka imikino ari bo bazahura mu ntangiriro ya shampiyona.

Ati “Dutakaje uyu mukino, ngirango murabizi ko nta wundi mukino muzi twakinnye. Nagize ikibazo cy’uko amakipe yose dufite muri Kigali ari hafi mu yo tuzakina muri shampiyona, […] uyu ni wo mukino nashoboye kubona, ariko icyo nashoboye kubona ni uko dushobora gukina, ibindi bisigaye ni ukuzamura urwego rw’imikinire, ariko mu mukino wa kabiri uzaba ari uwa shampiyona hari ibyo tuzakosora.”

Umutoza Muhire Hassan wa Miroplast FC ngo ntabwo ari ikibazo kuba nta miino ya gicuti yabonye n'ubwo ikipe ye ari nshya mu cyiciro cya mbereUmutoza Muhire Hassan wa Miroplast FC ngo ntabwo ari ikibazo kuba nta miino ya gicuti yabonye n’ubwo ikipe ye ari nshya mu cyiciro cya mbere

Ayo makipe avuga yashoboraga kwaka imikino ya gicuti ni AS Kigali bazahura ku munsi wa kabiri wa shampiyona, Kiyovu Sports bazakina ku munsi wa gatatu, Bugesera FC na yo ku munsi wa 4, Police FC ku munsi wa gatandatu.
Umutoza Muhire akomeza avuga ko Rayon Sports na APR FC na zo zashoboraga kumuha imikino ya gicuti kuko bazakina nyuma, ariko ngo zari zihugiye mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund na Super Cup.

Abajijwe niba kubura imikino muri Kigali bivuze ko ikipe ye nta mikoro ifite yatuma Miroplast FC ijya gukina n’andi makipe yo mu zindi ntara, yasubije ko abandi batangiye imyitozo batinze, bityo abo yasabye bakaba baramubwiraga ko ari bwo bagitangira.

Ati “Amakipe yo mu ntara batangiye imyitozo batinze, izatangiye mbere ni nkeya ku buryo izo twasabaga umukino zatubwiraga ko ari yo bagitangira, urabona ko Musanze FC iyiduhaye ariko izindi sinashoboye kuzibona, mbega umukino wa gicuti n’ikipe y’icyiciro cya mbere narawubuze.”

Miroplast FC ifite abakinnyi hafi ya bose ni bashya barimo na Mucyo Fredy wavuye muri APR FCMiroplast FC ifite abakinnyi hafi ya bose ni bashya barimo na Mucyo Fredy wavuye muri APR FC

Umutoza Hassan asanga kuba agiye gutangira shampiyona akinnye umukino umwe wonyine n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere atari ikibazo ku ikipe ye n’ubwo igizwe hafi 90% n’abakinnyi bashya yagiye avana mu makipe atandukanye, ngo kuko yagiye akina n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri, bityo akaba ari yo mikino yifashishije mu guhuza imikinire mu ikipe ye.

Ati “ikibazo nta gihari n’ubwo waba warakinnye imikino myinshi ntibyatuma udatsindwa, gusa icyo mvuga ni uko uyu ari wo mukino umfashije kugirango ntegure shampiyona.”

Muri rusange Miroplast FC yakinnye imikino ya gicuti igera kuri irindwi, ariko Umutoza Hassan ntabwo yayirambirijeho ngpo anayikomozeho mu kiganiro n’abanyamakuru kuko iyo mikino yose yayikinnye n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ku buryo atabashije kubona ikigero nyacyo ikipe ye ihagazeho.

Yakomeje yemeza ko abakinnyi be bari ku rwego rwo guhatana mu cyiciro cya mbere, ari na byo bizamufasha kugera ku ntego yahawe n’ikipe yamuhaye akazi imusaba kuyigumisha mu cyiciro cya mbere, ndetse n’intego ye bwite yo kugeza iyi kipe ku mwanya mwiza ushoboka n’ubwo atavuga uwo ari wo.

N’ubwo Umutoza Hassan yabuze amakipe asaba imikino ya gicuti, amwe mu makipe yatangiye imyitozo atarabona akazi muri Miroplast FC, andi yatangiye nyuma nka Mukura VS, Amagaju FC, Espoir FC, Marine FC, Etincelles FC n’andi bamaze gukina imikino ya gicuti myinshi.

Kutamenyera imikino byagiye bituma abakinnyi ba Miroplast FC ari bo bakunda kugwa igihe bahuriye ku mupira n'aba Musanze FCKutamenyera imikino byagiye bituma abakinnyi ba Miroplast FC ari bo bakunda kugwa igihe bahuriye ku mupira n’aba Musanze FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. FERESIYANE MUNYESHEMA

    Kuya 29-09-2017 saa 17:24'

    MWADUSHYILIYEHO URUTONE RWUKO AMAKIPE AZAHURAMULISHAPIYONA YU RWANDA

  2. Bwiza

    Kuya 27-09-2017 saa 11:00'

    Gikundiro yacu tuyiri inyuma.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru