RUHAGOYACU.com

Inkuru nziza ku bafana ba APR FC na Rayon, Onesme na Kevin baragaruka mu kibuga mu kwezi gutaha

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC; Twizerimana Onesme na Muhire Kevin ukinira ikipe ya Rayon Sports, bombi baragaruka mu kibuga mu kwezi gutaha, nyuma yo kubagirwa mu gihugu cya Maroc.

Aba bakinnyi bombi bagiye muri Maroc mu cyumweru gishize, babazwe kuwa Kane, ndetse kuri ubu bameze neza nk’uko babitangaza.

"Ndamara ibyumweru bitatu gusa, kuva bambaze cyangwa ukwezi igihe naba natinze. Kuri ubu maze iminsi itanu, ubwo urumva iminsi ibura."- Twizerimana Onesme, rutahizamu wa APR FC aganira na RuhagoYacu kuri uyu wa Mbere.

Twizerimana Onesme yabazwe mu ivi ry'ibumosoTwizerimana Onesme yabazwe mu ivi ry’ibumoso

Onesme ku munsi wa kabiri nyuma yo kubagwa Onesme ku munsi wa kabiri nyuma yo kubagwa

Onesme yakomeje avuga ko babonanye n’umuganga wababaze kuri uyu wa Mbere, akababwira ko bameze neza ndetse bazagaruka mu kibuga mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Mutarama 2017.

"Mvuye kwa doctor watubaze. Niko yatubwiye. Impamvu batumye tumarayo ibyumweru bibiri ni ukugirango tuze twakize. Nzava inaha narakize meze nk’uko nagiye, hasigaye imyitozo ingarura mu kibuga, igihaha, n’ibindi... Tuzaza i Kigali le 03 tuhagere le 04, mare nk’icyumweru kimwe, ubundi ntangire gukina."

Kuri Muhire Kevin, we akaba azamara icyumweru kimwe mbere yo kugaruka mu kibuga nk’uko abakinnyi bombi babitangarijwe na Dr. Abderrazak Hifti usanzwe ari umuganga w’ikipe y’igihugu ya Maroc.

Muhire Kevin 'Rooney' azagaruka mu kibuga mbere ya OnesmeMuhire Kevin ’Rooney’ azagaruka mu kibuga mbere ya Onesme

Aba basore bombi bagiye kuvuzwa muri Maroc, ku bufatanye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwana, FERWAFA, rifitanye n’irya Maroc (FRMF), kuva mu 2015.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. imanirera

    Kuya 28-12-2016 saa 04:55'

    ndashimira ubwo bufatanye bizatuma abakinyi bacu bavuzwa neza kandi vuba

  2. Eric

    Kuya 27-12-2016 saa 15:30'

    Erega ibyiza tujye tubishima nobibi tubinenge kuba hari abakinnyi bagiye kuvuzwa nibyiza kandi nibyo gushimwa ariko nibyo kunegwa birahari kd ntitwareka kubinga.

  3. eto

    Kuya 27-12-2016 saa 09:35'

    Ariko ko mutari gukomera amashyi Degaule ahubwo mukavuga Ferwafa haba havutse ikibazo mukavuga ngo Degaule yishe umupira??? DEGAULE courage uzadusabire match amical na RDC ya ba Mbokani, Zakwani,Kabananga naba Bolasie uzaba ubaye igihangange

  4. NIYOMUGABO Theogene

    Kuya 27-12-2016 saa 01:17'

    Nibyiza cyane kubakinnyi bacu! muhire kevin ni abanguke rwose kuko muri rayon harimo icyuho cye gikomeye cyane kd cyaragaragaye kuburyo bufatika . Thierry se we bite ko nawe afite ikibazo nkicyabo?

    FERWAFA TURAYISHIMIRA KURI UBWO BUFATANYE KUKO HARI ABANA BABANYARWARWA BARETSE FOOTBALL KUBERA IMVUNE YENDA BYAHAGARARA.

  5. Izabayo Jacke

    Kuya 27-12-2016 saa 01:04'

    Imana Ishobora Byose Rooney Garuka Mukibuga Musa

  6. ??

    Kuya 26-12-2016 saa 13:30'

    SENYANGE yabeshye ko ari umunyarwanda kdi ari umugande kubona ibyangombwa biragoye
    MANZI ntiyavunitse ahubwo Fiston MUNEZERO yamugiriyeyo ahubwo nanyarukire iburundi yivuze

  7. Munyemana Omar

    Kuya 26-12-2016 saa 13:16'

    nibyiza cyane kuba abobasore barabazwe turabategereje

  8. peter

    Kuya 26-12-2016 saa 11:43'

    ebn nibyiza kbs onesme wacu nagaruke ubwobya genzeneza ntakibazo

  9. gatabazi felicien

    Kuya 26-12-2016 saa 09:14'

    onezime naze adufashe guho nda mukeba, nizerakona magisime arihafikuboneka, ubundi tugakorabyinshi!

  10. Radjou

    Kuya 26-12-2016 saa 09:10'

    N’abandi nibabohereze:Manzi,Senyange.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru