RUHAGOYACU.com

Inkuru y’Akababaro: Umuzamu wa Rayon Sports Evariste Mutuyimana yitabye Imana

Muri iki gitondo ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko umuzamu wa Rayon Sports Evariste Mutiyimana yitabye Imana muri iki gitondo azize uburwayi.

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel aganira na RuhagoYacu atangaje ko uyu muzamu yitabye Imana muri iki gitondo, akaba ri inkuru mbi bamenye bagiye gukora imyitozo.

" Evariste Yajyaga agira uburwayi butunguranye, akamererwa nabi cyane. Byaherukaga ubwo twajyaga i Dar Es Salaam, nibwo yaje kuremba bikomeye biba ngombwa ko n’indege yari izamutse bayisubiza hasi, aza kwitabwaho n’abaganga arakira icyo gihe." Marcel Lomami aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 44.5 kb
Lomami Marcel ni we uhamirije RuhagoYacu inkuru y’akababaro ko Evariste Mutuyimana yitabye Imana

" Uyu munsi yafashwe ari wenyine iwe mu rugo mu gitondo, biza kumugora cyane, abura umutabariza, birangira yitabye Imana."

Uyu mutoza avuze ko nta kindi baramenya yaba azize bari bamenya.

JPEG - 53.5 kb
Evariste Mutuyimana yitabye Imana muri iki gitondo cyo ku wa 12 Nzeli 2017
JPEG - 163.5 kb
Yaje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya SOFAPAKA mu gihugu cya Kenya

Evariste Mutuyimana yavutse tariki ya 20 Mutarama mu w’i 1990. Yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda, arimo Police FC, ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe ya Rayon Sports, yari yajemo umwaka ushize avuye mu ikipe ya SOFAPAKA mu gihugu cya Kenya.

Uyu nyakwigendera kandi akaba yaranabaye umuzamu w’ikipe y’igihugu n’ubwo hari hashize iminsi adahamagarwa mu Mavubi.

JPEG - 287.3 kb
Evariste yari umuzamu w’ikipe y’igihugu n’ubwo ataherukaga guhamagarwa

Yaherukaga ubwo u Rwanda rwashakaga itike yo kujya mu gikombe cy’Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo, rukaza gukurwamo n’ikipe ya Ethiopia.

RuhagoYacu irakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ashiraf

    Kuya 17-09-2017 saa 04:01'

    Bibaho Gusa Bibabifite igihecyabyo Gusa Aruhuke mu Mahoro

  2. dusengimana boniface

    Kuya 13-09-2017 saa 23:51'

    yoooo!!!!!!mbega inkuru ibabaje imana imwakire mubayo.

  3. Nayirobi Gerard

    Kuya 13-09-2017 saa 09:10'

    lmana imuhe iruhuko ridashira kdi lmwakire mu bayo

  4. Niyonzima JBSC

    Kuya 12-09-2017 saa 21:46'

    IMana imwakire mubya yose imuhe ijuru ryayo abo ubugingo budashira cakoze aratubabaje twebwe abareyo?

  5. uwakunze farida

    Kuya 12-09-2017 saa 21:02'

    mubyukuri nkumufana ukunda ikipe ndetse nabayubatse bose mbabajwe ninkuru yicamugongo nkiyi gusa nyagasa
    ni amuhe iruhuko ridashira aduteye irungu twamukundaga nkabafana nkishuti yacu ntituzamwibagirwa p nyagasani niko yabigenye ariko turatunguwe p nuwacu ntituzamwibagirwa umu Rayon aho ava akagera wese twifatanije numuryangowe

  6. Mupice

    Kuya 12-09-2017 saa 20:59'

    Imana imwakire mubayo kuko niyo izi impamvu

  7. Clement

    Kuya 12-09-2017 saa 19:51'

    My his soul rest in peace

  8. KAYISANABO FRIDAH BIBICHOU

    Kuya 12-09-2017 saa 19:47'

    Imana hari icyo yaduhishe niyo mpamvu igomba kwitwa Imana itagira icyo isa ntacyo itarabyaye itarabyawe itabanza kubaza icyo igiye gukora,Niyo mpamvu nkuragije ikiremwa cyawe uzamuhembere ibyiza yakoze naho yakosheje uzamubabarire,Mbega inkuru yanshenguye mbega agahinda wansigiye (MUTAANI)wangu blague twagiranaga sinteze kuzibagirwa mbega weeee Barack wawe agahinda asigaranye gusa Mana ha kwihangana abo mû mulyango we abasigiye agahinda gakome😭😭byeeeee🙋EVA yuuùuuuuh Imana izaduhuze kuri wa munsi.

  9. Nshimyuwiteka eky benizzo

    Kuya 12-09-2017 saa 19:13'

    yooo!!!!!!birababaje cyane ariko imana imwakire mubayo.

  10. nzayikorera

    Kuya 12-09-2017 saa 18:49'

    imana imwakire mubayo kandi aruhukire mumahoro twihanganishije umuryangowe

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 11


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru