RUHAGOYACU.com

Innocent wakiniraga APR FC na we yerekeje muri Rayon Sports(Amafoto)

Habyarimana Innocent yiyongereye ku bandi bakinnyi bahoze muri APR FC bari mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports yegukanye shampiyona y’umwaka ushize.

Habyarimana Innocent, ashobora guca agahigo ko gukinira amakipe atatu akomeye mu myaka itatu yikurikirana, dore ko APR FC yamukuye muri Police FC mu mwaka wa shampiyona wabanjirije uwo twashoje, none akaba agiye kuyisohokamo atanasoje amasezerano.

Innocent ntabwo yigeze yigaragaza muri APR FCInnocent ntabwo yigeze yigaragaza muri APR FC
Di Maria wahawe no 18 yari amaze iminsi ashaka gukinira Rayon SportsDi Maria wahawe no 18 yari amaze iminsi ashaka gukinira Rayon Sports

Di Maria nkuko bamwita, yari yasinye imyaka ibiri ahabwa na miliyoni umunani ngo aze asimbure Iranzi Jean Claude muri APR FC, gusa uyu wahoze ari kapiteni wa Police ntiyagira kinini agaragaza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko APR FC yari ifite gahunda yo kumuha andi mahirwe yo kuba yakwigaragaza mu mwaka utaha wa shampiyona, gusa uyu musore yaje kwisabira ubwe ko ikipe yamureka akigendera, ni ko guhabwa release letter imusohora muri iyi kipe ibarizwa ku Kimihurura.

Uyu musore wari waravuganye na Rayon Sports, kuri uyu munsi ni bwo yatangiye imyitozo ku mugaragaro mu mwambaro w’iyi kipe y’ubururu n’umweru, asangamo Usengimana Faustin na Mwiseneza Djamar bakinanaga muri APR FC.

Innocent yitezweho kuziba icyuho cyasizwe na Savio NshutiInnocent yitezweho kuziba icyuho cyasizwe na Savio Nshuti
Habyarimana Innocent yakinnye imikino ibaze muri APR FCHabyarimana Innocent yakinnye imikino ibaze muri APR FC

Amakuru akaba avuga ko umutoza naramuka amushimye, ari guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri aherekejwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yakinnye umukino wa gicuti ku Mumena yahuriyemo n’ikipe y’abakorerabushake yiganjemo abakinnyi badafite amakipe, aho ibitego bya Mugisha Gilbert na Alasane Tamboura byatumye batsinda 2-0.

Amafoto: Philbert Hagengimana

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fanny

    Kuya 4-08-2017 saa 13:15'

    nimusigeho gutukana.aba sportif kweli

  2. Kasimu

    Kuya 4-08-2017 saa 09:19'

    ge sinumva ukuntu aba bakinnyi,bagera muri APR bakarangira cg baba bumva bageze uyo bajya. nkuyu innocent umupira yateraga ntiwamenya aho wagiye.

  3. tuyizere

    Kuya 3-08-2017 saa 22:12'

    abababakinnyi Apr irigutanga izicuza

  4. seba

    Kuya 3-08-2017 saa 20:30'

    uwo wagiye ni feke nagende ntazagaruke mbabajwe banyibye ugura abarangiye

  5. Guest

    Kuya 3-08-2017 saa 16:08'

    Aba bakinnyi bose bari kurekurwa na APR FC bakaruhukira muri Rayon ubu si ba ambassadors b’igikona? Abarangije amasezerano byo birumvikana. Ariko se, ni gute APR FC irekura umuntu ugifite amasezerano ngo aje muri Rayon! Karekezi ashishoze.

  6. patos

    Kuya 3-08-2017 saa 14:45'

    nujya kwita umuntu ikigarasha ujye ubanza usubize amaso inyuma wirebe kuko ubwenge butumye wita umuntu ikigarasha wasanga aribwo kigarasha

  7. gakutu

    Kuya 3-08-2017 saa 14:18'

    mbese mfite ikibazo, ko ntamakuru y’ikipe yabinjira muri Apr FC turumva abavamo abinjira barihe? uwandusha amakuru yayo yamfasha.

  8. BYINZUKI Jean Baptiste

    Kuya 3-08-2017 saa 13:45'

    Nk’umuntu muzima wifata agatukana NGO ibigarasha we uwamushyira mu ikipe y’umudugudu yakina kuri kangahe?
    Aimable usubire mu ishuri kwiga ikinyabupfura

  9. dodos

    Kuya 3-08-2017 saa 13:39'

    ikigarasha kibi ni wowe

  10. Bwiza

    Kuya 3-08-2017 saa 13:27'

    Gikundiro imaze kugwiza abakinnyi ahasigaye ni ah’umutoza mushya tukamenya aho byerekeza, Masudi we nubu turazirikana ibyishimo waduhaye, uzahahe uronke mu buzima bwawe bwose.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru