RUHAGOYACU.com

Inshuti n’abavandimwe bakiriye Karekezi Olivier nyuma yo gufungurwa – Amafoto

Nyuma y’icyumweru kimwe afunguwe, inshuti n’abavandimwe ba Karekezi Olivier bateguye ikirori cyo kumwakira no kumwereka ko bamukunda kandi bamwishimiye, ndetse ko bamuri hafi mu bihe byose.

Byari ibirori byo kwishimira ko Karekezi Olivier yafunguwe kandi akaba yarabaye amahoro mu minsi igera muri 17 yose bamaze batamubona, kuko atari buri wese wari wemerewe kumusura ubwo yari afunze.

Karekezi Fils, murumuna wa Karekezi Olivier ari mu bateguye uwo munsiKarekezi Fils, murumuna wa Karekezi Olivier ari mu bateguye uwo munsi

Nta magambo menshi yahavugiwe ariko ayavuzwe yari yiganjemo ayo gushimira Imana no kumushimira uburyo ababanira nk’inshuti, Anny Salama umwe mu bateguye ibyo birori yizeza Karekezi Olivier ko bazakomeza kumuba hafi no bindi bihe byose biri imbere.

Karekezi Olivier na we nta byinshi yavuze ariko mu kubaganiriza yabashimiye uburyo bamutunguye bakamukorera uwo munsi mukuru, abizeza kuzakomeza kubana neza na bo nk’uko bisanzwe.

Karekezi Olivier yafunzwe kuwa 15 Ugushyingo ubwo Ndikumana Hamad Katauti yari amaze kwitaba Imana, afungurwa ku itariki ya 2 Ukuboza.

Karekezi Olivier na Madam bari bishimye cyaneKarekezi Olivier na Madam bari bishimye cyane

Umutsima wari wateguriwe kwakiriza Karekezi OlivierUmutsima wari wateguriwe kwakiriza Karekezi Olivier

Karekezi Olivier na Madamu we bakata umutsima bari bateguriweKarekezi Olivier na Madamu we bakata umutsima bari bateguriwe

Karekezi Olivier aganiriza abari bitabiriye ikiroriKarekezi Olivier aganiriza abari bitabiriye ikirori

Byari ibiroriByari ibirori

Anny Salama Murekatete ni we wavuze ijambo mu izina rya The Kings&Queens, Itsinda ryo kuri WhatsApp ryashinzwe na Karekezi Olivier ari na ryo ryateguye ibyo biroriAnny Salama Murekatete ni we wavuze ijambo mu izina rya The Kings&Queens, Itsinda ryo kuri WhatsApp ryashinzwe na Karekezi Olivier ari na ryo ryateguye ibyo birori

Ntwali Ibrahim ni inshuti y'akadasohoka ya Karekezi OlivierNtwali Ibrahim ni inshuti y’akadasohoka ya Karekezi Olivier

Inshuti n'abavandimwe bari bahariInshuti n’abavandimwe bari bahari

Inshuti za Karekezi Olivier ziyobowe na Anny SalamaInshuti za Karekezi Olivier ziyobowe na Anny Salama

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gratien

    Kuya 10-12-2017 saa 22:12'

    bsr!nge ndisabira ubuyobozi bwiyi website ko yahindura format yandikamo inkuru zaho!cg igasubizaho imwe yambere kuko iyi format sinziza kuko ntibitworohera kubona headline neza zinkuru zose.thank you!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru