RUHAGOYACU.com

Intare na Hope zabonye itike ya 1/16 mu gikombe cy’Amahoro

Amakipe ya Hope FC na Intare FC araye ageze muri 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2017, ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’ijonjora rya 1/32.

Mu mikino ibiri yabaye uyu munsi; kuri Stade ya Muhanga, Intare FC yanyagiye Giticyinyoni ibitego 4-1 mu gihe Hope Fc yakuyemo Esperance ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Aya makipe yombi akaba ari mu makipe 16 agomba kuzamuka muri 1/16, abanje guca muri 1/32, aho iyindi mikino irakinwa kuri uyu wa Gatatu.

Tombola y’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka yabaye kuwa Kabiri w’icyumweru gishize, yasize amakipe 22 azabanza gukina 1/32, hakavamo akomeza muri 1/16. Aya, akaba yaratoranyijwe hagendewe ku buryo yitwaye mu gikombe cy’amahoro giheruka.

Muri aya makipe hazavamo 11 yatsinze, kongera 5 yitwaye neza, aziyongera kuri 16 yitwaye neza mu gikombe giheruka, ubundi bakine 1/16, aho biteganyijwe ko 1/16 kizatangira tariki ya 19 z’ukwezi gutaha kwa Kane.

Rayon Sports niyo ifite igikombe giheruka nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma

Kuwa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2017:

  • Giticyinyoni Fc 1-4 Intare Fc
  • Hope Fc 2-1 Esperance SK

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017

  • Sorwathe Fc vs Vision JN (Musanze, 15.30)
  • UR Fc vs Pepiniere Fc (Muhanga, 13.00)
  • Heroes Fc vs United Stars (Muhanga, 15.30)
  • Akagera Fc vs Etoile de l’est (Rwamagana, 13.00)
  • Nyagatare Fc vs Kirehe Fc (Rwamagana, 15.30)
  • Aspor Fc vs Vision Fc (Ferwafa, 13.00)
  • Rwamagana City Fc vs Gasabo United (Ferwafa, 15.30)
  • Musanze Fc vs SEC Fc (Stade de Kigali, 13.00)
  • Miroplast Fc vs Rugende Fc (Stade de Kigali, 15.30)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!