RUHAGOYACU.com

Intare za APR FC zasuye Sugira Ernest zimugenera impano

Abakunzi b’ikipe ya APR FC bibumbiye muri Fan Club y’Intare kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeri basuye rutahizamu wabo Sugira Ernest uherutse kugira imvune izatuma amara igihe kinini adakina.

Tariki ya 10 Kamena ni bwo amakuru yagiye hanze ko Sugira Ernest yasinyiye ikipe ya APR FC nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Vita Club yari amazemo umwaka.

Intare za APR FC zageneye Sugira impano ya Godiyo mu kumwereka ko bakimutegerejeho byinshiIntare za APR FC zageneye Sugira impano ya Godiyo mu kumwereka ko bakimutegerejeho byinshi
Bagiye bafata amafoto y'urwibutsoBagiye bafata amafoto y’urwibutso



Ibi, byatumye uyu rutahizamu ahita ahamagarwa mu ikipe y’igihugu yiteguraga umukino wo kwishyura wa Uganda, hashakwa itike yo kuzitabira CHAN 2018 gusa ntiyahirwa kuko mu myitozo yitegura uyu mukino yaje kugongana n’umukinnyi akagira imvune ikomeye.

Iyi mvune ya Sugira ikaba yarahise ituma umutoza ahagarika imyitozo, ndetse ahita ajyanwa kwa muganga aho byaje kugaragara ko igufa ryo hasi ry’ukuguru(Tibia) ryacitsemo.

Ibi byatumye abakunzi ba APR FC bafata umwanya wo kujya gusura uyu musore mu rugo iwe, mu rwego rwo kumwereka ko bari kumwe nkuko babidutangarije.

Twebwe nk’Intare za APR FC twashakaga kwifatanya na Sugira Ernest kuko tubiziko ababaye.

Ni umukinnyi wacu tuzakomeza kumuba inyuma imvune nikira azaza mu kibuga”.

Intare zizwiho guherekeza APR FC aho igiye gukina hoseIntare zizwiho guherekeza APR FC aho igiye gukina hose
Sugira yavunikiye mu ikipe y'igihugu atari yakinira APR FC yari imaze kumusinyishaSugira yavunikiye mu ikipe y’igihugu atari yakinira APR FC yari imaze kumusinyisha

Intare za APR FC ni Fan Club igizwe n’abafana 57 ikaba yarashinzwe tariki ya 20 Mata 2014 aho intego ari uguherekeza ikipe yabo aho igiye hose, dore ko bagaragara ku mikino yose APR FC yakinnye.

Mu minsi yashize, indi Fan Club yo ya Rayon Sports Gikundiro Forever yari yagize igitekerezo cyo gusura Sugira Ernest akimara kuvunika, gusa birangira uyu mukinnyi ahinduye gahunda ubugira gatatu kugeza atabonetse.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ineza

    Kuya 16-09-2017 saa 21:08'

    Imana ibahe umugisha kubwigitekerezo bagize cyo gusura uyumuvandimwe nukuri akwiye kwitabwaho

  2. 1 choice

    Kuya 16-09-2017 saa 13:40'

    erega abafana ba rayon muzabigiraho byinshi Byiza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru