RUHAGOYACU.com

Intego mfite ni ukugaruka vuba mu ikipe y’igihugu kandi nkomeye-Faustin Usengimana

Usengimana Fuastin ni umwe mu bakinnyi beza bari bagize ikipe y’ingimbi y’Amavubi ya 2011, yabashije kubona itike y’igikombe cy’isi cyabereye mu gihugu cya Mexique, nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 2 mu gikombe cy’Africa cyabereye mu Rwanda.

Usengimana Faustin wakuriye mu ikipe ya Rayon Sports yagize uruhare rukomeye mu ikipe ya Rayon Sports ya Didier Gomez Da Roza, yaje kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2013.

JPEG - 142.1 kb
Usengimana Faustin w’imyaka 18, yagize uruhare rukomeye ubwo yafashaga Rayon Sports yegukanaga igikombe cya shampiyona ya 2012/13

Iyi kipe yatozwaga na Didier Gomez Da RozaIyi kipe yatozwaga na Didier Gomez Da Roza

Uyu musore yaje kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, ariko mu mwaka wakurikiyeho w’imikino agira ikibazo cy’invune ku munsi wa mbere wa shampiyona bimuviramo kumara umwaka w’imikino hafi ya wose adakina nyuma y’invune yari akuye ku mukino wa Gicumbi FC.

JPEG - 70.3 kb
Uyu musore yagize invune ikomeye mu ntangiriro za shampiyona ya 2013/14 yatumye amara umwaka wose adakina

" Ubu ntabwo navuga ko ndamera neza 100% uko nakabyifuje, ariko ndashima Imana ko ubu ibintu biri kugenda bimera neza, ku buryo mfite icyizere ko mu minsi micye ndaba ndi umukinnyi umeze neza cyane." myugariro Usengimana Faustin wa Rayon Sports.

RuhagoYacu niyo yahamije inkuru bwa mbere ko Faustin Usengimana yerekeje muri APR FC, Rayon Sports izamusimbuza Manzi Thierry wari uvuye muri Marines FC. APR FC yaje kwemeza ku mugaragaro ko uyu musore yamaze gusinya amasezerano ukwezi nyuma yaho iyi nkuru yari isohotse.

Uyu mukinnyi mu myaka 2 yamaze muri APR FC ntabwo yongeye kugaruka ku rwego yahozeho, ndetse binatuma atakaza umwanya wo gukina mu ikipe ye nshya yari yamutanzeho akayabo ngo ayifashe muri shampiyona, bituma no mu ikipe y’igihugu atongera guhamagarwa.

" Ndashimira Rayon Sports ko yongeye kumpa amahirwe yo gukina, kandi ndishimye kuri ubu." Usengimana Faustin, wakuze ari umufana w’iyi kipe ikomoka i Nyanza.

" Abayobozi ba Rayon Sports n’abafana banyakiriye neza, ndetse n’abakinnyi n’abatoza nasanze aha banyeretse ko bamfitiye icyizere, nanjye nkahamya ko bitazatwara igihe, kwerekana ko hari icyo nakorera iyi kipe."

JPEG - 130.5 kb
Uyu musore avuga ko ari gukora cyane yongere kubona umwanya uhoroho muri Rayon Sports no mu Mavubi

Uyu musore akaba avuga ko ari gukora cyane, agashaka uko yabona umwanya mu ikipe ye kuko akinana n’abakinnyi bakomeye, akizera ko byamubera n’inzira yo kujya mu Mavubi.

" Ndi gukora cyane abakinnyi dukina ku mwanya umwe babyitegure. Abakunzi b’umupira w’amaguru bazabona isura nshya ya Faustin Usengimana muri uyu mwaka w’imikino."

" Intego mfite ntabwo ari ugukina gusa muri Rayon Sports ahubwo harimo no gushaka uko nagaruka mu ikipe y’igihugu nkongera kubona umwanya wo gukina."

Usengimana Faustin aruzuza imyaka 24 mu kwezi gutaha kwa 11. Uyu musore akaba ari umwe mu bakinnyi bafite igihagararo kuko areshya na 1.87 m.

Usengimana Faustin yagaragaye cyane mu mikino ibanziriza shampiyona harimo irushanwa ry’Agaciro n’mukino w’igikombe cyiruta ibindi, aho mu mikino 4 bahuyemo na Police, AS Kigali, APR FC (innshuro 2) nka myugariro, ikipe ye yinjijwe igitego 1 gusa.

JPEG - 124.4 kb
Mu ikipe ya APR FC yahabaye imyaka 2 gusa
JPEG - 70.5 kb
Aza kwisanga ku rutonde rw’abakinnyi batari bagikenewe n’iyi kipe ya Gisirikare

Mu mukino ubanza wa shampiyona Rayon Sports ihura na AS Kigali uyu musore ntiyari mu kibuga, ariko avuga ko umukino wa Kiyovu Sports yiteguye kuba yakina kandi akitwara neza.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bing

    Kuya 12-10-2017 saa 06:46'

    Uvuze neza cyane ko wishimiye uko wakiriwe numu Rayon, gusa nakwibutsaga ko utakiriwekurusha Yves Rwigema na Rwatubyaye ubwo se barihehe ? Courage ukore cyane ibindi tuzabireba ubutaha.

  2. Eric

    Kuya 12-10-2017 saa 03:35'

    Amahirwe Menshi Musore


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru