RUHAGOYACU.com

Inteko Rusange idasanzwe ya Ferwafa yashyiriweho amatariki

Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yateranye uyu munsi yafashe umwanzuro wo kwimura inteko rusange idasanzwe ya Ferwafa iva tariki ya 10 Nzeri ishyirwa tariki ya 21 Ukwakira 2017.

Ku ikubitiro, inteko rusange idasanzwe ya Ferwafa yagombaga guterana kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nzeri, igatora umuyobozi mushya w’iri shyirahamwe hagati y’abakandida babiri bari biyamamaje Mwanafunzi Albert na Nzamwita Vincent De Gaulle.

Nyuma yaho ariko FIFA isabiye ko amatora ya Ferwafa yakwimurwa, byabaye ngombwa ko n’iyi nteko rusange ya Ferwafa yimurwa aho iyo izaterana mu kwezi gutaha, izaba ifite kuri gahunda kwiga ibijyanye n’itegeko rishya rigenga amatora, ndetse no kwemeza igihe cya nyacyo amatora y’umuyobozi wa Ferwafa yabera.

Mu bindi byigiwe mu nama y’uyu munsi nkuko tubikesha Ferwafa, harimo kwemeza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 29 Nzeri 2017 mu gihe igikombe kiruta ibindi kizakinirwa kuri stade Umuganda i Rubavu tariki ya 23 Nzeri hagati ya Rayon Sports na APR FC.

Aha kandi, hakaba hanemejwe ko icyiciro cya kabiri kizatangizwa tariki ya 11 Ugushyingo 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jean

    Kuya 8-09-2017 saa 07:06'

    Kuki super coupe izakinirwa i Rubavu?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru