RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Inteko rusange yemeje ko amatora ya Perezida wa FERWAFA aba mu mpeshyi, akava mu kwa 1
Print Comments: 16 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Inama y’inteko rusange ya FERWAFA yemeje ko amatora y’umuyobozi mushya wa FERWAFA azaba mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2017, aho kuba mu kwezi kwa mbere, umwaka utaha wa 2018, nk’uko byari biteganyijwe mbere, nyuma y’impaka ndende hagati y’abanyamuryango ba FERWAFA.

Iyi ni imwe mu ngingo, zigiwe muri iyi nama ya FERWAFA, aho byaje kurangira abanyamuryango benshi ba FERWAFA bemeje ko aya matora azaba mu kwezi kwa 9 uyu mwaka.

Impanvu nyamukuru yo guhindura ingengabihe y’aya matora, FERWAFA ivuga ko bigorana ku bayobozi bashya ba FERWAFA baza mu buyobozi mu kwezi kwa 1, basanga umwaka w’imikino waratangiye batabigizemo uruhare, bikabagora.

“ Biragorana, kuko na twe byaratugoye mu mwaka wa mbere, kandi mbona bitaba ari ngombwa,” -Nzamwita Vincent De Gaulle, asobanura impanvu amatora yashyirwa mu mpeshyi.

Abanyamuryango bamwe ntabwo bumvaga impanvu aya matora yakimurwa kuri ubu, kuko haraba hasigaye igihe gito ku bashaka kwiyamamaza. Aba bongeraho ko uyu mwaka ari ikintu cyagorana kubera amatora ya Perezida wa Repubulika, kuba yakurikirana n’amatora y’umuyobozi wa FERWAFA.

Abanyamuryango ba FERWAFA barimo Gisanura Raoul, CIPMayira wa Police, umuyobozi wa Pepiniere na Gacinya uyobora Rayon Sports, ntibifuzaga ko amatora yakwimurwa agashyirwa mu kwezi kwa 9, ariko baje kuneshwa n’abandi banyamuryango, amatora byemezwa ko azaba mu cyumweru cya 2, cy’ukwezi kwa 9.

Amategeko akumira, abatari mu buyobozi bw’amakipe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Hashize imyaka 2, mu nama y’inteko rusange yabereye i Huye FERWAFA yemeje ko nta muntu ushobora kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, atamaze byibura imyaka 3 ari mu komite nshingwabikorwa y’ikipe, atujuje imyaka 35 y’amavuko.

Ibi bamwe mu banyamuryango bavugaga ko byahindurwa, ariko basubizwa ko ibi bitari ku murongo w’ibyigwaho uyu munsi, birasubikwa.

Ku muntu wahoze ari mu buyobozi bwa FERWAFA, ntashobora kwiyamamariza kugaruka mu byobozi bwayo, arengeje imyaka 6 avuye mu buyobozi, kereka igihe yaba ari mu buyobozi bw’ikipe.

Iyi nama y’nteko rusange ya FERWAFA niyo ya nyuma ibanziriza amatora, bivuga ko nta kindi kizahinduka mbere y’amatora nyir’izina y’umuyobozi wa FERWAFA.

Iyi nteko rusange yateraniye kuri Hotel Belvedere ku Gisenyi. Hari amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko Afande Ceaser Kayizari wahoze ayobora FERWAFA na Murenzi Abdallah wari umuyobozi w’akarere ka Nyanza, bifuza kuyobora FERWAFA.

Itegeko risaba ko aba bombi baba bamaze byibura imyaka 3 mu buyobozi bw’ikipe mu gihe cy’imyaka 6 iheruka. Murenzi Abdallah yavuye ku buyobozi bwa Rayon Sports muri 2013, mu gihe Afande Kayizari amaze imyaka 11 avuye muri FERWAFA.

Aya matora azaba tariki ya 10 Nzeli, uyu mwaka.

ema Kuya 27-03-2017 saa 20:15'

Abonye manegeka fc izazamye none aragirango arebeko yatora akuka

Kayinamura Kuya 27-03-2017 saa 08:41'

JYEWE NAGIRANGO NSUBIZE UYU WIYISE KANIMBA , UKEKA KO ABO BAYOBOZI UVUGA BATANGA ZA MILIYONI ZABO NYINSHI GUKUBA INSHURO NYINSHI AYO MAFARANGA UVUGA BAHABWA BITABIRIYE INTEKO RUSANGE CYANE KO ATARI NAWE WAYABAGENEYE NKEKA KO AKIRI HASI CYANE NAYO NIBA MAROC BITABIRA INTEKO RUSANGE BAGAHABWA 2000$ PAR JOUR ABO UVUGA BAKABA BATABAHA NA 300 WIBAZA KO AYO ARIYO BARAMBIRIZAHO.RWOSE MUJYE MUGERAGEZA KUVUGA MUTEKEREZA KO NAYO MAKIPE UBA UVUGA WOWE USHOBORA KUBA UDAFITE NICYO WAYIMARIRA NTIMUKAJYE MUSUZUGURA ABO BAGABO BAFITE AMAKIPE RERO KUO MUZA KUKIBUGA KUBERAKO BATANZE AYABO MUKAZA KUVUZA INDURU GUSA NIHO APR IHERA IBIRUKANKANA NTIYABABWIYE KO IDAKENEYE INDURU YANYU NTANUMUSANZU MWAZANYE MUJYE MUGABANYA

musema Kuya 26-03-2017 saa 23:44'

De gaule yongeye kuyobora mwakumva niyahuye , abishya ruhago nyarwanda. Ntawe ubura byose nagende atuvire muri football ajye mubyo azi!!!

James Kuya 26-03-2017 saa 18:01'

Murenzi turagushaka de gola ntashoboye amaganbo ye arabihamya wayoboye nyanza witwaye neza ferwaf turayiguhaye.

Laurenzo Kuya 26-03-2017 saa 13:28'

Ariko jyewe sinumva aho ikibazo kiri baramutse bayashyize mukwa 9 nonese ko bavuga ngo igihe cyo kwiyamamaza ntigihagije ko aya President azaba mukwa 8 kandi ntawari watangira kwiyamamaza? ubwose aya President wa Ferwafa niyo akomeye kurisha aya President wa Republica??

K2B Kuya 26-03-2017 saa 10:29'

Steve ndabona wagarutse kubyiza yakoze Nzamwita arko ndagirango nkwibutse ibintu bigera 5 uyumugabo yajambij 1) uribuka umupira wahuje Rayon na AS Kigali wibuka intamara yateje akibasira abantu. 2)Police yigihugu ntabushobozi ifte bwokurinda APR na Rayon. 3) arashaka agahimbaza musyi nkuwakinye umukino 4) gutuma duterwa mpaga mumajonjora 5) ntabwo twagye muri CAN 6)Oborenga yamwoherej iburayi kubumafia noe nawengo yajyanye H.E ngokureba final ya champion seugue nkawe uzubishoboz umukuru wigihugu abafte ahoyajya hose kwisi ahokuvuga ngoyubatse Hotel umushinga suwe ntimukitiranye ibintu ibyomuvuga ngoyajyany abakinnyi kuvuzwa Abega niwe wazanye icyogitekerezo ahuubwo uyumugabo yishe nibyari bisazwe ahubwo ngonibahindure namatora ndumiwe koko sha Murenzi ngo ntaziyamamaz noE Kazura nawe arashaka kumukumira mana wadutabaye Nzamwita ukamudukiza kk ahobigeze imitima igiye kuzaturika kubera uyumugabo banyakubahwa mufte ubushobzi bwogushyiraho no gukuraho mwagize ukomubigenza pee kk umupira wurwanda ugeze kure mudufashe nukuri

RUTO Kuya 26-03-2017 saa 10:01'

NUBWO ITANGAZAMAKURU RYIYEMEJE KURWANYA DEGAULE NZAMWITA ARIKO TUZONGERA TUMUTORE AFITE IMISHINGA MYINSHI MYIZA YAZAMURA FOOT BALL.

Ezechiel Kuya 26-03-2017 saa 09:48'

Ariko kuki mwihutira guca imanza? Ubu Degaule niwe kibazo mu mupira w’u Rwanda koko? Erega kuvuga ngo yaravuze ni ikibazo ariko mwibuke neza ko ari umuntu atari marayika ngo ntiyakosa nundi wese byamubaho.Kuki tureba ku makosa gusa ntiturebe no ku byiza umuntu yaba yarakoze twagakwiye no kumushimira ibyo yagezeho nta mpamvu yo kugaya gusa.Ubuse ari nkawe wabigenza ute? Ikindi kandi njye mushimira nuko yabaye intwari akemera amakosa agssaba imbabazi abanyarwanda.Kwemera icyaha si ububwa ntimugakabye ahubwo Degaule courage ntucike intege kosora amakosa ubwo wabonye ko wayakoze

mugisha Kuya 26-03-2017 saa 08:45'

degoule naveho niwe muyobozi nabonye wayoboye ferwafa akica ibintu kuburyo burenze ndasaba abanyamuryango kuzatora neza

kanimba thacien Kuya 26-03-2017 saa 08:01'

CYOKOZA IBIZABA BIZABAZWE ABOBAYOBOZI B’AMAKIPE BAJYA KWIFATIRA UTWO DUFARANGA BAHABWA IYO BITABIRIYE INTEKO RUSANGE NDETSE NO KUJYA KWIRIRA IBIRYO BYO MUMAHOTERI NKAHO BAADASHOBORA KWIHA IBIRYO UBWABO. IBAZE KUMVA KO RAUL, MAYIRA, MUNYANKUMBURWA, na GACINYA BASHATSE KWEREKANA IZO MPUNGENGE ZIYO MITEGO JE JE VOLE YABATEZE BAKARUSHWA INGUFU NABASIGAYE KUKO BABA BARIYE RUSWA MWARANGIZA NGO RUSWA IZACIKA IGIHUGU CYACU KIRAYIRWANYA KIVUYE INYUMA ARIKO MURI FERWAFA HO IRAVUGIRIZA, NONE NGO NA AFANDE KAYIZARI, MURENZI ABDALLAH VINCENT JE VOLE ATANGIYE GUSHAKISHA IMPAMVU ZO KUBAHEZA KUGIRANGO HAZIYAMAMAZE ABADASHOBOTSE BATAMBARA N’INKWETO NK’URIYA WA GICUMBI WITWA BIRABAKORAHO CGWA CAMARADE WANANIWE KUYOBORA APR YE .YEGO TURABIZI KO VINCENT JE VOLE YATERETSWEHO ARIKO UWAMUSHYIZEHO NAHE NABANDI BIRIRE KUKO JE VOLE SIWE WAVUKANYE IMBUTO .BAKOMEZE BADUTERE AGAHINDA BASHYIRAHO IGISAHIRANDA NZAMWITA VINCENT JE VOLE.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)