RUHAGOYACU.com

Inter Banking Games: BK yitwaye neza mu mikino yo mu matsinda

Imikino iri gukinwa ku nshuro ya mbere ihuza amabanki yo mu Rwanda isize Banki ya Kigali ari yo yitwaye neza mu mikino yo mu matsinda nyuma yo gukatisha itike ya ½ mu mupira w’amaguru, Volleyball na Basketball.

Iyi mikino yafunguwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki ya 3 Nzeri, yitabiriwe n’amabanki 15 agize ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda RBA, aho ku ikubitiro bahatanaga mu byiciro bitatu, Basketball, Umupira w’amaguru na Volleyball.

Iyi imikino itangizwa ku mugaragaro hari Umugwaneza Jacqueline Umunyamabanga wa RBA, Guverineri wa BNR n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali Nyamurinda PascalIyi imikino itangizwa ku mugaragaro hari Umugwaneza Jacqueline Umunyamabanga wa RBA, Guverineri wa BNR n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal

Imikino yo mu matsinda ikaba yarakinwe mu mpera z’icyumweru twashoje, aho mu mupira w’amaguru amabanki ya I&M, BK, BNR na Banque Populaire ari yo yabonye itike ya ½ cy’irangiza kizakinwa kuwa gatandatu tariki ya 9 Nzeri.

Basketball Banki ya Kigali na bwo yongeye kwitwara neza iyobora itsinda rya mbere, mu gihe amabanki ya GT Bank, Access Bank na BPR na yo yabonye itike ya ½ cy’irangiza.

Volleyball amakipe ane yabonye itike ya ½ ni BK, COGEBANQUE, BNR na ECOBANK.

Banki ya Kigali irimo abasore nka Hakizimana Lionel, yitwaye neza muri Basketball nkuko byari byitezweBanki ya Kigali irimo abasore nka Hakizimana Lionel, yitwaye neza muri Basketball nkuko byari byitezwe

Uko imikino yo mu matsinda yagenze:

Umupira w’amaguru:

  • I&M 2 - 0 EQUITY BANK.
  • BK 7 - 3 BOA.
  • BPR 5 - 1 URWEGO BANK.
  • BNR 5 - 2 COGEBANQUE.
  • GT BANK 2 - 1 UNGUKA BANK.

NB: GT Bank ntabwo yakomeje nubwo yatsinze kuko izindi 4 zayirushije gutsinda neza.

Basketball

  • EQUITY 39- 25 BNR
  • BK 64-39 GT BANK
  • ECOBANK 32 - 44 ACCESS BANK
  • AB BANK 18 -71 KCB
  • BK 50-23 EQUITY BANK
  • BNR 22-33 GT BANK
  • I&M 27-48 ECOBANK
  • BNR 28-73 BK
  • ACCESS BANK 46-38 I&M
  • KCB 33-45 BPR
  • EQUITY BANK 54-60 GT BANK
  • BPR 52-11 AB BANK

Imikino ya ½ Kuwa gatandatu tariki ya 9/9/2017

  • BK vs Access Bank: 10:00
  • BPR vs GT Bank 12:00

Volleyball

  • URWEGO seti 2-1 (25-15,22-25,15-8) AB BANK
  • BK seti 2-0 (25-22,25-20) ECOBANK
  • BNR seti 1-2 (25-23,11-25,13-15) COGEBANK
  • COGEBANK seti 2-0 (25-15,25-21) AB BANK
  • BK seti 2-0 (25-13,25-14) BPR
  • BNR Seti 2-0 (26-24,25-19 URWEGO
  • URWEGO seti 1-2 (27-25,24-26,9-15) COGEBANK
  • ECOBANK seti 2-0 (25-05,25-10) BPR
  • AB BANK seti 0-2 (06-25,22-25) BNR

Imikino ya ½

  • BK vs BNR
  • ECOBANK vs COGEBANQUE
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru