RUHAGOYACU.com

Intimba yashenguriye Karekezi Olivier ku mva ya Katauti

Intimba yashenguye umutima Karekezi Olivier ubwo yasuraga imva ya Ndikumana Hamad Katauti atashoboye gushyingura.

Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, ariko Karekezi we byamunaniye nyuma yo gushengurwa n’agahinda yatewe n’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti uheruka kwitaba Imana.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Karekezi yafunguwe, nyuma y’iminsi 17 yari amaze mu maboko y’Ubugenzacyaha, akaba yarafashwe ku munsi nyirizina Ndikumana Hamad Katauti yashyinguweho.

Kuri uyu wa mbere ni bwo aherekejwe n’Umugore we ndetse na Ntwali Ibrahim ushinzwe ibikoresho muri Rayon Sports, Karekezi Olivier yasuye imva y’uwo mugabo wari umwungirije.

Karekezi Olivier ntiyashoboye gushyingura Katauti wari umwungirijeKarekezi Olivier ntiyashoboye gushyingura Katauti wari umwungirije

Kwihangana byamunaniye asuka amarira, umugore aramukomezaKwihangana byamunaniye asuka amarira, umugore aramukomeza

Byari agahinda....Byari agahinda....

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NAMAN

    Kuya 7-12-2017 saa 07:52'

    Nzaramba
    reka nkubwire kwiyita umufana wa apr ntabwo bikubereye nahato kubwira ngo murisa yasize umuvandimwe? yarikumuzura? karekezi we se aramuzura igituma arira nuko yagiye badafatanyije umugambi mubisha wo kurwanya ikipe yigihugu ntugirengo nzindi mpuhwe ugabanye rerero kuko murisa umureke naho ngurumufana wa apr apr sicyambu buriwese yambukiraho uko yiboneye ujye uvugukuri kuko ntacyo

  2. Eric

    Kuya 6-12-2017 saa 05:00'

    Natwe twifatanije na denja men mukunmira umuvandimwe

  3. gasenyi

    Kuya 5-12-2017 saa 18:16'

    RIP nanone Katauti kdi Karekezi komera komera tukwifurije wowe n Umuryango wawe amahoro n ibyishimo

  4. Nzaramba

    Kuya 5-12-2017 saa 08:26'

    Great Man, Great Sportsman !
    Ugaragaje n’ubumuntu budasanzwe. Ndagaya Umutoza wa Apr Fc wihutiye kujya muli Cecafa, aho kunamira umuvandimwe bakinanye. Mbese ubundi, yirukira muli Cecafa gushaka iki, asize Team ye ihagaze nabi ? Yagiye gushaka mwalimu, cyangwa protection ngo ntazirukanwe muli Apr Fc ?
    Ndi umu Fan wa Apr Fc, ariko Brother Karekezi ; ndakwifuriza gutwara igikombe cy’uyu mwaka, maze ugiture inshuti yawe Late Katauti.
    And contrary to the adage that "No prophet is accepted at home" ; Hoping that one day, you will come back home in Apr Fc ! I have a great deal of respect and deepest admiration for you !

  5. tsar

    Kuya 5-12-2017 saa 08:02'

    abaRayon mukomeze mwihangane, ibi byabaye kuri Olivier biba kumugabo wese ugaragaraho ubutwari nubushobozi,
    NIBA MUTEKEREZA NEZA MUZIBAZE IMPAMVU KAREKEZI OLIVIER YAFUNZWE IGIHE CYO GUTANGA CANDIDATURE YO KUYOBORA FERWFA KIGEZE CYARANGIRA NYUMA YA 1JOUR AKAREKURWA??? "Nzabandora ni umwana w umunyarwanda"

  6. Emma

    Kuya 5-12-2017 saa 07:54'

    Olivier ihangane mwisi niko bigenda gusa Imana igufashe murugamba rutoroshye urimo

  7. Theos

    Kuya 5-12-2017 saa 07:09'

    Ihangane Imana ihoora ihoze waragambaniwe ariko humura aba rayons twese tukuri inyuma.

  8. WAMAMAYE

    Kuya 4-12-2017 saa 19:47'

    legend never mind, iyabiremye byose izi impamvu bibaho
    niyo imenya impamvu amarira no kwishima bibaho.
    komera shikama God now all behind to our faces

  9. peter

    Kuya 4-12-2017 saa 19:41'

    tukiri mu isi nikobigomba kumera

  10. eric

    Kuya 4-12-2017 saa 18:47'

    ihangane tukurinyuma.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru