RUHAGOYACU.com

Inzira buri kipe izanyuramo kugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2017

Igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2017 kizasubukurwa mu cyumweru gitaha, ahazakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura ya 1/8. Ruhagoyacu irakugezaho inzira ya buri kipe isigaye muri iri rushanwa ribarizwamo amakipe 16 magingo aya.

Uko amakipe azahura muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Imikino ibanza ya 1/8

Tariki ya 10 Gicurasi 2017

  • Musanze Fc vs Rayon Sports (Musanze, 15:30)
  • Sunrise Fc vs APR Fc (Nyagatare, 15:30)
  • Mukura VS vs AS Kigali (Huye, 15:30)
  • Marines Fc vs SC Kiyovu (Umuganda, 15:30)
  • AS Muhanga vs Bugesera Fc (Muhanga, 15:30)
  • La Jeunesse vs Amagaju Fc (Mumena, 15:30)
  • Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro, 15:30)

Tariki ya 11 Gicurasi , 2017

  • Etincelles Fc vs Espoir Fc (Umuganda, 15:30)

Imikino yo kwishyura izaba tariki ya 13 n’iya 14 z’uku kwezi.

Tombola irambuye igaragaza uburyo amakipe azahura mu gikombe cy'amahoro kugeza muri 1/2Tombola irambuye igaragaza uburyo amakipe azahura mu gikombe cy’amahoro kugeza muri 1/2

Uko gahunda ya ¼ iteye muri Kamena 2017

  • Musanze Fc vs Rayon Sports VS Police Fc vs Gicumbi Fc
  • Sunrise Fc vs APR Fc VS AS Muhanga vs Bugesera Fc
  • Mukura VS vs AS Kigali VS La Jeunesse vs Amagaju Fc
  • Etincelles Fc vs Espoir Fc VS Marines Fc vs SC Kiyovu

Uko gahunda ya ½ iteye muri Kamena 2017

  • Musanze Fc vs Rayon Sports - Police Fc vs Gicumbi Fc VS Etincelles Fc vs Espoir Fc - Marines Fc vs SC Kiyovu.
  • Sunrise Fc vs APR Fc - AS Muhanga vs Bugesera Fc VS Mukura VS vs AS Kigali - La Jeunesse vs Amagaju FC.

Umukino wa nyuma tariki ya 4 Nyakanga 2017

Uyu uzahuza amakipe abiri azaba yabashije gutsinda imikino ya ½ tariki ya 4 Nyakanga 2017.

Mu mwaka ushize wa 2016, Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 cya Ismaila Diarra ku munota wa 90 w’umukino, ibona itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Musesenguzi

    Kuya 2-05-2017 saa 12:47'

    Ikiyoni gifite tombora nziza. Ariko nacyo gifite Bugesera na AS Kigali imbere yacyo!!
    Musanze irabizi!!! Ariko mumbwire igihe Musanze yatsindiye Rayon Sports!??
    Murumva Musanze yatsinda Rayon Sports inshuro 2 zikurikiranya!?
    Dore ikipe zizakina Final: RAYON V AS Kigali (2_1)
    Jyewe mburiye amakipe (APR, Police na AS Kigali) zashyira imbaraga Ku mwanya wa Kabiri.
    Mwibuke ko izi kipe zizaba zirimo guhura hagati yazo muri shampiyona nayo itazahagarara. RAYON izaba yigaramiye, yaramaze gutwara igikombe kera. Sinzi niba mubyumva ko RAYON ariyo ifite akazi koroshye!!
    So, ibikombe nibabiharire Umwami wa Ruhago mu Rwanda

  2. icyamahoro

    Kuya 2-05-2017 saa 07:50'

    hakiri kare umukino wanyuma ni police na As kgl. police ikagitwara Rayon kuba izatwara championat hakiri kare byishe igikombe cy’amahoro. Apr icunze nabi yasigara kurugo next year. nishake akantu gatubutse ko kugura match z’igikombe cy’amahoro,kuko Rayon iri bukubite gicumbi izakabwana noneho nitsinda krhe igikombe izaba igitwaye kuri Match ya mukura bazahita bayiha igikombe cyayo yakobokeye. ibindi bizaba ari ugushimisha abafana nogushaka cash zogutegura umwaka utaha.

  3. mugisha

    Kuya 2-05-2017 saa 07:43'

    musesenguzi we ubuse urabwirako muzikura imusanze? ndakumenyesha ko apr ifite ibikombe byinshi mugihe gito bizabatwara imyaka 100 kubigeraho,icy’amahoro kiraza nkibisazwe

  4. Mile

    Kuya 2-05-2017 saa 06:23'

    Igikona gifite tombora nziza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru