RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA
Inzitizi kuri Munezero Fiston ugiye gukinira Simba SC yo muri Tanzania
Print Comments: 9 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Simba SC yari yamaze kumvikana na Munezero Fiston ngo ayerekezemo ndetse ahite atangira kuyikinira mu cyumweru gitaha mu irushanwa izakina muri Tanzania, ariko biracyari ingorabahizi kubera inzitizi zishingiye ku ruhushya rw’inzira (Laisser Passer).

Amakuru yageraga kuri RuhagoYacu kuva mu gitondo cy’uyu wa gatanu yavugaga ko myugariro w’Umunyarwanda, Munezero Fiston yamaze kugera muri Simba SC.

Uyu mukinnyi urimo gusoza amasezerano muri Rayon Sports yatangarije RuhagoYacu ko nk’uko yari yumvikanye n’abantu bo muri Simba SC yakabaye agerayo kuri uyu wa gatandatu, yaba yatinze cyane akagerayo ku cyumweru tariki ya 4 Kamena.

Muri Tanzania ho bamaze kumuha ikaze bavuga ngo "Myugariro w'Umunyarwanda yamaze kugera muri Simba SC"Muri Tanzania ho bamaze kumuha ikaze bavuga ngo "Myugariro w’Umunyarwanda yamaze kugera muri Simba SC"

Icyakora ngo aho umutindi yanitse ntiriva, uyu musore usoje umwaka w’imikino muri Rayon Sports atagifite igikundiro yahoranye mu bafana ba Rayon Sports, ngo yagiye gusaba uruhushya rw’inzira (Laisser Passer) kuwa mbere tariki ya 29 Gicurasi bamubwira kugaruka kuyifata kuwa gatatu tariki ya 31 Gicurasi, ariko agezeyo asanga hajemo ibibazo.

Ati “Icyangombwa kirangoye rwose, […] ibintu bya ‘litiges’, barambwiye ngo barashaka abantu bo mu muryango, barabantuma ariko ngo nzabajyane kuwa mbere (tariki ya 5 Kamena).”

Yakomeje avuga ko atigeze yifuza ko igurwa rye muri Simba SC ritangazwa kubera impungenge z’abashoboraga kubitambamira, ariko ngo ntibigenze uko yabyifuzaga kuko byatangajwe atari yagerayo, icyakora ngo hari abo agiye kwiyambaza bakamufasha kugirango arebe ko impano ye mu mupira w’amaguru yajya kuyiteza imbere muri Tanzania.

Munezero Fiston yasabwaga kugenda ikubagahu bitarenze kuri iki cyumweru, kugirango afashe ikipe ya Simba SC guhera kuwa kabiri tariki ya 6 Kamena mu mikino y’irushanwa rya Sportpesa rigomba guhuza amakipe 8, arimo ane azaturuka muri Kenya, atatu yo muri Tanzania n’indi imwe yo muri Zanzibar.

Amasezerano y’uyu myugariro muri Rayon Sports agomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino (ubwo shampiyona n’igikombe cy’amahoro bizaba birangiye), akaba yifuzwaga n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo na Police FC.

Munezero Fiston yatangiye umwaka akina imikino myinshi ari na we wubakiweho ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko ubu ntiyari akigirirwa icyizere cyaneMunezero Fiston yatangiye umwaka akina imikino myinshi ari na we wubakiweho ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko ubu ntiyari akigirirwa icyizere cyane

Munezero yafashije Rayon Sports mu mikino itandukanye irimo na mpuzamahanga yakinnye uyu mwakaMunezero yafashije Rayon Sports mu mikino itandukanye irimo na mpuzamahanga yakinnye uyu mwaka

Munezero ni umwe mu bakinnyi b'Amavubi bakinnye CHAN 2016Munezero ni umwe mu bakinnyi b’Amavubi bakinnye CHAN 2016

Ndiki Kuya 3-06-2017 saa 06:56'

Kuki benshi mubanyamakuru bashimishwa n’ inkuru n’ibihuha zivuga nabi Rayon cg bibagamije gusenya Rayon
Yabatwaye iki ? Iyo itakaje abakinnyi bunguka iki ? Hari nabogeza umupira wakumva ibyo bari kuvuga babeshya cg basebya Rayon uhibereye ukumirwa gusa nkibaza utwo tunyanga mu basifuzi mukubeshya abatageze ku kibuga uzi
Neza ko urikubeshya bizagera he ? Babyange babyemere Rayon yatwaye igikombe nta manyanga no gutechnica cg kata noneho hariya uretse n’igikombe hari nabo yasize kurugo nabo yirukanye ku kazi kubuzamu bwa championat
Ngaho nibayisenyeshe ibihuha turebe ko bizayibuza gusokera u Rwanda

Deco Kuya 2-06-2017 saa 18:55'

Woe Mugisha menyibyawe nurubyaro rwawe ibya Rayon ubireke ibyacu turabizi. Rayon ntiyubakiye kwizina rimwe uwariwe wese yaza agakina.

Bosco Kuya 2-06-2017 saa 16:20'

Abanyamakuru baraje bashyushye abafana imitwe iki n ’igihuha kbsa. Mwatubwira undi muntu ufite imyaka y’ubukure wigeze usabwa kuzana abantu bo mu muryango ngo kugirango ahabwe Laisser passez koko ? Umwana utari wafata ID niwe ugomba kujyana n’ababyeyi be ( papa na mama ) kugirango ahabwe icyangombwa kimwemerera gusohoka mu gihugu none fiston w’umugabo ngo bamutumye abantu bo mu muryango ? Cy bamutumye kujyana abanyamakuru ? Ubundi se Beki wa Rwanda... mu kinyrda bivuga Munezero Fiston ? Ariko iyo mwandika inkuru muba muzi yuko tuzisoma nk’uko dusoma Bibiliya ? Muribeshya cyane mugirango muratubeshya. Namwe muzakurikira Eminente ni mukomeza muri uwo murongo ndabarahiye

Aime Kuya 2-06-2017 saa 15:51'

Turasaba abo bireba rwose bafashe uwo musore nawe arebeko yagerageza amahirwe ye rwose pe,mumufashe

kagabo Kuya 2-06-2017 saa 15:24'

Arikose ubusanzwe niba amasezerano ye muri rayon sport agomba kurangirana na season ya 2016/2027, kandi iyo season ikaba izarangira kuwa 04/07/2017, ubwo ntiyaba agiye bitemewe namategeko? Kuko kugeza kuri ziriya tariki 04/07 azaba akiri umukinnyi wa rayon sport byemewe namategeko, bivuga ko nubundi inzitizi ari nyinshi kuba yacika equipe itararangiza season akajya gukinira indi!!! Kereka niba rayon sport yaramugurishije, niba atari ibyo niyihangane ahame hamwe azagende kumucyo

Elyse Kuya 2-06-2017 saa 15:24'

hhhhhh ariko ntimukabeshye ubwokoko tuvugishije ukuri simba irashaka uwomukecuru ngoni munezero fiston utakibasha nokwiruka kumupira njye simbyemeye mwene rwabutogo ahubwo iyonimitwe yokugirango gasenyi Fc imukacike andi masezerano dore ibyonibyabihuha abakinnyi nabanyamakuru basiporo bihimbira

sylive Kuya 2-06-2017 saa 15:02'

Munezerowe F we, tukwifurije amahirwe masa muri simba sc,twabanye neza,uduhesha igikombe cyamahoro ,none uduhesheje champion.warakoze twe nkabafana ba gikundiro ntituzakwibagirwa

mugisha Kuya 2-06-2017 saa 13:52'

nibamufashe bamuhe ibyangobwa agende agerageze amahirwe ye gasenyi muzabwira ibyayo next season

DIDI Kuya 2-06-2017 saa 13:11'

Hhhh ngo hajemo litiges bamutuma abantu 5 ? Bokunusinyira se?
Ubundi ngo ntiyshakaga ko transfer ye imenyakana? Ubwo byose birimo amanyanga.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)