RUHAGOYACU.com

Amavubi ashobora kubuza amahirwe Omborenga na Rachid Kalisa ntiberekeze muri Espagne

Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’; Omborenga Fitina na Kalisa Rachid bafite inzitizi zishobora gutuma batajya mu ikipe ya Numancia yo mu gihugu cya Espagne, iyi yamaze kubashima.

Aba bakinnyi bombi bakoze igeragezwa muri iyi kipe mu minsi ishize ndetse baza kuritsinda, gusa bahura n’ikibazo cy’uko umwanya ikipe y’igihugu Amavubi ihagazeho ku rutonde rwa FIFA ushobora gutuma batekereza muri iki gihugu.

Amavubi y’u Rwanda arabarizwa ku mwanya w’128 ku Isi, ku rutonde ngarukakwezi rwa fifa ruheruka gusohoka tariki ya 1 z’uku kwezi kwa Kamena 2017, ni nyuma yo gutakaza imyanya 10, Amavubi akisanga kuri uyu mwanya yaherukagaho mu myaka ine ishize.

Kalisa Rachid (imbere mu bambaye umutuku) na Omborenga (w'inyuma) batsinze igeragezwa muri CD Numancia yo muri EspagneKalisa Rachid (imbere mu bambaye umutuku) na Omborenga (w’inyuma) batsinze igeragezwa muri CD Numancia yo muri Espagne

Nk’uko Omborenga Fitina na Kalisa Rachid babitangarije Ruhagoyacu n’abandi banyamakuru; nubwo umwanya Amavubi ariho ari imwe mu mpamvu zikomeye zishobora kubimisha amahirwe yo gukinira ikipe ya Numancia yari yamaze kubashima, ngo hari ubundi buryo bishobora kunyuramo, ikabatiza mu yandi makipe.

"Twarakoze muri Espagne turatsinda, hanyuma habaho ikibazo cyo kubona work permit (uruhushya rukwemera gukorera mu gihugu runaka) kuko ikipe y’igihugu yacu iri ku mwanya w’128 bisaba ko muba muri myanya 75 kugira ngo ukine muri Espagne. Ni cyo kintu [cy’inzitizi] kirimo, baracyari gushaka ukuntu babigenza, bashobora kudushakira igihugu tubanza gucamo, bakadutiza, baracyabyigaho muri iyi minsi tuzabona igisubizo."- Kalisa Rachid.

Rashid, Omborenga na Iranzi bamaze iminsi muri SlovakiaRashid, Omborenga na Iranzi bamaze iminsi muri Slovakia

Mu kwezi kwa 7 umwaka ushize wa 2016, nibwo abakinnyi batatu b’abanyarwanda; Iranzi Jean Claude, Omborenga Fitina na Kalisa Rachid, berekeje mu ikipe ya MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Slovakia bakinira kuri ubu.

Kuri Iranzi Jean Claude wanatsinze kimwe mu bitego 3-0 Amavubi yatsinze Maroc kuri iki Cyumweru, we akaba ateganya gusubira mu gihugu cya Slovakia, akaba ariho akomeza gukina.

Aba bakinnyi bose uko ari batatu bakaba bari mu ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura umukino ubanza wo mu itsinda rya 8 ry’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun, aho ku mukino ubanza u Rwanda ruzakirwa na Centrafrique ku Cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017.

Rachid Kalisa (22), Omborenga (13) na Iranzi (12) bakinnye umukino u Rwanda rwatsinzemo Maroc 3-0Rachid Kalisa (22), Omborenga (13) na Iranzi (12) bakinnye umukino u Rwanda rwatsinzemo Maroc 3-0

Club Deportivo Numancia de Soria ni ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Espagne, mu mujyi wa Soria, yashinzwe mu 1945, ikaba yakirira imikino yayo kuri Nuevo Estadio Los Pajaritos ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 9,025.

Iyi kipe irabarizwa ku mwanya wa 14 nyuma y’imikino 41 ya shampiyona igizwe n’amakipe 22, aho nyuma yaho iganyirije kwa Huesca 0-0 kuri iki cyumweru, izakira Mirandés ku mukino usoza shampiyona uzaba kuwa Gatandatu utaha.

Numancia yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino 2007–08, itwara icyo mu cyiciro cya gatatu mu 1961–62, 1962–63, 1965–66 no mu 1988–89 mu gihe kandi imaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere (La Liga) inshuro eshatu: 1998–99, 2003–04, na 2007–08.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru