RUHAGOYACU.com

Iranzi ategerejwe mu myitozo ya APR FC yitabiriwe n’abakinnyi icyenda(Amafoto)

Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo iminsi itandatu mbere y’igihe cyari giteganyijwe mu rwego rwo kwitegura irushanwa ry’umunsi w’intwari rizatangira gukinwa tariki ya 23 Mutarama 2018.

Iyi myitozo yabereye ku Kicukiro kuri uyu wa kabiri, yari iyobowe n’umutoza Jimmy Mulisa hamwe n’abandi bakinnyi nka Sekamana Maxime, Nkinzingabo Fiston, Twizerimana Fabrice n’abanyezamu Ntaribi Steeven na Mvuyekure Emery.

Kanda hano urebe amafoto y’imyitozo yambere ya APR FC

Umutoza Mugisha yari afite akanyamuneza(Foto Ntare Julius)Umutoza Mugisha yari afite akanyamuneza(Foto Ntare Julius)
Nkinzingabo Fiston ni umwe mu bitabiriye imyitozoNkinzingabo Fiston ni umwe mu bitabiriye imyitozo
Aimable, Prince na Issa ntabwo bakoranye n'abandi imyitozo kubera ikibazo cy'imvuneAimable, Prince na Issa ntabwo bakoranye n’abandi imyitozo kubera ikibazo cy’imvune
Sekamana Maxime yari ameze neza nubwo yasizwe n'Amavubi ku munota wanyuma (Foto Ntare Julius)Sekamana Maxime yari ameze neza nubwo yasizwe n’Amavubi ku munota wanyuma (Foto Ntare Julius)

APR FC ifite abakinnyi umunani mu ikipe y’igihugu iri muri CHAN yanaburaga abakinnyi bandi barimo batatu bafite imvune ndetse n’abandi bakiri mu biruhuko nk’uko umutoza wayo Jimmy Mulisa yabitangarije itangazamakuru.

Ntabwo abakinnyi bose bahise baboneka kuko twagombaga gutangira tariki ya 15. Hari abakinnyi (bari) bagiye mu biruhuko, nababwiye ko tugomba gutangira uyu munsi bambwira ko bari bakiri mu biruhuko ndababwira (nti) ntakibazo muzaze

.

APR FC ariko ikaba itegereje abandi bakinnyi bashya, aho abavugwa barangajwe imbere na Iranzi Jean Claude, nta gihindutse uzitabira imyitozo yo kuri uyu wa gatatu, hakaza Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nshuti Savio ndetse n’undi mukinnyi bivugwa ko azaturuka muri Ghana. Jimmy Mulisa avuga kuri aba yatangaje ko abizi ko hari abakinnyi bari kuvugana n’ikipe ariko atatangaza.

APR murayizi, hari abakinnyi bari kuvugana n’abayobozi nibasoza muzababona. Iranzi ni umwe mu bo bari kuganira nibicamo muzababona.

Abakinnyi bashobora kuba ari batatu cyangwa 10 gusa barenze umwe

.

Mulisa na we yakinanaga n'abakinnyi (Foto Ntare Julius)Mulisa na we yakinanaga n’abakinnyi (Foto Ntare Julius)
Imanishimwe Emmanuel na we yari ahari (Foto Ntare Julius)Imanishimwe Emmanuel na we yari ahari (Foto Ntare Julius)
Twizerimana Martin Fabrice yari mu bitabiriye imyitozo (Foto Ntare Julius)Twizerimana Martin Fabrice yari mu bitabiriye imyitozo (Foto Ntare Julius)
Kapiteni Ngabo Albert arahabaye (Foto Ntare Julius)Kapiteni Ngabo Albert arahabaye (Foto Ntare Julius)

APR FC izatangira irushanwa ry’intwari ihura na As Kigali tariki ya 23 Mutarama mbere yo guhura na Police tarii 27 uko kwezi maze isoreze kuri Rayon Sports yari yatwaye iki gikombe umwaka ushize, aho uyu mwaka bazakina tariki yay a 1 Gashyantare.

Iyi kipe ikaba inakomeje kwitegura umunsi wa 11 wa shampiyona bitaramenyekana igihe uzakinirwa gusa ikazawuhuriramo na Rayon Sports bakurikirana ku rutonde rwa shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jimy

    Kuya 10-01-2018 saa 08:17'

    Iranzi yagombye kuba ageze kumugabane w’iburayi niba aterimbere koko, naho niba agarutse muri APR yasubiyinyuma cyane.

  2. gasore

    Kuya 10-01-2018 saa 05:21'

    hhhhh ibyomuri Apr fc nzajyambibara mbibonye wagirango ntikiri Apr fc twarituzi aho ikipe ibura umutoza ikabura nabakinnyi bakomeye nkuko byahoze njyenarumiwe kbs aho ikipe nka Apr fc imara sezoyose idafite staff yuzuye nyamara mucyeba utaturusha nubushobozi we abura umutoza wungirije agahita amusimbuza twe nkabafana biratubabaza

  3. fenty

    Kuya 10-01-2018 saa 05:03'

    abo bakinnyi bazaza cg wpi reka dutegereze pe gusa baje byaba ari sawa kbsa gitinyiro yacu noneho yaba ibikoze pe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru