RUHAGOYACU.com

Iranzi Jean Claude na Savio Nshuti ntibari ku rutonde ruzahura na Anse Reunion mu mikino nyafurika

Abakinnyi 2 bakina bataha izamu baherutse kugurwa n’ikipe ya APR FC Jean Claude Iranzi na Savio Nshuti Dominique ntabwo bari mu bakinnyi umutoza Jimmy Mulisa arifashisha kuri iki cyumweru, APR FC itana mu mitwe na Anse Reunion muri CAF Confederation Cup.

Aba bakinnyi bageze ku rutonde rwa APR FC batinze muri CAF, bakaba batemerewe gukina umukino ubanza mu ijonjora ry’igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo.

APR FC irakira ikipe ya Anse Reunion ikomoka mu gihugu cya Seychelles kuri sitade Amahoro kuri iki cyumweru, bazakine umukino wo kwishyura ku wa gatatu tariki ya 21 Gashyantare i Victoria muri Seychelles.

Iranzi Jean Claude waguzwe na APR FC avuye mu ikipe ya Zesco United yo muri Zambia na Savio Nshuti Dominique waguzwe avuye mu ikipe ya AS Kigali, batinze gushyirwa ku rutonde rwa APR FC, ikaba itazabasha kubakoresha mu mukino ubanza.

JPEG - 421.3 kb
Migi ni we mukinnyi mushya mu bakinnyi bavuye hanze benshi, bazakina uyu mukino wa Anse Reunion yiyongera kuri Omborenga umaze iminsi akina

Jimmy Mulisa utoza ikipe ya APR FC avuga ko afite ikipe nziza, ku buryo yiteguye kwitwara neza bakaba bagera no mu mikino y’amatsinda uyu mwaka.

" Ikipe yacu ni nziza kuri ubu, kuko icyo twaburaga ni abakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe, gusa byamaze gukemuka kuri ubu." Jimmy Mulisa utoza APR FC, aganira na Radio 10.

" Ubu abakinnyi bameze neza, intego uyu mwaka APR FC ijyanye muri aya marushanwa ya Africa, ni ukugera mu mikino y’amatsinda."

Undi mukinnyi ukomeye utazagaragara muri iyi mikino ni Abouba Sibomana wagize imvune ikomeye kuri iki cyumweru, ndetse na Sugira Ernest umaze iminsi yaravunitse, akaba atarabasha gukira neza.

Dore abakinnyi APR FC izakoresha ku mukino ubanza:

Abazamu:

  • 1. Kimenyi Yves
  • 2. Ntaribi Steven
  • 3. Mvuyekure Emery

Abakina inyuma:

  • 4. Rukundo Denis
  • 5. Ombolenga Fitina
  • 6. Ngabonziza Albert
  • 7. Imanishimwe Emmanuel
  • 8. Rugwiro Herve
  • 9. Nsabimana Aimable
  • 10. Songayingabo Chaffy
  • 11. Buregeya Prince

Abakina hagati:

  • 12. Mugiraneza Jean Baptise
  • 13.Twagizimana Martin Fabrice
  • 14. Bizimana Djihad
  • 15. Nshimiyimana Imran
  • 16. Butera Andrew
  • 17. Hakizimana Muhadjili
  • 18. Sekamana Maxime
  • 19. Nkinzingabo Fiston

Abataha izamu:

  • 19. Nshuti Innoncent
  • 20. Byiringiro Lague
  • 21. Bigirimana Issa
  • 22. Itangishaka Blaise
  • 23. Twizerimana Onesme

Savio Nshuti na Iranzi Jean Claude bazahita bakina umukino ukurikiyeho, ikipe ya APR FC yahuramo n’ikipe izatsinda hagati ya Onze Createurs yo muri Mali n’ikipe yo muri Liberia.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Basire

    Kuya 7-02-2018 saa 20:04'

    Mubyukuri tumaze iminsi tutabona APR nyakuri, arikondizerako yagarutse kukobongereyemo abakinnyi bafite ubushobozi none mudufashe tuzazamure ibendera ry’u Rwanda nkuko umukino wamagare umaze kuduhesha ikuzu muruhando rw’amahanga.

  2. rudasingwa

    Kuya 7-02-2018 saa 05:27'

    ariko ibigoryi biragwira.sintukanye.umuntu ajyaho agatuka ikipe iserukiye igihugu.iyo mutubashye ikipe.ntimwubaha nibendera ryigihugu?mutaniye he na .....Ba fana mwumva ikipe igomba kuzamura ibendera ryacu hanze mukayirwanya?ubwo mukeneye pantere yanyu mwari muzi mbere?yajyanye naba nyirayo.ariko uwayigarurarana na rwagafirita wayo ngo ndebe ko bamwe musubira kuli stadium.niwe waruzi kuzimya iminwa yanyu

  3. Quatre-Vingt

    Kuya 6-02-2018 saa 14:34'

    Niba Harabantu nabonye bafite ubwenge bucuramye
    nawe urimo
    wowe wiyita Ema
    mbona urigishwi rwose.
    Murwanda ikipe tugira yitwa kanyagazi niyihe?
    mwagiye mwiyubaha koko?
    nubwo utayifana
    cyaneko abafana nkawe ntacyo bageza kwikipe bafana.
    uretse umunwa
    nako urunwa

  4. Musesenguzi

    Kuya 6-02-2018 saa 13:15'

    Wenda Savio yagira icyo amarira Muteteri.
    Naho Jisho mu Giti Iramuzi, wapi, yashizemo sitamina.

  5. leonie

    Kuya 6-02-2018 saa 12:54'

    ahwi!!! mana weeeee!!!!!!! dutabare utazaduteza mukeba gasenyi! ngo savio na iranzi? ubwo c byagenzute ko baziye rimwe na migi?? gusa turasaba abayobozi ba gitinyiro fc hamwe na commando wacu mulisa babikurikirane vuba kugira ngo match ya onze createur bazaba bari tayari, ubundi gacanga tuyereke igihandure kko yo izatsikirira i Bujumbura hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh!!!!!!!!

  6. Musafiri

    Kuya 6-02-2018 saa 12:33'

    GITINYIRO jyenda uruzuye!!!!!niyo KABUHARIWE IRANZI atazaba atari tuzatsinda kuko intsinzi niyo ituranga mbabajwe na zakararugo fc cg gatindi fc igiye gusererwa nabashingantaye kwikubitiro,gacanga weeeee uraptyuuu!!!!!!!!

  7. ema

    Kuya 6-02-2018 saa 11:57'

    Kanyagazi nigende iramukanye yigarukire ariko wenda nidahura na zanaco izatamvuka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru