RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Iranzi na Lomami baba basinye mu ikipe yo muri Kenya
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu gihe byavugwaga ko we na Ombolenga Fitina ari abakinnyi ba APR FC mu mwaka utaha wa shampiyona, Iranzi Jean Claude na Lomami Andre biravugwa ko ikipe ya Posta Rangers FC yo muri Kenya yamaze kubasinyisha amasezerani y’amezi 6 ngo bayifashe mu mikino yo kwishyura.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Iranzi Jean Claude atabashije kumvikana n’abaganiriye na we bo mu ikipe ya APR FC, ahanini ku ngingo y’i’deshyo y’amasezerano ye, aho we yashakaga amezi atandatu.

Byavugwaga ko Iranzi agiye kujyana na Haruna muri Simba SC muri TanzaniaByavugwaga ko Iranzi agiye kujyana na Haruna muri Simba SC muri Tanzania

Nk’uko Umuseke ubitangaza, kuva kuwa 19 Kamena uyu mwaka, Iranzi yari kumwe na Lomami Andre ndetse na Gasangwa Salum utari ufite ikipe akinira, bakora imyitozo muri Posta Rangers FC, ariko ngo Umutoza wayo Sammy ‘Pamzo’ Omollo yashimyemo babiri, ariko yirinze kwemeza niba bamaze kubagura.

Ati “Igihe cyo kuvuga ku bakinnyi bashya tuzongera mu ikipe yacu ntikiragera. Gusa abo banyarwanda tumaze iminsi dukorana nakubwira ko bari ku rwego rwiza. Kandi turifuza abakinnyi nk’aba mu mikino yo kwishyura kuko intego yacu ari ukuzahagararira Kenya mu marushanwa ya CAF umwaka utaha. Igihe nikigera ababishinzwe mu ikipe yacu bazabitangaza ku mugaragaro.”

Lomami Andre ni we watsindiye Kiyovu Sports ibitego byinshi nubwo bitageze ku 10Lomami Andre ni we watsindiye Kiyovu Sports ibitego byinshi nubwo bitageze ku 10

Iranzi Jean Claude yari umukinnyi wa MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia yasheshe amasezerano ye n’aya Ombolenga Fitina ndetse na Kalisa Rashid, bikaba bivugwa ko hari amakipe yo ku mugabane wa Asia n’ayo muri Afurika y’Abarabu yamushakaga, ari nay o mpamvu yashakaga ikipe imuha amasezerano magufi kugirango atazamuzitira.

Uretse Posta Rangers aba basore basinyiye, Iranzi yanashakwaga n’amakipe nka Tusker FC, Simba SC yo muri Tanzania, St George yo muri Ethiopia, APR FC n’andi.

Lomami Andre we asoje amasezerano muri Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri, akaba yarigaragaje cyane muri iyo kipe aho yayitsindiye byinshi mu bitego bitigeze bigira icyo biyifasha ngo itamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Iranzi yashakaga ikipe imuha amasezerano magufi kugirango najya gusubira i Burayi cyangwa muri Asia bitazaba inzitiziIranzi yashakaga ikipe imuha amasezerano magufi kugirango najya gusubira i Burayi cyangwa muri Asia bitazaba inzitizi

Posta Rangers FC iri ku mwanya wa kanen’amanota 25, ikarushwa amanota atatu gusa na Tusker FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ya Kenya igizwe n’amakipe 18, ibura iminsi itatu ngo hasozwe imikino ibanza.

Aba banyarwanda bagiye gukina muri shampiyona ya Kenya bazasangira ikibuga cy’imyitozo na bagenzi babo Kagere Meddy, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ na Jacques Tuyisenge bakina muri Gor Mahia.

Tuyiragize Philemon Kuya 4-07-2017 saa 02:25'

Iranzi We Shobora Wigarukire Muri A P R Fc Uzagira Ibihe Byiza

dudu Kuya 3-07-2017 saa 07:57'

Ariko se ezekiel araziza iranzi ko arumuchomel cg ntazi icyo bisobanuye? Nibyo rwose apr izabona abandi cyane ko Iranzi atariyo yaremewe ahubwo azahahe aronke niba iyo team yamushimye. Nidetourne Savio akinane na mangwende maze uzirebere ngo iratera umupira kakahava.

Vava Kuya 2-07-2017 saa 19:15'

Genda lomami uru munyamahirwe nuko wishwe nitabi gusa niyo defaux yawe naho iranzi nawe nashake amafranga azamutunga dore arimo gusaza,nashake ayo kumushajisha yitungire numugore barye ubuzima gusa amahirwe masa kuri iranzi na lomami

ezechiel Kuya 2-07-2017 saa 19:06'

nagende uwomushomel ngoniranzi apr ntazabura abakinnyi nubwobyagendabite


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)