RUHAGOYACU.com

Iranzi, Omborenga na Rachid batandukanye na Topolcany yo muri Slovakia

Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bakinaga mu cyiciro cya 3 mu gihugu cya Slovakia bamaze gutandukana n’ikipe yabo nyuma y’igihe kingana hafi n’umwaka aba basore bakina muri iki gihugu.

Aba basore uko ari 3 bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, batandukanye n’iyi kipe kubera ibibazo bitandukanye birimo kuba n’umuyobozi w’ikipe yarananiwe kuzuza amasezerano yari yagiranye nabo harimo ko bagomba kubonerwa amakipe ari mu byiciro byo hejuru, atabashije gukora.

Ubwo uyu mugabo yabakuraga mu Rwanda yari yijeje amakipe bavuyemo ko azakora ibishoboka byose bakabona amakipe mu gihe gito gishoboka, ariko ntabwo yabashije kubikora.

JPEG - 247.1 kb
Rachid ubwo yari yerekeje muri Slovakia umwaka ushize
JPEG - 261.5 kb
Iranzi Jean Claude

Ubwo yaganiraga na RuhagoYacu, umuyobozi wa MFK Topvar Topoľčany yagiraga aba bakinnyi yemeje ko bamaze gutandukana burundu.

" Abakinnyi 3 bose namaze kubarekura kuko barangoye cyane, rwose ndakubwiza ukuri ko batakiri abakinnyi banjye, ubu nta n’abakinnyi b’abanyarwanda ngishaka mu ikipe yanjye," Abdelaziz Benaoudia uyobora Topolcany.

JPEG - 262.9 kb
Umuyobozi wa Topolcany (uri hagati) ubwo yazaga kugura aba bakinnyi

Uyu mugabo wavuganaga umujinya mwinshi akaba yakomeje avuga ko nta byinshi yabwira RuhagoYacu, kimwe cyo yadutangarije ari ko aba bakinnyi bose yamaze kubarekura, ngo yewe nta n’undi mukinnyi ashaka mu ikipe ye w’umunyarwanda.

RuhagoYacu yakomeje kumubaza ikibazo cyaba kibaye gitumye aba bakinnyi yashimagizaga mu gihe gito gishize avuga ko bamufashije, abahindutse akanatangaza ko ahisemo kubarekura, avuga ko habayeho kutunvikana hagati ye n’uwamuhaye aba bakinnyi, bivuyemo ko ahitamo kubareka.

" Abakinnyi sinavuze ko ari abaswa ariko barangoye njye nabaretse, ariko ikibazo kinini akaba ari ubahagarariye," Abdelaziz Benaoudia.

Aba basore uko ari 3 bari hano mu Rwanda, bakaba nabo bavuga ko batashakaga gusubirayo, kuko uyu mugabo yari yabasabye ko baza bagakina umukino wa nyuma usoza shampiyona, ariko barabyanga, uyu mukino ukaba uzaba kuri uyu wa gatandatu.

Ese ni he hakomotse ikibazo cyatumye uyu mugabo ahinduka aba basore?

Aba bakinnyi uko ari 3 bakinaga muri iyi kipe, uyu muyobozi akaba yaraherutse no kubwira RuhagoYacu ko yishimiye uko bitwara mu ikipe ye.

Gusa aba basore uko ari 3 ntabwo bigeze na gato bishimira gukomeza gukina mu cyiciro cya 3, ni ubwo amafaranga bahambwaga ari menshi ugereranije nayo bahembwaga mu Rwanda, ariko bo ku giti cyabo bakaba bari barijejwe gushakirwa amakipe mbere ya 2016 ko irangira, ikintu uyu mugabo cyamunaniye.

Abdelaziz Benaoudia akaba yashakaga ko bakomeza kumufasha bakazamura ikipe ye, ikintu kitashimishije aba basore baciye ku wabajyanye muri Slovakia, atangira kubashakira andi makipe.

Uyu musore w’umunyarwanda uba mu Bubiligi, mu kwezi kwa 5 akaba yarafashije Omborenga na Rachid kujya gukora igeragezwa mu ikipe ya Real Muricia yo mu cyiciro cya 3 muri Espagne, binashoboka ko bayerekezamo, naho Iranzi akaba ari kwifuzwa n’amakipe yo mu majyaruguru y’Africa no ku mugabane w’Asia.

Uyu mugabo amaze kubona ko aba bakinnyi batangiye gushakisha andi makipe, yabasabye ko bamusinyira andi masezerano bazagurishwa akagira icyo asigarana, barabyanga, akaba ari yo mpanvu yahisemo gutangaza ko atandukanye nabo.

JPEG - 98.4 kb
Uyu mugabo yabwiye RuhagoYacu ko aba basore batazemererwa kwinjira i Burayi, kuko ibyangombwa byabo agomba kubihagarikisha

Mupenzi wafashije aba bakinnyi 3 kujya muri Slovakia yabwiye RuhagoYacu ko mu gihe cya vuba ikibazo cy’ibyangombwa gikemutse, aba bakinnyi bazajya muri Espagne.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. rutuku

    Kuya 16-06-2017 saa 15:05'

    iyo mbwa se iziko uburayi ari paradizo? kandi si n’ubwa se siwe utanga inzira zijyayo!

  2. Christopher

    Kuya 16-06-2017 saa 01:15'

    Nibabareke Baze Twatubakumbuye Nimuzemu Mukinire Iwanyu

  3. mugisha

    Kuya 15-06-2017 saa 20:51'

    ahubwo uyumugabo numuteka mitwe nimba atarabashije gukora ibyo contract ivuga none arimo gusakuza ibiki

  4. maso

    Kuya 15-06-2017 saa 18:06'

    Nibagaruke tubasubize kuri niveau bazabone kugurishwa.

  5. maso

    Kuya 15-06-2017 saa 18:06'

    Nibagaruke tubasubize kuri niveau bazabone kugurishwa.

  6. Damascene

    Kuya 15-06-2017 saa 15:09'

    Muhumure bana bacu amakipe arahari muzabona andi kid meza, Mupfagusa gushyiramo agatege mubyo mukorabyose


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru