RUHAGOYACU.com

Irebero GTC igiye gufatanya n’umutoza Marek Dragosz kuzamura abazamu mu Rwanda

Irebero Goalkeeper Training Center ni ishuli ry’abazamu b’umupira w’amaguru rimaze iminsi ritangiye hano mu Rwanda, rifasha abana b’abanyarwanda bafite impano kuba batera imbere.

Iri shuli kubufatanye n’umutoza w’Umunya Pologne witwa Marek Dragosz, bakaba bifuza gukorana bakaba baha amahirwe abakinnyi b’abazamu bafite kuba batera imbere.

Kuri uyu wa kane no kuri uyu wa gatanu bakaba bakoresheje imyitozo abazamu basanzwe baba mu Irebero GTC n’abandi baciye aha.

Iyi myitozo n’amahugurwa kandi yitabiriwe n’abatoza b’abazamu b’amakipe atandukanye ba hano mu Rwanda bari kumwe n’abazamu bo muri ayo makipe.

" Irebero Goalkeeper Training Center ni ishuli rigamije muri rusange guteza imbere umupira w’amagru hano mu Rwanda, ariko by’umwihariko igice cy’abanyezamu." Uwayezu Francois Regis, umuyobozi wa Irebero GTC.

" Mu mupira w’amaguru umukinnyi ukina imbere ashobora gukora ikosa bagenzi be bakaba bamutabara, ariko umuzamu iyo akoze ikosa nta wundi umutabara. Intego yacu kuva twatangira ni ugufasha u Rwanda kuba rwagira abazamu beza mu gihe kiri imbere."

JPEG - 219.2 kb
Uwayezu Francois Regis umuyobozi wa Irebero GTC

Uwayezi Francois Regis yabwiye RuhagoYacu ko bagize amahirwe yo kumenyana na Marek Dragosz umunya Pologne wabaye umuzamu wabigize umwuga, akaba anafite Academy irera abazamu, bamusaba kuba bagirana ubufatanye, akaba ari muri urwo rwego yabasuye muri iki cyumweru.

" Ni umugabo wabaye umuzamu wabigize umwuga mu gihugu cya Pologne no mu budage, ariko by’umwihariko akaba amaze igihe yarashinze ishuli ry’abazamu. Turifuza gukorana na we akaba yajya aandufasha agatwara abana bashoboye gukina i Burayi," Uwayezu Francois Regis.

JPEG - 326.1 kb
Abana baba muri iri shuli n’abandi bazamu baciye aha bari bitabiriye
JPEG - 264.3 kb
Marek Dragosz arimo ahugura abatoza b’abazamu

Marek Dragosz uri kuzenguruka Africa areba uko urwego rw’abazamu kuri uyu mugabane, anashaka abafite impano yageze inaha mu Rwanda avuye muri Tanzania.

" Nishimiye cyane kuba ndi mu Rwanda, maze imyaka 10 menye amateka y’igihugu cyanyu, nkaba narifuzaga kugisura kuva icyo gihe." Marek Dragosz, aganira na RuhagoYacu.

JPEG - 145.3 kb
Marek Dragosz, umunya Pologne wifuza gufasha abazamu b’abanyarwanda

" Naje kugira amahirwe menyana naba bagabo ba Irebero GTC biciye ku mbuga nkoranyambaga, niko gutangira ubufatanye. Nifuza kuba nabafasha mbaha ibikoresho bitandukanye, ndetse nkaba nabafasha mbashakira amahugurwa n’imyitozo ku mugabane w’i Burayi."

RuhagoYacu yamubajije niba hari abakinnyi yabonyemo bafite impano, avuga ko impano ku muzamu atari cyo gikuru.

JPEG - 292.4 kb
Abazamu ba Musanze na Kiyovu bari mu bitabiriye iyi myitozo

" Igikenewe ni ukuba ufite ubushake n’umuhate yo kuba waba umuzamu, naho impano biba ari akarusho si cyo cya mbere. Aba bana barenga 50 nabonye aha birunvikana ko bafite ubushake bwo kuzavamo abazamu beza, nibakomeza kubona ubufasha bizashoboka kuri bamwe batazacika intege."

JPEG - 339.4 kb
Higiro Thomas

Irebero GTC yagiye ifasha abazamu batandukanye. Higiro Thomas utoza abazamu b’ikipe y’igihugu akaba ari we mutoza mukuru w’iri shuli ry’abazamu.

JPEG - 292.4 kb
Abazamu ba Musanze na Kiyovu bari mu bitabiriye iyi myitozo
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru