RUHAGOYACU.com

Isereri yari itumye Nshuti Dominique Savio agwa mu mukino wa AS Kigali na Rayon Sports

Mu gice cya mbere cy’umukino AS Kigali yatsinzemo Rayon Sports igitego 1-0, Nshuti Dominique Savio yafashwe n’isereri nyuma gato y’uko akutse ukuboko, bituma ahita ava mu mukino utarangiye ndetse bahita bamujyana kwa muganga igitaraganya.

Nshuti Dominique Savio yatangarije RuhagoYacu ko ubuzima bwari bumucitse kubera isereri yatewe n’uburwayi bw’ibicurane yari amaranye iminsi.

Ati “Ubu meze neza, ndi mu rugo. Ni ikibazo cy’isereri nari nagize. Nari mpfuye. Ni gripe (ibicurane) nari maranye iminsi, rero ngo yanciye intege.”

Yakomeje avuga ko ibindi bizamini birimo n’iby’umuvuduko w’amaraso n’iby’isukari mu mubiri yakorewe basanze ari bizima, ari na ho abaganga bahereye bavuga ko byaba byaratewe n’ibyo bicurane byamushegeshe.

Nshuti Dominique Savio yahawe ikiruhuko, bivuze ko atazagaragara mu mukino ikipe ye ya AS Kigali bahimbye ‘KSG (Kigali Saint Germain) izaba ikina na Police FC mu irushanwa Agaciro Development Fund.

Icyo kibazo cy’isereri cyaje nyuma y’ikindi asanganywe cyo gukuka akaboko, cyo gishobora kuzatuma umusaruro we utaba mwiza nk’uko byamugendekeye akiri muri Rayon Sports, akaba ashobora kuzabagwa nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

Savio ni umukinnyi wa AS Kigali kuva muri Kamena uyu mwaka, aguzwe miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda yiyongera ku bindi nk’imodoka n’inzu yo kubamo, akaba yarasinye amasezerano yo kuyikinira imyaka itatu, ku buryo ikipe izahamukura igomba kubanza kwishyura nibura miliyoni 80 z’Amanyarwanda.

Nshuti Dominique Savio bamuvanye mu kibuga yataye ubwengeNshuti Dominique Savio bamuvanye mu kibuga yataye ubwenge

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. munyeshyaka frank

    Kuya 15-09-2017 saa 14:04'

    nuburwayi busanzwe biriya bibaho mumupira wamaguru

  2. John

    Kuya 14-09-2017 saa 23:20'

    Sha imyumvire yanyu na football iri hanze hano birahabanye kabisa.Amarozi muhora muririmba bigaragara ko muri empty mind gusa nizere ko Savio we ibyo arwaye abizi atameze nk’abo barebesha rimwe ngo azananirwe kureba abaganga babizobereye bamuvure naho ubundi abizera ubupfumu nibo bahora ari ba star a domicile bagera hanze ngo ni abana .Ubu Rashford afite imyaka ingahe ?Mbape afite imyaka ingahe ? Ntabwo bahetse za clubs zabo ndetse n’ibihugu byabo Ariko kubera kureba muri angle imwe y’amarozi ubwenge bwanyu bearacuramye .Ubwo nkawe wagira Savio inama yo kujya mu bapfumu koko ? Zero mind !

  3. Drogba

    Kuya 14-09-2017 saa 21:44'

    Umva wowe claude ibyanyu birazwi ikibabaje nuko nabagiye mutari kubareka

  4. Claude Y.

    Kuya 14-09-2017 saa 20:32'

    ibiki yahunze muri Gasenyi wamuswawe? arikomuba mwabuze ibyo muvuga Mwabikonamwe? nonese niba arwaye uburwayintibubaho? wowe wamenyereye kuraguza none urashaka kumuyobya nawe ngo niyiyiteho?yewe bigaragara mumutwe wawe ntakigenda kbsa umuntu muzima yiyita ngo rrrrrr?!

  5. fffff

    Kuya 14-09-2017 saa 14:09'

    URIYA MUKINO WARIMO IMBARAGA NYINSHI CYANE, WARI KWICA UMUNTU KABISA ABANTU BENSHI BUMIWE.

  6. rrrrrr

    Kuya 14-09-2017 saa 13:59'

    singaho ibintuza yahunze muri gasenyi biramukurikiye!!!
    mnere se iyo sereri yabagaho? ntiyarwaraga ibyo bicurane? akwiye kwiyitaho atitaye ngo ni ibicurane


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru