RUHAGOYACU.com

Ishyamba si ryeru hagati ya bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali na mugenzi wabo Kalanda Frank

Bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali basanga rutahizamu wabo Kalanda Frank ari inkorabusa mu ikipe yabo, bakababazwa n’umwanya munini Umutoza Eric Nshimiyimana amuha ngo akine kandi ntacyo abafasha mu kibuga.

Abo bakinnyi batangaje ibi nyuma y’umukino bakinnye na APR FC kuwa gatandatu tariki ya 27 Mutarama, mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari bakanganya ibitego 2-2, aho bishyuwe igitego ku munota wa nyuma, nyamara barashoboraga kuba batsinze ibirenze bibiri iyo Kalanda Frank aza kubabera umukinnyi mwiza nk’uko babivuga.

Bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali basanga gushyira Kalanda mu kibuga birutwa n'uko bakina batuzuye ariko babiziBamwe mu bakinnyi ba AS Kigali basanga gushyira Kalanda mu kibuga birutwa n’uko bakina batuzuye ariko babizi

Muri uwo mukino, Kalanda Frank yinjiye mu kibuga ku munota wa 62 asimbuye Ngama Emmanuel.

Ku munota wa 77 yaje kubona uburyo bwiza imbere y’izamu wenyine ku buryo yashoboraga guhita atsindira AS Kigali igitego cya gatatu cyangwa umupira akawuha Mbaraga Jimmy akagitsinda, ariko ateye agashoti Umunyezamu Emery Mvuyekure agafata bitamugoye.

Ubwo si bwo buryo bwonyine Kalanda yabonye ariko ayo mahirwe akayapfusha ubusa, ndetse hakaba n’ubwo yabonaga imipira ariko kuyikinana na bagenzi be bikaba ikibazo.

Kalanda Frank afite ibitego bitatu nyuma y'umunsi wa 10 muri Azam Rwanda Premier LeagueKalanda Frank afite ibitego bitatu nyuma y’umunsi wa 10 muri Azam Rwanda Premier League

Ubwo barimo baganira nyuma y’uwo mukino bibaza icyo Umutoza Eric Nshimiyimana yashyiriye Kalanda mu kibuga, umwe yagize ati “Si umukinnyi we se? si we wamuguze? Nyine aba agomba kumushyiramo, gusa ajye amenya ko aduhemukira, kubona atuma tuvunikira ubusa.”

Kalanda Frank ni rutahizamu wa AS Kigali kuva muri Nyakanga 2017, aho yaje avuye mu ikipe ya Vipers yo muri Uganda.

Ubwo yageraga i Kigali, Kalanda yari yatangaje ko yizeye kwitwara neza kuko yiyizera ku buhanga bwe, ati “Ni inshuro ya mbere ngera mu Rwanda ariko nsanzwe nduzi kuko duhurira mu mikino itandukanye nka CECAFA. Nizeye kwitwara neza kuko impano yo ndayifite. Sinkunda kuvuga byinshi, ikibuga kuko kigira ukuri kwacyo.”

Kalanda ni umwe mu bakinnyi bakiniraga Uganda Cranes muri CHAN 2014Kalanda ni umwe mu bakinnyi bakiniraga Uganda Cranes muri CHAN 2014

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Paul

    Kuya 30-01-2018 saa 10:58'

    Mistake yambere As Kigali nukuzana uwo murozi Fwadi yewe azaroga abo bahuriye kumwanya umwe mwese bibarenge...ikimutunze nuburozi gusa

  2. uwambajimana Eric

    Kuya 30-01-2018 saa 07:39'

    coach Eric niba byamurenze aduhe Karanda tubabahereze Mbondi wanyaye.

  3. Mugisha

    Kuya 29-01-2018 saa 20:45'

    as kigali mbona ntacyo imaze kd ikoresha abanyamahanga ibyiza babireka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru