RUHAGOYACU.com

Ismaila Diarra yageze i Kigali aho aje gukinira Rayon Sports

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Mali Ismaira Diarra wakiniraga ikipe ya Darling Club Mutema Pembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, agarutse i Kigali mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’umwaka ayivuyemo.

Uyu musore wakiniye Rayon Sports amezi 6 gusa, agasiga ayihesheje igikombe cy’amahoro, yari ategerejwe cyane muri iyi kipe, nyuma yaho Karekezi yerekanye ko afite ikibazo mu busatirizi bw’ikipe.

" Ndishimye kugaruka hano i Kigali mu ikipe ya Rayon Sports. Meze neza nta kibazo, nje gutsinda ibitego." Ismaira Diarra ku kibuga cy’indege, aganira na RuhagoYacu.

Uyu musore ubwiye RuhagoYacu ko afite umunaniro atifuza kugira byinshi atangaza, yageze i Kigali ku i saa 07H50 isaha ya hano mu Rwanda, avuye iwabo mu gihugu cya Mali.

" Urugendo ni rurerure ndananiwe cyane, kuko kuva mu rugo ugaca Nairobi, ugera inaha i Kigali unaniwe cyane."

" Gusa muri rusange meze neza, nta kibazo kindi mfite, nje kurangiza ibiganiro byatangiye hagati yanjye na Rayon Sports, nkahita ntangira gukina."

Uyu mukinnyi yakomeje abwira RuhagoYacu ko ikipe yakiniraga ya DCMP yaje kugira ibibazo by’amafaranga igatandukana n’abakinnyi benshi b’abanyamahanga yakinishaga.

" Hajemo ibibazo by’amikoro mu ikipe, abakinnyi benshi baragiye bakiniraga ikipe ya DCMP. Ku ruhande rwanjye nagize ibihe byiza hariya, n’ubwo ntabonye umwanya mwinshi wo gukina, ariko muri rusange nahagize ibihe byiza." Ismaila Diarra ubwo yaganiraga na RuhagoYacu ku kibuga cy’indege.

" Umujyi si mwiza cyane nka Kigali n’ubwo ari umujyi munini urimo n’abantu benshi, ariko nakubwira ko nishimiye kugaruka aha ngaha."

Uyu musore yabwiye RuhagoYacu ko ataragirana ibiganiro na Karekezi Olivier, ariko yunva nta kibazo kuko we akazi ke ari ugutaha izamu, kandi yunva ameze neza ku buryo azatsinda ibitego byinshi uyu mwaka.

Uyu musore nta gihindutse, arara asinye amasezerano n’abayobozi ba Rayon Sports FC, akaba ashobora kugaragara mu mukino wa mbere ubwo Rayon Sports izakina na APR FC ku wa gatandatu, kuko yunva umukino wa AS Kigali, haba ari kare kuri we, ariko byose bizaterwa n’uko umutoza azamubona.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ntirandekura jean paul

    Kuya 12-09-2017 saa 23:11'

    katauti ntiyagambaniye equipe national arumukinyi.

    karekezi nuwuhe mukino yewe niyagishuti aratsinda ugaragara nkuko masudi yabigenza.

    ndabivuga ati:sindi umu reyon ndiwe nokubwonko nokumutima.

    diarra yaje ubusatirizi yavuga ntacyo nanenga abakinyi barahari.

    nimbona orivie nuwo katauti bavuye imbere ya as kigali ni gikona iriya mikino niyo izanyereka karabatoza beza bazanaduha nigikombe.

    naho jyewe nabivuze sinisubiraho ahubwo batuzaniye diarra nibabe barikudushakira umutoza winararibonye

    kuko ubu ndimo kubivuga mukavuga ati:sindi umu reyon ejo muzaba muri kubibona reka tube tubitegereje9990%

    MURAKOZE.

  2. anselme

    Kuya 12-09-2017 saa 11:49'

    Welcome niyo byazakunanira warankubitiye igikona byaranshimishije

  3. anselme

    Kuya 12-09-2017 saa 11:49'

    Welcome niyo byazakunanira warankubitiye igikona byaranshimishije

  4. anselme

    Kuya 12-09-2017 saa 11:49'

    Welcome niyo byazakunanira warankubitiye igikona byaranshimishije

  5. NTIDENDEREZA Daniel

    Kuya 12-09-2017 saa 09:54'

    A.P.R. Murapfuye we eh !!!!!!!! niyo mpamvu muri mumuserereza ndabizi turabamara

  6. ami du sport

    Kuya 12-09-2017 saa 07:11'

    umukinyi Rayon yakuye muri Muhanga ndumva yitwa Niyigena jules

  7. Yved

    Kuya 12-09-2017 saa 06:32'

    Bimeze bt bavandi mureke rayon kbs niyacu naho inda naho ihurira nukuguru azabikora mumwitege

  8. Schadrack

    Kuya 12-09-2017 saa 05:31'

    umukinnyi Raiyonsportfc yakuye muri muhanga yitwa NIYIGENA JULES MOISE ni Jean Bosco ndigusubiza naho kubyerekeranye numutoza Olivier nimube mumuretse wenda arikwiga equipe naho bwo ntacyo aratwereka kuko nubwo yatsinze police imitima yendaga kutuvamo pe nukuri simbeshya naringiye kwicwa numutima maze Imana ya Gikundiro irandokora naho uwo Angel mbona utukana yitukana burimuntu avuga ibyo abona namwe mugashyiraho comments zanyu kandi ntamufana wa Equipe y, Imana utukana naho Dialla nibamureke numukinnyi bwana nayabagikona bivugira kandi nawe nzi neza ko bamutinya cyane

  9. Schadrack

    Kuya 12-09-2017 saa 05:30'

    umukinnyi Raiyonsportfc yakuye muri muhanga yitwa NIYIGENA JULES MOISE ni Jean Bosco ndigusubiza naho kubyerekeranye numutoza Olivier nimube mumuretse wenda arikwiga equipe naho bwo ntacyo aratwereka kuko nubwo yatsinze police imitima yendaga kutuvamo pe nukuri simbeshya naringiye kwicwa numutima maze Imana ya Gikundiro irandokora naho uwo Angel mbona utukana yitukana burimuntu avuga ibyo abona namwe mugashyiraho comments zanyu kandi ntamufana wa Equipe y, Imana utukana naho Dialla nibamureke numukinnyi bwana nayabagikona bivugira kandi nawe nzi neza ko bamutinya cyane

  10. D’ Amour

    Kuya 11-09-2017 saa 19:54'

    Diarra ntacyo azakora Kbs

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru