RUHAGOYACU.com

Ismailla Diarra aragera mu Rwanda ku wa mbere, ikipe ya Rayon Sports yamaze gukoresha umwambaro we

Rutahizamu w’umunya Mali Ismaila Diarra wari umaze umwaka akinira ikipe ya DCMP yo muri Kongo Kinshasa aragaruka mu Rwanda kuri uyu wa mbere, mu ikipe ya Rayon Sports aho aje gusinya amasezerano agahita anatangira gukinira iyi kipe yari amaze umwaka avuyemo.

Rayon Sports imaze iminsi ishaka uko yabona rutahizamu ukomeye wayifasha mu mwaka utaha w’imikino, ikaba yahisemo kugarura uyu musore wayiciyemo umwaka ushize.

JPEG - 92.7 kb
Ismaila Diarra ari mu bakinnyi batatinze mu Rwanda, ariko ahasiga izina muri ruhago

Ismaila Diarra mu mezi atandatu gusa yamaze mu ikipe ya Rayon Sports akaba yarasize izina rikomeye mu bakunzi ba ruhago hano mu Rwanda by’umwihariko abakunda iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona.

" Diarra ntabwo aragera i Kigali araza kuza ku wa mbere, aho tuzarangizanya bimwe byari bisigaye, ariko i by’ingenzi twamaze kubyunvikanaho na we." Umuyobozi wa Rayon Sports utashatse ko izina rye ritangazwa muri iyi nkuru ya RuhagoYacu.

Undi waganiriye na RuhagoYacu uri mu buyobozi bwa Rayon Sports akaba yatangaje ko n’umwambaro wa Diarra wamaze gukoreshwa, gusa yanga kutubwira nimero uyu musore bamuhaye.

PNG - 588.2 kb
Diarra yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa facebook ari mu mwambaro wa Rayon Sports, akuraho i ya DCMP

" Biracyari ibanga ariko abakinnyi bose ubu bakorewe imyambaro mishya y’umwaka utaha, akaba ari nayo mpanvu Diarra na we yakorewe umwambaro we. Azambara nimero 20? Azambara se nimero 31 yajyaga yambara? Byose muzabibona vuba aha."

Karekezi Olivier nyuma y’imikino ya gicuti yakinnye mu gihe gishize yakomeje kwerekana ko afite ikibazo cy’umukinnyi utaha izamu, akaba ari yo mpanvu yashakaga uko bagura umukinnyi ukomeye waza gufatanya na Caleb Bonfils wavuye mu ikipe ya Vital’o mu gihugu cy’u Burundi.

Kuza kwa Diarra gushobora kuba igihombo kuri bene wabo 2 barimo Tambora wari waje muri Rayon Sports gusimbura Camara, kimwe na Tidiane Kone wari usanzwe muri iyi kipe, utarabashije kwemweza abatoza bashya ba Rayon Sports. Kone we aracyafite amasezerano y’umwaka, akaba ashobora gutizwa.

Rayon Sports iri mu makipe 4 arakina imikino y’irushanwa ry’agaciro. Iyi mikino iratangira kuri uyu wa gatandatu (Tariki ya 09 Nzeli), izasozwe ku wa gatandatu utaha (Tariki ya 16 Nzeli).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nzabonimpa Simon

    Kuya 8-09-2017 saa 19:38'

    Umva Niyo Ubivuze Neza, Ikepe Yose Ije Gukina Na Rayon Irihambira Ndetse Ikanaroga, Yewe Ntawamenya! Umukinnyi Wese Y’umva Ko Yakina Neza Yahuye Na Rayon, Ariko Cyane Cyane APR NA MUKURA, YAGERA KUYANDI Makipe Akazihondagura! Oh!!! Rayon!

  2. JLambert Gatare

    Kuya 8-09-2017 saa 18:13'

    Tujye tumenya gushima.Abayobozi bacu tubakuriye ingofero. KIeep strong our leadership

  3. dony joe

    Kuya 8-09-2017 saa 18:10'

    Arakaza neza BIGANGO wacu. ariko nagirango mwoherereze ubu butumwa
    " Bwana ISMAILA DIARA mbanje kukwifuriza urugendo rwiza uzakora ugaruka murugo, rwose ntago kugaruka kwawe bidutunguye kuko ubu twaguteguriye byabiryo byawe ukunda ndavuga inkoko kandi nkuko tubiteganya uzajya uyifata burimunsi.
    gusa sinasoza ntakubwiyeinkuru yakababaro kuri babaturanyi bacu wagiye duhange (APR) ubu disi iwabo rusigaye rukinga 2 , urabizi ko wagiye babita GITINYIRO ariko ubu basigaye bitwa BIRIHANZE , ubu baba defanseri mwahuraga bose barigendeye ndavuga EMMERY, FAUSTIN , RWATUBYAYE , RUTANGA nabandi benshi hasigaye wawundi ugutinya kubi witwa Herve Rugwiro ariko nawe asigaye yarabaye nkumudamu mbega urumva niduhura izamu rizaba ari inzira nyabagendwa . bamwe mubo nakubwiye hejuru biyiziye iwacu kwa Gikundiro (faustin,abdul,rutanga) sha uziko nawa musore wakinaga hagati witwa Yannick yabahunze akiyizira iwacu ejobundi. yewe nabo gusabirwa, burya nayakipe yitwa kiyovu twaje kuiyimanura
    yewe reka ne kurondogora nawe nuhagera uzabyibonera

    yari umurayon ukwemera manzi

  4. manzi

    Kuya 8-09-2017 saa 17:54'

  5. MUGABO

    Kuya 8-09-2017 saa 17:38'

    TAMBULA kwenda, DIARRA ingia, KONE bakia ubundi udukipe duhondagurwe.
    Ariko bayobozi mwitonde AS KIGALI itamubacisha mu myanya y’intoki doreko
    isigaye yarasaze mu kugura.

  6. Umusaza

    Kuya 8-09-2017 saa 15:39'

    Icyakora GACINYA arakora Nyagasani! Imana ijye imwongererra imigisha nukuri!

  7. Joseph

    Kuya 8-09-2017 saa 15:06'

    Sinduamutoza Ariko Ndumva Kone Atarakwiye Kwirengagizwa Bari Bakwiriye Kumugerageza Umwaka Asigaranye Birashobokako Yakwigaragaza. Diarra We Turamwishimiye Kandi Azatunezeza.

  8. karimun

    Kuya 8-09-2017 saa 14:19'

    KONE ntagire aho ajya kuko ashobora gusimbura hagize uvunika cg hari matchs zegeranye cyane.

  9. niyonkuru

    Kuya 8-09-2017 saa 13:07'

    None se niba Kone agifite amasezernano ikibazo kiri he? Murashaka kumutiza kubera iki? Dufite abanyamahanga 3 gusa, abaye uwa kane akajya asimbura cg agakina hari ufite amakarita atukura. Mumenye ko Rayn Sports ikanirwa n’amakipe menshi ikibasirwa n’imvune. Izajya no mu marushanwa yo hanze, Kone ntabwo ari umuswa ahubwo ni ukutamenyerana. Atsinda ibitego bya ngombwa. Ntabwo ikipe yagendera kuri Rutahizamu umwe gusa.

  10. niyonkuru

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru