RUHAGOYACU.com

Ismaira Diarra ashobora kuzakinishwa mu mikino yo kwishyura ya shampiyona

Rutahizamu w’umunyemali Ismaira Diarra ntagaragara ku rutonde rw’abakinnyi 22 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryarangije guha umugisha ko bazakinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka utaha wa shampiyona.

Ismaila Diarra, yaje muri iyi kipe aguzwe muri DC Motema Pembe, gusa ntiyabona uruhushya mpuzamahanga rumwemerera gukina mu Rwanda(ITC) kuko isoko ryamufungiyeho abo muri Congo batari baha umugisha “transfert ye”.

Ibi byatumye Rayon Sports yitabaza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ngo ryandikire FIFA kugira ngo babe barenganurwa, kuko bo bavugaga ko ibyo basabwa babyujurije igihe ariko bakaza gutenguhwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo.

Ibya Diarra ntabwo byari byasobanuka kugeza uyu munotaIbya Diarra ntabwo byari byasobanuka kugeza uyu munota

Aba ariko nyuma yo kwandika. Kugeza magingo aya ntacyo FIFA yari yabitangazaho aho ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa yatangarije RuhagoYacu ko bishobora kurangira uyu mukinnyi yemerewe gukina mu mikino yo kwishyura ubwo isoko rizaba ryongeye gufungurwa.

Rutayisire Michel Jackson yagize ati: “Twandikiye FIFA ariko ntabwo badusubije. Tugiye kongera kugerageza, gusa nibakomeza kudasubiza ubwo bizasaba gutegereza mu mikino yo kwishyura kugira ngo akine”.

Uretse Ismaila Diarra, ku rutonde rwa Rayon Sports rugaragara kuri Ferwafa, ntabwo hariho umunyezamu Bashunga Abuba utari wemererwa ibyangombwa n’iri shyirahamwe, dore ko bivugwa ko ikipe ya Musanze na yo yari yamwemeje nk’umukinnyi wayo.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko ikipe ya ,Musanze yari yarangiznayije Abuba gusa Rayon Sports ikaza gushaka kumwisubiza nyuma yo kubura uwari umunyezamu wayo Evariste Mutuyimana witabye Imana mu minsi yashize.

Rayon Sports iracyavugana na Musanze ku kibazo cya AboubaRayon Sports iracyavugana na Musanze ku kibazo cya Abouba

Iyi kipe yo mu majyaruguru, ikaba na yo yarahise isaba Rayon Sports kuyemerera ikabona Lomami Frank gusa birangira aya makipe yombi adahise yumvikana none aba bakinnyi baracyategereje ikizava mu biganiro.

Urutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe ibyangombwa:

1. Manishimwe Djabel [Umunyarwanda]
2. Mugabo Gabriel [Umunyarwanda]
3. Mutsinzi Ange [Umunyarwanda]
4. Ndayishimiye Eric [Umunyarwanda]
5. Bayama Nova [Umunyarwanda]
6. Mugisha Gilbert [Umunyarwanda]
7. Nzayisenga Jean D’amour [Umunyarwanda]
8. Habimana Yussuf [Umunyarwanda]
9. Rwatubyaye Abdoul [Umunyarwanda]
10. Manzi Thierry [Umunyarwanda]
11. Irambona Eric [Umunyarwanda]
12. Mugisha Francois [Umunyarwanda]
13. Nyandwi Sadam [Umunyarwanda]
14. Bimenyimana Bonfils Caleb [Umunyarwanda]
15. Niyonzima Olivier [Umunyarwanda]
16. Nahimana Shassir [Umurundi]
17. Tidiane Kone [Umunyamali]
18. Kwizera Pierre [Umurundi]
19. Rutanga Eric [Umunyarwanda]
20. Usengimana Faustin [Umunyarwanda]
21. 21. Ndayisenga Cassim [Umunyarwanda]
22. Mukunzi Yannick [Umunyarwanda]

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. HABUMUGISHA

    Kuya 11-10-2017 saa 18:31'

    MUMBWIREAMAKURUYAMUHIREKEVE

  2. Akamahali Aaron

    Kuya 10-10-2017 saa 13:00'

    Mwihangane mutubwire abandi bakinnyi bategereje ibyangombwa batarabibona muri Gikundiro yacu murakoze .

  3. kzg

    Kuya 10-10-2017 saa 08:02'

    diarra wacu biratubabaje pe,,,, nonese iyo kipe itarimo diarra ko kubona igitego bisigaye ari intambara

  4. Jado

    Kuya 9-10-2017 saa 20:39'

    Muhire Kivin bite ko atagragara hano

  5. kamanzi eric

    Kuya 9-10-2017 saa 19:13'

    yayaaa ikipe itarimo ISMAIL DIARA c ahhhhh na ROONEY ntago byoroshye kbsa.

  6. H

    Kuya 9-10-2017 saa 17:22'

    Muhire Kevin bite ko atagaragara kuri uru rutonde

  7. Saganika Salomoni

    Kuya 9-10-2017 saa 17:21'

    Caleb Yabaye Umunayarwanda Ryari?Boba Abavyeyi Biwe Ari Abanyarwanda?Canke Mwamuhaye Ubwene Gihugu?Amahigwe Masa Kuri Rayon Sport.Ndayipfurije Gutsinda Amakipe.Natw Hano Iburundi Dukunda Rayon.Murakoze Ruhago Yacu

  8. PAZOS

    Kuya 9-10-2017 saa 16:58'

    PIERROT NI KWIZERA PIERRE

  9. karenzi

    Kuya 9-10-2017 saa 14:42'

    Pierrot ni Pierre

  10. Amini

    Kuya 9-10-2017 saa 14:06'

    Yves Rwigema disi ko ataboneka kuri uru rutonde? nizereko ari ukwibeshya.... byabigambo yasukaguye nibyo bimukozeho........ Harya ngo yagiye aho azisanzuriria? yabuze Tattouage,teinture pocket down wabonye aho ubijyana... pole sana

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru