RUHAGOYACU.com

Isonga FA ivuguruye yakiriye abana bashya, ababyeyi biyemeza gutura umutwaro MINISPOC

Abana 24 muri 25 batoranyijwe nk’intyoza mu mupira w’amaguru mu gihugu hose ngo bajye gufashwa kuzamura impano yabo mu Isonga Football Academy bakiriwe, maze ababyeyi babo biyemeza gutura MINISPOC umutwaro wo kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Mu gihe byari bisanzwe ko abana boherezwaga mu Isonga FA babaga babaye aba Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC), aho ari yo yabazwaga ibibibatunga, amacumbi, ingendo zabo ndetse n’amafaranga y’ishuri, abayigiyemo muri uyu mwaka wa 2018 si ko bimeze.

Abana bashya mu Isonga FA hamwe n'ubuyobozi bwayo ndetse n'Ababyeyi baboAbana bashya mu Isonga FA hamwe n’ubuyobozi bwayo ndetse n’Ababyeyi babo

Mu nama Ubuyobozi bw’Isonga FA bwagiranye n’ababyeyi b’abana batoranyijwe kuyijyamo, bemeranyijwe ko bagomba kugira uruhare mu mirere y’abana babo, bagahabwa amahirwe yo kwigishwa umupira w’amaguru ariko na bo bagakomeza kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Intumwa ya MINISPOC muri iyo nama yari Habyarimana Florent, umukozi ushinzwe gukurikirana no gushaka impano z’abana muri siporo yatangaje ko igihe kigeze ngo Isonga FA icuke kuri bimwe mu byo yagenerwaga, bityo ababyeyi na bo bagire uruhare mu burere n’uburezi buhabwa abana babo.

Ati “Iyo umwana avutse ararerwa ariko hakagera agacutswa. Leta na yo ifite izindi nshingano nyinshi ziyisaba ubushobozi, icyo gihe rero umubyeyi agomba kugira uruhare mu kurera umwana we. Ibyo Leta isaba umubyeyi ni ugufasha nibura mu byibanze, hanyuma na yo ikaza yuzuzaho.”

Ubuyobozi bw'Isonga FA n'intumwa ya MINISPOC baganiriye n'abana ndetse n'ababyeyi mu kubakira ku mugaragaroUbuyobozi bw’Isonga FA n’intumwa ya MINISPOC baganiriye n’abana ndetse n’ababyeyi mu kubakira ku mugaragaro

Yakomeje ashimangira ko abana baje mu Isonga FA bataje mu ikipe y’igihugu, ko ahubwo baje kurerwa kandi mu burere bw’umwana, umubyeyi we akaba agomba kubugiramo uruhare, iyo ikaba ari yo mpamvu bimwe mu byo Minisiteri yabakoreraga, bagomba kujya babikorera abana babo.

Uruhare ababyeyi basabwa ni ukujya babishyurira amafaranga y’ishuri, kuko mbere wasanga ababyeyi bohereza abana ariko bagaterera iyo, ugasanga rimwe na rimwe umwana anacikirije amashuri kuko yanze kwiga ariko ntibabimenye, ibi bikaba ari na yo mpamvu abameze nk’abo bagiye birukanwa mu Isonga FA.

Nizeyimana Adam watowe nk’umubyeyi uhagarariye abandi barerera mu Isonga FA yatangarije RuhagoYacu ko kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri atari ikibazo kuri bo kuko abana ari ababo kandi amahirwe babonye yo kuza kwiga umupira ku buntu akaba atabonwa na buri wese.

Ati "Byadushimishije kuko bizazamura impano z’abana bacu. Twavuganye n’ubuyobozi bw’ishuri bazigaho ko dushobora kujya twishyura mu byiciro (tranches), bitewe n’uko amafaranga abonetse, iki kikaba ari ikintu kitabura gushimisha umubyeyi uwo ari we wese, kuko umupira bazabigisha twizera neza ko uzabagirira akamaro kandi byo ntituzabyishyuzwa."

Muramira Gregoire, Umuyobozi w'Isonga FA yibukije ko ikinyabupfura ari ryo shingiro ry'ubumenyi bahabwaMuramira Gregoire, Umuyobozi w’Isonga FA yibukije ko ikinyabupfura ari ryo shingiro ry’ubumenyi bahabwa

Yakomeje yizeza ko ababyeyi ahagarariye bazakora ibishoboka byose bagakomeza kuba hafi y’abana babo, bakajya babasura aho bacumbikiwe, bakabakurikirana mu ishuri ndetse bakajya banabashyigikira mu myitozo bazajya bakora cyangwa imikino bazajya bakina.

Gutoranya abo bana bimaze amezi 6:

Nk’uko byasobanuwe na Habyarimana Florent, Isonga FA ivuguruye ni gahunda yatangiranye n’Ukwezi kwa munani kwa 2017, dore ko mbere yaho Isonga yakoraga nk’ikipe Club, ariko igahita ihinduka irerero (Isonga Football Academy) aho kuba Isonga FC.

Ati "Iyi ni gahunda yatangiranye n’Ukwezi kwa munani kwa 2017wari dufite abana 860 baturutse mu bigo 24 byo hirya no hino mu gihugu, bakoze amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 arangira mu kwezi kwa 10 hamaze kugaragaramo abana 265."

Muri abo hafashwemo 200 bajyanwa mu ngando z’imyitozo, kugirango tubonemo 25 bagomba kuza mu Isonga FA n’abandi 120 bo koherezwa mu bigo by’icyitegererezo biri muri buri ntara, aho hagiye hari bibiri bibiri, ibi bikazakemura ikibazo cy’abakinnyi bake bazamukaga bava mu Isonga FA, ku buryo wanasangaga badashyitse ku ikipe nibura.

Abana baje mu Isonga FA batoranyijwe mu gihe cy'amezi 6Abana baje mu Isonga FA batoranyijwe mu gihe cy’amezi 6

Sibomana Olivier waturutse mu Karere ka Gatsibo yatangarije RuhagoYacu ko bamubwira ko yatoranyijwe mu bana 25 bagomba kuza mu Isonga FA, yabanje kugirango ni ibyo yarose.

Ati "Twari abana 200, batujonjora mu gihe cy’icyumweru cyose, turakora baragabanya hasigara 88, turongera turakora barajonjora bakuramo abari barengeje imyaka yasabwaga. Twahise tujya i Rubavu turongera turakora dusigara turi 40. Twese twatashye ntawe uzi niba bazamufata muri 25 bari bakenewe."

"Nyuma ndi mu rugo, Umutoza wanjye muri Centre i Gatsibo Ntirenganya Jean de Dieu ni we wampamagaye ambwira ko bamfashe, mbanza kugirango ndimo kurota, ariko nyuma nza kubyemera, numva biranshimishije mu buryo ntabasha kubisobanura.”

Abana baje mu Isonga FA batoranyijwe mu gihe cy'amezi 6Abana baje mu Isonga FA batoranyijwe mu gihe cy’amezi 6

Mukabaranga Immaculee waturutse mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma aherekeje umwana we watoranyijwe muri 25 bo kujya mu Isonga FA yatangarije RuhagoYacu ko ari nk’ibitangaza kuba umwana we yarabashije gutoranywa, gusa ngo ni ikigaragaza ko atakoreye ubusa kuko mu bukene bwe atahwemye kumushyigikira ngo yige gukina umupira.

Ati "Barambamagaye bambwira ko umwana wanjye yatsinze ariko yanavunitse, numva n’inkibitangaza, maze nshimira Imana. Nakunze kujya mutera ingabo mu bitugu kuko kuva akiri umwana muto yikundiraga gukina umupira."

Isonga FA ni gahunda ya Ministeri ya Siporo n’umuco (MINISPOC), igamije kurerera igihugu, igamije gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abakinnyi cyatumaga amakipe yo mu Rwanda ayoboka inzira yo kuzana abanyamahanga, ibi bikazanafasha ikipe y’igihugu Amavubi kubona abakinnyi benshi bashoboye.

Urutonde rw’Abana batoranyijwe kujya mu Isonga FA 2018, mukande hano.

Ntarengwa Aimable, Team Manager ni we wakiraga abana bashya, agahita abaha ibikoresho byose bagasohoka babaye Isonga FANtarengwa Aimable, Team Manager ni we wakiraga abana bashya, agahita abaha ibikoresho byose bagasohoka babaye Isonga FA

Umukuru yavutse mu 2003, umuto muri bose yavutse mu 2006Umukuru yavutse mu 2003, umuto muri bose yavutse mu 2006

Umuyobozi w'Isonga FA areba uko abana ababyeyi bamuzaniye bitwara igihe cyo gufata amafunguroUmuyobozi w’Isonga FA areba uko abana ababyeyi bamuzaniye bitwara igihe cyo gufata amafunguro

Bimwe mu biranga umukinnyi mwiza no kurya bihagije birimo nk'uko inzobere mu gutoza ingimbi zibivugaBimwe mu biranga umukinnyi mwiza no kurya bihagije birimo nk’uko inzobere mu gutoza ingimbi zibivuga

Uwa kabiri ibumoso ni Mupenzi Ramadhan, uyu akaba murumuna wa Hakizimana Muhadjiri ukina muri APR FCUwa kabiri ibumoso ni Mupenzi Ramadhan, uyu akaba murumuna wa Hakizimana Muhadjiri ukina muri APR FC

Ababyeyi bahawe akanya bajya kureba abana babo aho bazajya bacumbikirwaAbabyeyi bahawe akanya bajya kureba abana babo aho bazajya bacumbikirwa

Ababyeyi bamwe basize barebye uko abana babo batunganya ibyumba bazajya bararamoAbabyeyi bamwe basize barebye uko abana babo batunganya ibyumba bazajya bararamo

Amafoto: hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru