RUHAGOYACU.com

Isonga FA yahagurutse i Kigali yerekeza i Abidjan mu irushanwa nyafurika – Amafoto

Isonga Football Academy yahagurutse i Kigali mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo yerekeza i Abidjan muri Cote d’Ivoire, aho igiye mu irushanwa nyafurika izahuriramo n’andi mashuri yigisha gukina umupira w’amaguru (Academies) zikomeye muri Afurika.

Ni irushanwa ryitwa TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan), biteganyijwe ko rizatangira Tariki 30/11/2017, rikazasozwa tariki 06/12/2017, Isonga FA ikaba yaratumiwe kimwe n’andi mashuri yigisha abana gukina umupira w’amaguru arimo n’afite amakipe y’ibihangange mu ruhando rwa Afurika.

Guhaguruka i Kigali kw'Isonga FA ni ku isaha ya saa mbili za mu gitondo Guhaguruka i Kigali kw’Isonga FA ni ku isaha ya saa mbili za mu gitondo

Mbere yo guhaguruka, Umutoza Gatera Moussa yatangarije RuhagoYacu ko bajyanywe no guhatana kugirango bitware neza mu buryo bwose bushoboka, gusa yirinda kugira byinshi yizeza Abanyarwanda ngo hato ataba abijeje ibitangaza bitewe n’uko amakipe bazahurirayo amwe atazwi uburyo ahagaze ubu.

Umutoza Gatera yagize ati “Tugiye kurushanwa no guhatana, amakipe tuzahura yose ni ayo muri Afurika ariko amwe ntituzi uko ahagaze ubu. Tugiye kugerageza uko dushoboye kose ngo twitware neza mu bryo bwose bushoboka.”

Kapiteni w’Isonga FA, Bonane janvier yatangarije RuhagoYacu ko bafite ishyaka n’umurava byo guhesha ishema u Rwanda, ndetse ngo nta n’ubwoba batewe n’andi makipe bazahura dore ko arimo n’asanzwe afite amazina akomeye muri Afurika.

Ati “Ishyaka twari dufite ryanaduhesheje kuzamuka mu cyiciro cya mbere ni ryo tujyanye muri Cote d’Ivoire. Nitugira amahirwe bikaduhira, tugasanga abo tuzaba diuhanganye turi mu rwego rumwe, tuzabatsinda tuzane igikombe ariko nibinagenda ukundi na byo tuzabyakira, twese turacyarimo kwiga umupira.”

Abakinnyi b'Isonga FA bose barahari uretse Raymond wavunitseAbakinnyi b’Isonga FA bose barahari uretse Raymond wavunitse

Muri iri rushanwa, Isonga FA iri mu itsinda B hamwe n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire y’abatarengeje imyaka 17, Racing Club d’Abidjan n’indi yaturutse muri Ghana, intego y’iyi kipe ihagarariye u Rwanda ikaba ari iyo gusohoka muri iri tsinda ikajya mu cyiciro gikurikiyeho, byaba na ngombwa ikaba yanatwara igikombe.

Dore uko amatsinda ateye muri TIDA:

Itsinda A: Asec Mimosas, FC San Pedro (Cote d’Ivoire), Fc Lakika (Mali) na Volcan Junior (Cote d’Ivoire)
Itsinda B: Côte d’Ivoire U17 Elephants (Cote d’Ivoire), WAFA (Ghana), Racing Club d’Abidjan (Cote d’Ivoire) na Isonga Fc (Rwanda)
Itsinda C: Academie Mohamed VI (Morocco), SOA (Cote d’Ivoire), Ivoire Academie (Cote d’Ivoire) na Royal SC (Burkina Faso).

Abakinnyi 20 b’ikipe y’Isonga FA yagiye muri Cote d’Ivoire

Iradukunda Emmanuel, Nkubana Marc, Ishimwe Christian, Uwineza Aime Placide, Ndabarasa Tresor, Turatsinze Peter, Bonane Janvier, Mugisha Patrick, Nduwayezu Jean Paul, Cyitegetse Bogarde, Ishimwe Sareh, Twagiramungu Jerome, Mugisha Yvan, Mandera Robert, Rutayisire Amani, Songayingabo Shaffi, Ntwali Fiacre, Byiringiro Lague, Uwimana Guilain na Butare Henry.

Umutoza n’abo bafatanya: Gatera Mousa, Nonde Mouhamed, Kabalisa Calliope, Ntarengwa Aimable, Habimana Sixbert na Rwabuyonza Jean Paul.
Cyitegetese Bogarde, Umukinnyi w'Isonga FA usigaye akinira Bugesera FC na we yajyanye n'ikipeCyitegetese Bogarde, Umukinnyi w’Isonga FA usigaye akinira Bugesera FC na we yajyanye n’ikipe

Cyitegetse BogardeCyitegetse Bogarde

Ishyaka ni ryose ku bakinnyi b'Isonga FA biganjemo abakinnye irushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbereIshyaka ni ryose ku bakinnyi b’Isonga FA biganjemo abakinnye irushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere

Isonga FA yahoze ari ikipe ariko ubu yabaye gahunda (Program) yigishirizwamo abana gukina umupira w'amaguruIsonga FA yahoze ari ikipe ariko ubu yabaye gahunda (Program) yigishirizwamo abana gukina umupira w’amaguru

Ishimwe Christian asigaye akina muri Marines FC na Ndabarasa Tresor ukina muri Unity FC ya KNCIshimwe Christian asigaye akina muri Marines FC na Ndabarasa Tresor ukina muri Unity FC ya KNC

Ndabarasa Tresor myugariro (Central Defender)Ndabarasa Tresor myugariro (Central Defender)

Nkubana Marc, Nduwayezu Jean Paul na Ndabarasa TresorNkubana Marc, Nduwayezu Jean Paul na Ndabarasa Tresor

Ikipe y'Isonga FA ngo yiteguye gutwara igikombe andi makipe naramuka ayihaye icyuho gatoIkipe y’Isonga FA ngo yiteguye gutwara igikombe andi makipe naramuka ayihaye icyuho gato

Bamwe mu babyeyi bari baje guherekeza abana babo, ikimenyetso cyiza cy'uko babashyigikiyeBamwe mu babyeyi bari baje guherekeza abana babo, ikimenyetso cyiza cy’uko babashyigikiye

Mugisha Yvan na Songayingabo ShaffyMugisha Yvan na Songayingabo Shaffy

Umubyeyi aha abana impanuro mbere yo guhagurukaUmubyeyi aha abana impanuro mbere yo guhaguruka

Bonane Janvier, Cyitegetse Bogarde, Ndabarasa Tresor na Iradukunda EmmanuelBonane Janvier, Cyitegetse Bogarde, Ndabarasa Tresor na Iradukunda Emmanuel

Rutahizamu Mugisha Patrick wagiye muri Marines FC ari mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri y'umwaka ushizeRutahizamu Mugisha Patrick wagiye muri Marines FC ari mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’umwaka ushize

Iradukunda na Nkubana biforozanya n'Umutoza wungirije, Nonde Mohammed (hagati)Iradukunda na Nkubana biforozanya n’Umutoza wungirije, Nonde Mohammed (hagati)

Turatsinze Peter 'Boy' afotora bagenzi be ngo bajyane ifoto y'urwibutsoTuratsinze Peter ’Boy’ afotora bagenzi be ngo bajyane ifoto y’urwibutso

Benshi umunezero wari wose, kuko uru rugendo ari rwo rwa mbere mu ndege n'ubwo bateganya kuzakora ingendo nyinshi nibamara kuba abakinnyi bakomeyeBenshi umunezero wari wose, kuko uru rugendo ari rwo rwa mbere mu ndege n’ubwo bateganya kuzakora ingendo nyinshi nibamara kuba abakinnyi bakomeye

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru