RUHAGOYACU.com

Isonga FA yatsinze abanya-Ghana mu mukino wa kabiri ihita iyobora itsinda barimo

Ibitego 2-1 ni ko umukino wahuzaga Isonga FA ihagarariye u Rwanda na WAFA yo muri Ghana urangiye, abana b’u Rwanda bakaba bakomeje kwesa imihigo, aho bahise banayobora itsinda B barimo muri iryo rushanwa ryitwa TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan), ririmo guhuza amashuri yigisha nabana gukina umupira w’amaguru.

Byiringiro Lague na Ishimwe Christian ni bo binjije ibitego 2 Isonga FA yatsinze muri uwo mukino utari woroshye, dore ko yawujemo ije gukina na WAFA yari iyoboye itsinda nyuma y’aho yari yashoboye gutsinda umukino wa yo wa mbere itagombye gutera penaliti.

Isonga Football Academy yakinnye umukino wa kabiri muri TIDAIsonga Football Academy yakinnye umukino wa kabiri muri TIDA

Gutsinda uyu mukino wa kabiri kw’Isonga FA bisobanuye neza ko ihita ibona itike yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho, dore ko igize amanota 5/6, ikaba isigaje umukino izakina na Racing Club d’Abidjan ya nyuma mu itsinda barimo.

Mu wundi mukino wo mu itsinda B, Ivoire FA yatsinze Racing Club d’Abidjan kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Muri iri tsinda, amakipe akurikirana ku buryo bukurikira:
1. Isonga FA ifite amanota 5
2. WAFA ifite amanota 3
3. Ivoire FA ifite amanota 3
4. Racing club d’Abidjan ifite inota 1

Umukino Isonga FA izakina na Racing Club d’Abidjan kuri uyu wa gatandatu saa mbiri za mu gitondo ku isaha ya Abidjan (saa ine ku isaha ya Kigali), ni wo uzasobanura niba Isonga FA isohoka muri iryo tsinda ari iya mbere, yaramuka itawutsinze ikaba iya kabiri bikazasaba ko ibanza gukina umukino wa kamarampaka uzahuza amakipe yabaye aya kabiri mu matsinda yose uko ari atatu, zishaka itike ya ½ cy’irangiza.

WAFA yo muri Ghana yatunguwe n'uburyo abana b'Abanyarwanda bakinagaWAFA yo muri Ghana yatunguwe n’uburyo abana b’Abanyarwanda bakinaga

Isonga FA niramuka itsinze umukino wa yo na Racing Club d’Abidjan izahita ibona itike ya ½ cy’irangiza idaciye muri kamarampaka, aho izahura n’izaba yarokotse iyo mikino izahuza amakipe yabaye aya kabiri mu matsinda, iyo ikazaba ari yo yitwaye neza kurusha izindi (Best Looser).

Imikino ya ½ cy’irangiza iteganyijwe ku itariki ya 5 Ukuboza mu gihe umukino wa nyuma wo uzakinwa ku itariki ya 6 Ukuboza, hakazaba ari bwo hamenyekana iyegukanye igikombe.

Isonga FA imenyereye gukinira ku bibuga by'ubwatsi bwa palasitikeIsonga FA imenyereye gukinira ku bibuga by’ubwatsi bwa palasitike

Ababanje mu kibuga:

1. Ntwari Fiacre
2. Nkubana Marc
13. Ishimwe Christian
4. Uwineza Aime Placide (C)
3. Ndabarasa Tresor
23. Songayingabo Shaffy
11. Mandela Robert
6. Ishimwe Saleh
12. Mugisha Patrick
7. Nduwayezu Jean Paul
9. Byiringiro Lague

Abatoza n'umuganga b'Isonga FAAbatoza n’umuganga b’Isonga FA

Umuhango wo gufungura irushanwa wabaye ku itariki ya 30 UgushyingoUmuhango wo gufungura irushanwa wabaye ku itariki ya 30 Ugushyingo

Umutoza Gatera Moussa (wambaye ingofero) ngo intego ni ukwitwara neza ariko n'igikombe yagitwara abaciye urwahoUmutoza Gatera Moussa (wambaye ingofero) ngo intego ni ukwitwara neza ariko n’igikombe yagitwara abaciye urwaho

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mudk

    Kuya 2-12-2017 saa 07:35'

    Aba bana n’inkotanyi,bakomeze batsinde natwe abanyarwanda tubari inyuma.
    COngz kuri ba coachs babo.

  2. Jacques

    Kuya 1-12-2017 saa 16:13'

    Felicitation ku ISONGA, MUKOMEREZE AHO BASORE BACU. COURAGE


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru