RUHAGOYACU.com

Isonga FA yatsinzwe umukino wa mbere muri Cote d’Ivoire, bikurikirwa n’inama y’igitaraganya y’abateguye irushanwa

Isonga Fooball Academy yatsinzwe umukino wa mbere mu irushanwa ryitwa TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan), rihuza amashuri yigisha abana gukina umupira w’amaguru, ririmo kubera muri Cote d’Ivoire, maze uburiganya no kubogama gukabije kw’abasifuzi kwabaye muri uwo mukino gutuma hahita haterana inama y’igitaraganya y’abateguye irushanwa.

Nyuma yo kunganya umukino wa mbere igatsinda kuri Penaliti, igahita itsinda umukino wa kabiri, Isonga FA yatsinzwe na Racing Club d’Abidjan ibitego 3-1 mu mukino wa yo wa gatatu wo mu itsinda B barimo.

Isonga FA yatsinzwe na Racing Club d'Abidjan yari itaratsinda umukino n'umwe muri iri rushanwaIsonga FA yatsinzwe na Racing Club d’Abidjan yari itaratsinda umukino n’umwe muri iri rushanwa

Igitego cy’Isonga FA cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe na Bogarde Cyitegetse ku mupira yari ahawe na Byiringiro Lague, bakaba bishyuraga icyo bari batsinzwe, ari na byo byatumye igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Ni umukino wateje impaka cyane cyane ku ruhande rw’Isonga FA yavugaga ko irimo kwibwa kugeza n’aho bendaga gufata icyemezo cyo kwivana mu kibuga bitewe no kubogama gukabije kw’abasifuzi batashakaga ko Racing Club d’Abidjan irangiza imikino yo mu itsinda idatsinze na rimwe kandi irimo gukinira iwayo.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uko kubogama kwagaragaye ubwo Isonga FA yatsinda igitego ku mupira w’umuterekano (Coup Franc) cyagombaga kuba ari icya kabiri ariko umusifuzi ahita ahuha mu ifirimbi aracyanga, ntiyanasobanura ikosa nyakuri ryabayeho, ariko abari ku kibuga bo ngo baketse ko yaba yasifuye ko habayeho kurarira.

Ntibyaciriye aho kuko nyuma yo kubona ko Isonga FA irimo kotsa igitutu Racing Club d’Abidjan ku buryo yashoboraga kuyitsinda ibindi bitego, yafashe icyemezo cyo kwereka ikarita y’umutuku Rutayisire Amani ku ikosa ritavugwagaho rumwe.

Isonga FA ngo si ubwa mbere yibwe kuko no mu mukino wa mbere yasifuriwe nabi cyaneIsonga FA ngo si ubwa mbere yibwe kuko no mu mukino wa mbere yasifuriwe nabi cyane

Icyakora abo bana bahagarariye u Rwanda bikomeje babifashijwemo n’abatoza maze barakina, umukino uza kurangira batsinzwe ibitego 3-1.

Gutsindwa kw’Isonga FA kwatumye ihita itakaza umwanya wa mbere mu itsinda B barimo, nyuma y’aho Ivoire FA yashoboye gutsinda WAFA yo muri Ghana ibitego 2-1, bituma ihita iba iya mbere.

Isonga FA izakina imikino ibiri yo gushaka ikipe yitwaye neza mu zabaye iza kabiri mu matsinda yose uko ari atatu, aho kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo izakina n’iyabaye iya kabiri mu itsinda A guhera saa ine z’i Kigali, ikongera gukin an’iyabaye iya kabiri mu itsinda C, umukino uzaba guhera saa sita z’amanywa, ariko iyi mikino yombi bakazajya bakina iminota 40 nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’irushanwa.

Icyakora WAFA inganyije cyangwa igatsindwa Isonga FA iraguma ku mwanya wa mbere ihite inabona itike ya ½ cy’irangiza, ariko nibitaba ibyo iyi kipe ihagarariye u Rwanda iraza ku mwanya wa kabiri, bituma igomba kunyura mu irushanwa rizahuza amakipe atatu yabaye aya kabiri mu matsinda, kugirango habonekemo iyitwaye neza mu zatsinzwe (Best Looser) igomba kwiyongera ku zabaye iza mbere maze bagakina imikino ya ½ cy’irangiza.

Imikino ya ½ cy’irangiza iteganyijwe kuwa kabiri tariki ya 5/12, n’aho umukino wa nyuma wo ukazakinwa kuwa gatatu tariki ya 6/12/2017.

Abatoza barangajwe imbere na Gatera Moussa Abatoza barangajwe imbere na Gatera Moussa

Jean Paul Rwabuyonza usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w'Isonga FA ni we uyoboye iyi kipe muri Cote d'IvoireJean Paul Rwabuyonza usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’Isonga FA ni we uyoboye iyi kipe muri Cote d’Ivoire

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dsp

    Kuya 4-12-2017 saa 13:42'

    ikibazo titre yanyu ntago ihura neza ni biri mu nkuru. none se inama yakurikiye ivuga iki ko nta kintu mwayivuzeho


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru