RUHAGOYACU.com

Isonga FA yegukanye umwanya wa gatanu muri Cote d’Ivoire

Mu irushanwa ryahuzaga ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru ryiswe TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan) ryaberaga muri Cote d’Ivoire, Isonga FA yari ihagarariye u Rwanda yegukanye umwanya wa 5 mu gihe igikombe cyo cyegukanywe na Ivoire FC yakiniraga iwabo.

Ni irushanwa ryahuje amakipe 12 yaturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, aho Isonga FA yatumiwe guhagararira u Rwanda nk’igihugu kirimo gutera imbere mu bukungu no mu mibereho y’abaturage, bituma bamwe banakeka ko ariko byaba bimeze mu mupira w’amaguru.

Isonga FA bayisifuriye nabi umukino wayihuje na Racing Club d'Abidjan ihita itakaza itike ya ½ cy'irangizaIsonga FA bayisifuriye nabi umukino wayihuje na Racing Club d’Abidjan ihita itakaza itike ya ½ cy’irangiza

Isonga FA yatangiye neza iri rushanwa ryatangiye kuwa 30 Ugushyingo rigasozwa kuwa 6 Ukuboza, itsinda imikino ibiri ibanza n’ubwo umwe yawunganyije na Ivoire FC igitego 1-1 ariko ikaza gutsinda kuri penaliti.

Ku mukino wa gatatu ni bwo iyi kipe y’abana b’Abanyarwanda yaje gutakaza umukino wa mbere, aho yatsinzwe na Racing Club d’Abidjan ibitego 3-1, uyu mukino ukaba waranavuzwemo kuba abasifuzi barabogamye bikabije, gusa uyu mukino ukaba ari wo watumye Isonga FA yisanga igomba kubanza gukina imikino ya kamarampaka kugira ngo irebe ko yabona itike ya ½ cy’irangiza.

Icyakora ntibyayihiriye, kuko itabashije kuba iya mbere mu makipe yabaye aya kabiri mu matsinda yose uko ari atatu, bituma yisanga igomba gukomereza mu mikino yo guhatanira imyanya, aho mu guhatanira umwanya wa kane, yaje gutsindwa na SOA (Societe Omnisports de l’Armee) yo muri Cote d’Ivoire, ihita ifata umwanya wa kane maze Isonga FA iba iya gatanu.

Isonga FA mu muhango wo gutangiza irushanwa wabaye kuwa 30 UgushyingoIsonga FA mu muhango wo gutangiza irushanwa wabaye kuwa 30 Ugushyingo

Biteganyijwe ko Isonga FA igaruka i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017, ikazagera ku Kibuga cy’indege i Kanombe saa tatu z’ijoro (9:00pm).

Muri rusange, amakipe yakurikiranye mu buryo bukurikira:

1. Ivoire FC (U-20) yo muri Cote d’Ivoire

2. Academie Mohamed VI yo muri Morocco

3. ASEC Mimosas yo muri Cote d’Ivoire)

4. SOA yo muri Cote d’Ivoire

5. Isonga FA yo mu Rwanda

6. WAFA yo muri Ghana

7. FC San Pedro yo muri Cote d’Ivoire

8. Royal SC yo muri Burkina Faso

9. Ivoire Academy

10. Fc Lakika yo muri Mali

11. Volcan Junior yo muri Cote d’Ivoire

12. Racing Club d’Abidjan yo muri Cote d’Ivoire

Team Manager w'Isonga FA, Aimable ari kumwe n'Umunyamakuru w'Umufaransa Philippe Doucet wari waraje gukurikirana irushanwaTeam Manager w’Isonga FA, Aimable ari kumwe n’Umunyamakuru w’Umufaransa Philippe Doucet wari waraje gukurikirana irushanwa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru