RUHAGOYACU.com

Isonga yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izakuramo abo izajyana mu marushanwa arimo PSG na Barcelona

Ikipe y’Isonga yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 23 izakuramo abakinnyi 18 bazerekeza mu gihugu cya Cote d’Ivoire mu irushamwa ry’amakipe y’abatarengeje imyaka 18 rizahuza amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Africa n’i Burayi.

TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan), biteganijwe ko rizatangira ku itariki ya 30 Ugushyingo 2017 rikazasozwa ku itariki 06 Ukuboza 2017.

Isonga FC yamaze kwemera ko izitabira iri rushamwa ikaba yamaze gutoranya abakinnyi mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda batararenza imyaka 18 izifashisha, yakuye mu ikipe isanganywe, abo izafata muri APR FC, Vision, Heroes Academy, Marines FC na Kiyovu Sport.

JPEG - 330 kb
ABakinnyi b’Isonga bafashe umwanya wa 2 umwaka ushize mu cyiciro cya 2

" Twatoranyije abakinnyi bavuye mu yandi makipe n’amashuri atandukanye ya ruhago hano mu Rwanda, kugira ngo twongere imbaraga mu ikipe tuzatwara hariya. Biraduha amahirwe yo kugira ikipe nziza, izanadufasha kwitwara neza hariya." Gatera Musa umutoza w’Isonga aganira n’urubuga rwa FERWAFA.

" Ni umwanya mwiza tubonye wo guha abakinnyi bacu ahantu ho kwigaragariza, tukizera ko bishobora gufungurira imiryango bamwe mu bana dufite bafite impano yo gukina ruhago, kuko bazahura n’abakinnyi beza."

JPEG - 129.4 kb
Ingimbo za Barcelona zaratumiwe

Buretse amakipe yo ku mugabane w’Africa mu bihugu nka Cote d’Ivoire, u Rwanda, Maroc na BurkinaFaso, hanatumiwemo amakipe y’ingimbi za Paris Saint Germain na Saint Etienne yo mu gihugu cy’Ubufaransa, FC Barcelone yo muri Espagne, ikipe yo muri Autriche, Ububiligi ndetse no mu Budage.

Aba bakinnyi bahamagawe bavuye mu yandi makipe baraza basanga abandi bakinnyi bari mu Isonga y’umwaka ushize.

Bazatangira imyitozo tariki ya 30 z’uku kwezi, bajye bakora bataha iwabo. Guhera tariki ya 12 Ugushyingo nibwo bazatangira umwiherero bazakuramo abakinnyi 18 bazerekeza i Abidjan muri Cote d’Ioire.

Abakinnyi ba PSG bazagaragara muri iri rushamwaAbakinnyi ba PSG bazagaragara muri iri rushamwa

Marines: Iradukunda Emmanuel, Ishimwe Christian and Mugisha Patrick

APR FC Academy: Ishimwe Fiston, Songayingabo Shaffy, Ntwali Fiacre na Bakundukize Innocent

SC Kiyovu: Bonane Janvier na Uwineza Aime Placide

Musanze Fc: Nduwayezu Jean Paul

Heroes Academy: Tuyishime David, Mudacumura Jackson and Uwimana Guilain

Unity Sports Club: Nkubana Marc, Ndabarasa Tresor, Turatsinze Peter, Butare Henry, Rugangazi Prosper na Ishimwe Claude

Dream Team: Ishimwe Saleh

Vision Fc: Byiringiro na Hakizimana Zouberi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru