RUHAGOYACU.com

Issa Bigirimana ari gushakirwa ibyangombwa ngo azakinire Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryatangaje ko ryarangije kwandikira FIFA risaba ko Issa Bigirimana wakiniye abarundi yahabwa uburenganzira bwo gukinira u Rwanda.

Uyu musore ushobora no gukina ku mpande asatira(wing), yakiniye ikipe y’igihugu y’Uburundi mu batarengeje imyaka 17, gusa amategeko amuha uburenganzira bwo kuba yahindura agakinira kimwe mu bihugu by’umubyeyi we.

Issa Bigirimana amaze gutanga imipira 5 yavuyemo ibitego(Assist) mu mikino 3 aheruka gukina muri APR FC, harimo 2 yahaye Nshuti Innocent ku mukino wa BugeseraIssa Bigirimana amaze gutanga imipira 5 yavuyemo ibitego(Assist) mu mikino 3 aheruka gukina muri APR FC, harimo 2 yahaye Nshuti Innocent ku mukino wa Bugesera

Ibi, byatumye FERWAFA yandikira FIFA, isaba ko Issa yazemererwa gukinira u Rwanda, gusa kugeza magingo aya ntabwo bari basubizwa nkuko Team Manager w’Amavubi Kamanzi Emery yabitangarije itangazamakuru.

“Habamo kwandika hakabamo gutegereza. Hari n’ibyangombwa biba bigomba gutangwa n’ishyirahamwe yakinagamo”.

Urebye ibya mbere byaratangiye gusa muzi uko ibya FIFA bikorwa gusa turacyategereje cyane ko intambwe ya mbere twarangije kuyitera”.

Issa Bigirimana ushobora kutazagaragara ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro kubera imvune, yaje muri APR FC aturutse mu Burundi, gusa ntabwo yahise yemeza abakunzi b’iyi kipe nka rutahizamu bagenderaho. Uyu ariko uyu mwaka, umutoza Jimmy Mulisa akaba yarahisemo kumucisha ku ruhande rw’iburyo asatira(Right Winger) ikintu cyatanze umusaruro kugeza kuri uyu munsi.

Kamanzi Emery yatangaje ko mu minsi mike Issa Bigirimana ashobora kwemererwa gukinira AmavubiKamanzi Emery yatangaje ko mu minsi mike Issa Bigirimana ashobora kwemererwa gukinira Amavubi

Ba rutahizamu mu ikipe y’igihugu, ni kimwe mu byagiye bibera imbogamizi abatoza batandukanye, kugeza kuri Antoine Hey utoza Amavubi uyu munsi. Uyu, mu bakinnyi bane agiye kujyana muri Tanzania ngo bamushakire ibitego, Mico Justin ni we wenyine washoboye kugeza ku bitego 10 muri shampiyona, ikintu cyatumye banitabaza Nshuti Innocent wa APR FC utarigeze anagaragara mu makipe y’abato.

Ibi Antoine Hey akaba yaje no kubihamya kuri uyu wa mbere.

Yagize ati: “Urabona ntabwo dufite ba rutahizamu benshi mu ikipe yacu. Ku bw’amahirwe make twanatakaje Danny utakina uyu mukino kubera amategeko ya CHAN”.

“Ibi byatumye dushakisha hose tuzana abakinnyi benshi bafite impano zitandukanye. Gilbert na Savio barihuta. Mico ukina inyuma ya rutahizamu, tukagira Barnabe na Nshuti ukunda gukina nka rutahizamu wa nyuma”.

“Urebye dufite abakinnyi benshi bafite impano zitandukanye, igisigaye ni ukureba uko tuzabakinisha niba tuzakoresha umwe cyangwa babiri nkuko twakinnye muri Centrafrica”.

Antoine Hey yahamije ko u Rwanda hari ikibazo cy'ubuke bwa ba rutahizamuAntoine Hey yahamije ko u Rwanda hari ikibazo cy’ubuke bwa ba rutahizamu

Issa Bigirimana aracyareba uko yakina umukino wo kuri uyu wa kabiri nyuma yo kugirira imvune mu mukino wa 1/2 ikipe ye yanyagiriyemo Amagaju 5-0, aho yari yatanze imipira ibiri(assists) yavuyemo ibitego bibiri bya mbere bya APR FC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Sebastien

    Kuya 4-07-2017 saa 20:26'

    birababaje kubona umukinyi wambaye brasard ari capitaine wa Equipe nationale ahesha igihugu cyacu icyubahiro muri CAN ariko ukuntu bamwambuye ubwenegihugu mwese mwarabibonye muribuka uwitwa ntaganda Elias na Saidi abedi abo bose bakiniye amavubi ari abanyarwanda ariko igihe cyageze baramburwa Nationalité tureke amarangamutima na munyangire muri Football kuko umupira wacu usigaye kw’izina gusa ubuse Issa bigirimana niwe babonye warangiza ikibazo cyamavubi?
    ikibazo ntabwo ari abakinyi ikibazo ni système Football yacu yubakitsemo nukuntu iyobowe
    biteye agahinda imyaka tugezemo aho gutera imbere ahubwo duhora dusubira inyuma

  2. maesto irene

    Kuya 4-07-2017 saa 19:57'

    ahaaaaaaaaaaaaaaaa aho gufata #Wayi Eka wo mur Musanze wabaye uwa 2 mubatsinze ibitego byinshi barafata ba Issa Bigirimana nzaba ndeba footbal yo mu Rwanda

  3. hhh

    Kuya 4-07-2017 saa 19:50'

    ngaho daaa yakipe iroga abatoza bayo (APR fc) ikinisha abanyamahanga burya obobobooooo hhhhhh

  4. kim igikona

    Kuya 4-07-2017 saa 18:28'

    Ese mwabishakiye Kagere koyatweretse icyashoboye mukareka uriya munyabiganza bisunika umupira,amariye iki c ikipe imuhemba ,harya ngo muriyo equipe ikinisha zabana babanyarwa? ndabasetse inyatsi gusaa mubona nubwo nubwo tuyifana ntabwenge tugira?

  5. Sebastien

    Kuya 4-07-2017 saa 16:05'

    nshuti bavandimwe abakunzi bumupira wamaguru mu Rwanda ubu koko ni ryari umupira wacu uzaba Football professionnel?
    nta amategeko nta kubahana nuguhindagurika buri munsi na Nyakubahwa président wa république yarabivuze ariko Ferwafa sinzi igihe izaba sérieux mubyo ikora muribuka badutera forfait kuri match ya Congo braza bivuye ku manyanga ya Ferwafa na Dady birori ejo bundi APR nayo ngo nta munyamahanga izongera gukinisha ubuse uwo issa bigirimana muri gushakira ibyangombwa ntimugiye tena kuzana ibibazo muri Football imbere yo gufata ibyemezo
    muzaze mukora ubushishozi mureke amarangamutima buriya issa bigirimana yari kuba muri rayon sport cyangwa kiyovu byari gusakuza ngo nta munyamahanga mushaka
    ntaho tujya rwose umupira wacu mu gihe système
    itarahinduka tuzahora turi abanyuma

  6. fenty

    Kuya 4-07-2017 saa 12:58'

    Eeh amatiku macye babasobanuriye ko umubyeyi umwe ari umunyarda nabo bandi muri kuvuga nabo niko boba bimeze ibyo kujya kuvuga ngo nibashake abandi ibyo nibyanyu nyine nuko bamubonyemo ubwo bushobozi koyabishobora

  7. Musa

    Kuya 4-07-2017 saa 12:19'

    Noneho byabindi byo kuvuga NGO APR ikinisha Abana babanyarwanda n’igipindi gusa cg amanyanga akorerwa muri FERWAFA , kuko ahari usuzumye neza abanyamahanga APR ikinisha bashobora kuba barenga 5 mukibuga.

  8. -####-

    Kuya 4-07-2017 saa 10:25'

    Isaa ni umurundi bidasubirwaho .Ahubwo twibaze kuki basaba ko ahindurirwa ubwenegihugu ?
    Rero kuri politiki ya APR haba harimo kwivuguruza.

  9. sasa

    Kuya 4-07-2017 saa 07:55'

    ngo? muri APR habamo abanyamahanga?????Andrew,faruku,issa,Tibingana ,,Omar,... mwirerero ry’abanyarda????Bakweruye bagashaka abashoboye, bakareka kwigwa babeshya? mu mupira ntagutekinika bihaba. niyo wa tekinika hano mugihugu ,, iyo usohotse hanze bihita bigaragara. mureke kutwicira umupira

  10. Ndyanabo olivier

    Kuya 4-07-2017 saa 07:29'

    issa Bigirimana ntacyo yamarira amavubi. bashakire ahandi kuko ntacyo Yakiza. umunyamahanga udashoboye ntabwo aruwo gukemura ibibazo by’ibitego mumavubi.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru